Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yashinje Joseph Kabila yasimbuye, kuba ari inyuma yo kwenyegeza ibibazo by’umutekano bimaze igihe mu burasirazuba bw’iki Gihugu, ndetse ko ashyigikiye ihuriro ririmo umutwe wa M23.
Perezida Tshisekedi yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki 06 Kanama 2024, mu kiganiro yagiranye Radio Top Congo i Bruxelles mu Bubiligi aho ari ku mpamvu zo kwivuza.
Muri uku gushinja uwo yasimbuye, Perezida Tshisekedi yagize ati “Joseph Kabila yitambitse amatora ya 2023 anategura imyivumbagatanyo. Anashyigikiye AFC.”
Muri iki kiganiro, Perezida Tshisekedi yashimiye bamwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi mu Gihugu cye, nka Adolphe Muzitu na Denis Mukwege, avuga ko bashyira mu gaciro bagashima ibyo Guverinoma y’Igihugu cyabo ikorera abaturage.
Tshisekedi washinje Joseph Kabila yasimbuye kuba ashyigikiye ihuriro rya AFC ririmo umutwe wa M23 umaze igihe uhanganye na FARDC, yongeye kuvuga ko adateze kuzagirana ibiganiro n’uyu mutwe w’Abanyekongo barwanira uburenganzira bwabo.
Yagize ati “Ntibizigera bibaho na rimwe igihe cyose nzaba nkiri Perezida wa DRC, sinzigera nohereza intumwa mu izina ryanjye ngo zijye guhura na M23 kugira ngo baganire.”
Tshisekedi wakunze gushinja u Rwanda ibinyoma ko rufasha uyu mutwe wa M23, yongeye kuvuga ko we uwo baganira ari Igihugu cy’u Rwanda.
Yavuze ko inzira z’imishyikirano zemerejwe i Luanda muri Angola, ari zo zatanga umuti w’ibibazo bimaze igihe mu burasirazuba bwa DRC, mu gihe ubutegetsi bwe ari bwo bwakunze kurenga ku myanzuro yagiye ifatirwa mu nama zabaga zabereye i Luanda.
Atangaje ibi, mu gihe mu kiganiro Umuvugizi Wungirije wa M23, Dr Balinda Oscar aherutse kugirana na RADIOTV10, yavuze ko inzira yonyine yatanga umuti, ari uko ubutegetsi bwa Congo bwakwemera kuganira n’uyu mutwe, kuko ikibazo gihari ari icy’Abanyekongo ubwabo, bityo ko ubutegetsi bw’iki Gihugu bugomba kuganira n’uyu mutwe w’Abanyekongo.
RADIOTV10