Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Perezida Tshisekedi yazamuye ibirego bikomeye ashinja uwo yasimbuye

radiotv10by radiotv10
07/08/2024
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Perezida Tshisekedi yazamuye ibirego bikomeye ashinja uwo yasimbuye
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yashinje Joseph Kabila yasimbuye, kuba ari inyuma yo kwenyegeza ibibazo by’umutekano bimaze igihe mu burasirazuba bw’iki Gihugu, ndetse ko ashyigikiye ihuriro ririmo umutwe wa M23.

Perezida Tshisekedi yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki 06 Kanama 2024, mu kiganiro yagiranye Radio Top Congo i Bruxelles mu Bubiligi aho ari ku mpamvu zo kwivuza.

Muri uku gushinja uwo yasimbuye, Perezida Tshisekedi yagize ati “Joseph Kabila yitambitse amatora ya 2023 anategura imyivumbagatanyo. Anashyigikiye AFC.”

Muri iki kiganiro, Perezida Tshisekedi yashimiye bamwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi mu Gihugu cye, nka Adolphe Muzitu na Denis Mukwege, avuga ko bashyira mu gaciro bagashima ibyo Guverinoma y’Igihugu cyabo ikorera abaturage.

Tshisekedi washinje Joseph Kabila yasimbuye kuba ashyigikiye ihuriro rya AFC ririmo umutwe wa M23 umaze igihe uhanganye na FARDC, yongeye kuvuga ko adateze kuzagirana ibiganiro n’uyu mutwe w’Abanyekongo barwanira uburenganzira bwabo.

Yagize ati “Ntibizigera bibaho na rimwe igihe cyose nzaba nkiri Perezida wa DRC, sinzigera nohereza intumwa mu izina ryanjye ngo zijye guhura na M23 kugira ngo baganire.”

Tshisekedi wakunze gushinja u Rwanda ibinyoma ko rufasha uyu mutwe wa M23, yongeye kuvuga ko we uwo baganira ari Igihugu cy’u Rwanda.

Yavuze ko inzira z’imishyikirano zemerejwe i Luanda muri Angola, ari zo zatanga umuti w’ibibazo bimaze igihe mu burasirazuba bwa DRC, mu gihe ubutegetsi bwe ari bwo bwakunze kurenga ku myanzuro yagiye ifatirwa mu nama zabaga zabereye i Luanda.

Atangaje ibi, mu gihe mu kiganiro Umuvugizi Wungirije wa M23, Dr Balinda Oscar aherutse kugirana na RADIOTV10, yavuze ko inzira yonyine yatanga umuti, ari uko ubutegetsi bwa Congo bwakwemera kuganira n’uyu mutwe, kuko ikibazo gihari ari icy’Abanyekongo ubwabo, bityo ko ubutegetsi bw’iki Gihugu bugomba kuganira n’uyu mutwe w’Abanyekongo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

15 − four =

Previous Post

Centrafrique: Abasirikare b’u Rwanda bagaragaje uko bakiriye kuba Perezida Kagame azakomeza kubabera Umugaba w’Ikirenga

Next Post

BREAKING: Ibiciro bishya bya Lisansi na Mazutu mu Rwanda byagiye hanze

Related Posts

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

by radiotv10
29/01/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran yatangaje ko ingabo z’igihugu ziteguye kwihutira gusubiza mu buryo bukomeye igitero icyo ari cyo cyose...

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

by radiotv10
29/01/2026
0

Yagaragaje impamvu muzi y’ibibazo byazonze DRC ihabanye n’ihora ivugwa n’ubutegetsi Umunyapolitiki Matata Ponyo Mapon wabaye mu nzego zo hejuru muri...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri Kivu ya Ruguru bwashyizweho n’Ihuriro AFC/M23, bwatanze ubufasha ku bagizweho ingaruka n’inkongi y’umuriro yabereye mu gace...

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

by radiotv10
29/01/2026
0

Matata Ponyo Mapon, a politician who held top positions in the Democratic Republic of Congo (DRC), including Prime Minister, said,...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

Eng.-AFC/M23 Provided Aid Warmly Welcomed by Victims of the Recent Fire

by radiotv10
29/01/2026
0

The Local Authorities of the North Kivu, appointed by the AFC/M23 coalition, provided assistance to people that were affected by...

IZIHERUKA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge
MU RWANDA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

29/01/2026
Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

29/01/2026
Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
BREAKING: Ibiciro bishya bya Lisansi na Mazutu mu Rwanda byagiye hanze

BREAKING: Ibiciro bishya bya Lisansi na Mazutu mu Rwanda byagiye hanze

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.