Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yashimiye ikipe y’Igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kubera uburyo yitwaye mu Gikombe cy’Isi ikanganya n’iya Portugal, asezeranya mugenzi we Felix Tshisekedi yise umuvandimwe ko Igihugu cye kiri inyuma y’icye.
Ni nyuma yuko Ikipe ya DRC [Léopards] inganyije n’iya Portugal ya Cristiano Ronaldo igitego 1-1 mu mukino wayo wa mbere mu Gikombe cy’Isi muri Leta Zunze Ubumwe za America.
Mu butumwa Perezida Ndayishimiye yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X, kuri uyu wa Kane tariki 18 Kamena 2026, yagize ati “Ndashimira byimazeyo Léopards ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku bwo kwitwara neza ejo mu Gikombe cy’Isi.”
Ndayishimiye unayoboye akanama k’Abakuru b’Ibihugu bya Afurika Yunze Ubumwe, yavuze ko iyi Kipe ya DRC “yahesheje ishema akarere iki Gihugu giherereyemo ndetse n’Umugabane wa Afurika wose kuko abakinnyi bayo bagaragaje umuhate ntangarugero, impano itangaje ndetse no guhatana bikwiye kuranga Umugabane wose ku ruhando mpuzamahanga.”
Ati “Ku bw’umuhate wanyu mwagaragaje mu kibuga, mwagaragaje imbaraga n’ubushobozi by’urubyiruko rw’Abanyafurika.”
Yavuze kandi ko uburyo abakinnyi b’iyi kipe bitwaye birenze ibo muri siporo gusa ahubwo ko ari ikimenyetso cy’ubumwe, kwihagararaho no kwigirira icyizere bikwiye kuranga Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba n’Umugabane wa Afurika wose.
Yasoje ubutumwa bwe kandi anizeza Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo yise umuvandimwe, ko Igihugu cye cy’u Burundi cyifatanyije na Congo mu buryo bwa kivandimwe.
RADIOTV10





