• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Perezida Ruto yavuze ikintu gitangaje azakuramo ayo azishyura umugore we wamutsinze muri ‘betting’

radiotv10by radiotv10
23/12/2022
in AMAHANGA, UDUSHYA
0
Perezida Ruto yavuze ikintu gitangaje azakuramo ayo azishyura umugore we wamutsinze muri ‘betting’
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida William Ruto wa Kenya yahishuye ko yari yateze n’umugore we Rachel Ruto ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi, akaza gutsindwa none ubu akaba aremerewe no kubona amafaranga yo kumwishyura ariko ngo arabona ntakindi yakwitabaza uretse kugurisha inkoko kugira ngo abone ubwishyu.

Mu butumwa bwuzuye urwenya yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Perezida William Ruto yavuze ko ubu ari ku gitutu kidasanzwe cyo kwishyura umwenda abereyemo umugore we wamutsinze mu mukino wo gutega.

Bijya gutangira, hari ku mukino wa nyuma y’Igikombe cy’Isi wahuje u Bufaransa na Argentina ya Lionel Messi, Ruto aterekeraho u Bufaransa ko buza kwegukana iki gikombe mu gihe umugore we Rachel Ruto yategeye Argentina.

Nyuma y’uyu mukino, Ruto yashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga busa nk’amashyengo avuga ko umugore we ari kumwishyuza umwenda amubereyemo.

Ruto yavuze ko atumva ukuntu yababajwe no kuba ikipe yari ashyigikiye itsindwa none akaba agiye no kwishyura, akavuga ko ari igihombo kikubye kabiri.

Mu bisa n’urwenya, Perezida William Ruto yavuze ko bimugoye kubona ubwishyu ariko ko agiye kugurisha inkoko kugira ngo yishyure uyu mwenda.

Uyu muperezida watsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu aheruka kuba muri Kenya, yakuriye mu buzima bugoye burimo no kuba yaracuruje ibintu biciriritse birimo inkoko n’amagi.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

19 − twelve =

Previous Post

M23 yafashe ikindi cyemezo gikomeye cyo kubahiriza ibyo yasabwe byo gusubira inyuma

Next Post

Gakenke: Hamenyekanye irengero ry’inda bari bazi ko atwite bwacya bakayibura

Related Posts

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

by radiotv10
02/06/2026
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 buravuga ko ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa DRC, byafashe intera, kandi ko igihe kigeze ngo abarwanyi baryo...

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Next Post
Gakenke: Hamenyekanye irengero ry’inda bari bazi ko atwite bwacya bakayibura

Gakenke: Hamenyekanye irengero ry’inda bari bazi ko atwite bwacya bakayibura

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.