Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Perezida Ruto yavuze ikintu gitangaje azakuramo ayo azishyura umugore we wamutsinze muri ‘betting’

radiotv10by radiotv10
23/12/2022
in AMAHANGA, UDUSHYA
0
Perezida Ruto yavuze ikintu gitangaje azakuramo ayo azishyura umugore we wamutsinze muri ‘betting’
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida William Ruto wa Kenya yahishuye ko yari yateze n’umugore we Rachel Ruto ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi, akaza gutsindwa none ubu akaba aremerewe no kubona amafaranga yo kumwishyura ariko ngo arabona ntakindi yakwitabaza uretse kugurisha inkoko kugira ngo abone ubwishyu.

Mu butumwa bwuzuye urwenya yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Perezida William Ruto yavuze ko ubu ari ku gitutu kidasanzwe cyo kwishyura umwenda abereyemo umugore we wamutsinze mu mukino wo gutega.

Bijya gutangira, hari ku mukino wa nyuma y’Igikombe cy’Isi wahuje u Bufaransa na Argentina ya Lionel Messi, Ruto aterekeraho u Bufaransa ko buza kwegukana iki gikombe mu gihe umugore we Rachel Ruto yategeye Argentina.

Nyuma y’uyu mukino, Ruto yashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga busa nk’amashyengo avuga ko umugore we ari kumwishyuza umwenda amubereyemo.

Ruto yavuze ko atumva ukuntu yababajwe no kuba ikipe yari ashyigikiye itsindwa none akaba agiye no kwishyura, akavuga ko ari igihombo kikubye kabiri.

Mu bisa n’urwenya, Perezida William Ruto yavuze ko bimugoye kubona ubwishyu ariko ko agiye kugurisha inkoko kugira ngo yishyure uyu mwenda.

Uyu muperezida watsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu aheruka kuba muri Kenya, yakuriye mu buzima bugoye burimo no kuba yaracuruje ibintu biciriritse birimo inkoko n’amagi.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

13 − two =

Previous Post

M23 yafashe ikindi cyemezo gikomeye cyo kubahiriza ibyo yasabwe byo gusubira inyuma

Next Post

Gakenke: Hamenyekanye irengero ry’inda bari bazi ko atwite bwacya bakayibura

Related Posts

Niger irashyira mu majwi Ibihugu birimo icy’i Burayi ku gitero cyagabwe ku kigo cy’Igisirikare

Niger irashyira mu majwi Ibihugu birimo icy’i Burayi ku gitero cyagabwe ku kigo cy’Igisirikare

by radiotv10
30/01/2026
0

Guverinoma ya Niger iyobowe n’igisirikare yatangaje ko ibihugu birimo u Bufaransa, Benin na Côte d’Ivoire bishinjwa kugira uruhare mu gutera...

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

by radiotv10
29/01/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran yatangaje ko ingabo z’igihugu ziteguye kwihutira gusubiza mu buryo bukomeye igitero icyo ari cyo cyose...

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

by radiotv10
29/01/2026
0

Yagaragaje impamvu muzi y’ibibazo byazonze DRC ihabanye n’ihora ivugwa n’ubutegetsi Umunyapolitiki Matata Ponyo Mapon wabaye mu nzego zo hejuru muri...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri Kivu ya Ruguru bwashyizweho n’Ihuriro AFC/M23, bwatanze ubufasha ku bagizweho ingaruka n’inkongi y’umuriro yabereye mu gace...

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

by radiotv10
29/01/2026
0

Matata Ponyo Mapon, a politician who held top positions in the Democratic Republic of Congo (DRC), including Prime Minister, said,...

IZIHERUKA

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza
FOOTBALL

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

by radiotv10
30/01/2026
0

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

30/01/2026
General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

30/01/2026
Niger irashyira mu majwi Ibihugu birimo icy’i Burayi ku gitero cyagabwe ku kigo cy’Igisirikare

Niger irashyira mu majwi Ibihugu birimo icy’i Burayi ku gitero cyagabwe ku kigo cy’Igisirikare

30/01/2026
Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Gakenke: Hamenyekanye irengero ry’inda bari bazi ko atwite bwacya bakayibura

Gakenke: Hamenyekanye irengero ry’inda bari bazi ko atwite bwacya bakayibura

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.