Gakenke: Hamenyekanye irengero ry’inda bari bazi ko atwite bwacya bakayibura

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abaturage mu Kagari ka Kiruku mu Murenge wa Coko mu Karere ka Gakenke, babanje gutungurwa no kubona umukobwa bari basanzwe bazi ko atwite mu nda ari zeru, nyuma biza gutahurwa ko yakuyemo Inda abigambiriye akaba ari no kubikurikiranwaho.

Uyu mukobwa w’imyaka 27 y’amavuko usanzwe atuye mu Mudugudu wa Bushagashi mu Kagari ka Kiruku, abana n’umubyeyi we ndetse akaba asanganywe n’umwana yabyariye mu rugo.

Izindi Nkuru

Yari amaze iminsi atwite ndetse bigaragarira buri wese bahuraga dore ko iyi nda yari igeze mu mezi arindwi, ariko kuri uyu wa Kane tariki 22 Ukuboza 2022, yabyutse atera urujijo kuko inda ye yari itakigaragara.

Umubyeyi we babana na we wahise agira amakenga, yabajije umukobwa we aho Inda yari atwite yagiye, undi abura ayo acira n’ayo Amira, areko arebye neza, abona amaraso ku kirenge cye.

Robert Niyomwungeri uyubora Umurenge wa Coko, yagize ati “Umubyeyi w’umwana yabyutse mu gitondo n’umukobwa abyutse, abona nta nda agifite kandi yari afite inda nkuru igera mu mezi arindwi, kandi yari yaratangiye kugaragara, amubajije uko byagenze, undi araceceka.”

Uyu muyobozi avuga ko umubyeyi w’uyu mukobwa yahise atabaza abaturanyi ndetse n’ubuyobozi bw’ibanze byumwihariko umuyobozi w’Umudugudu.

Ati “Bahageze batangira gushakisha mu nzu hose, baza kugwa ku kadobo karimo uruhinja rwitabye Imana.”

Uyu mukobwa bamwegereye ngo bamuze ibyabaye, yiyemereye ko ari we wakuyemo iyi nda yari atwite akoresheje ibinini yari yaguze mu gasantere kari ahitwa Rushashi ku munsi wari wabanje tariki 21 Ukuboza 2022.

Hari andi makuru kandi avuga ko no muri Werurwe uyu mwaka na bwo yari yakuyemo inda mu buryo butemewe, ndetse na we akaba abyemera ko yabikoreye mu Karere ka Rulindo.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru