Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa yavuze ko nta kibazo afitanye na mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame kubera ibiherutse gutangazwa ku bibazo biri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ndetse ko bishimangirwa no kuba uyu munsi bahuriye mu nama imwe no mu kiganiro bakaba bicaranye begeranye.
Ubwo imirwano ihanganishije Ihuriro AFC/M23 na Leta ya DRC yari ikarishye ubwo hafatwaga Umujyi wa Goma, Perezida Paul Kagame na mugenzi we Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa bagize icyo bavuga ku ngabo za Afurika y’Epfo zari ziri mu butumwa bwa SADC.
Umukuru w’u Rwanda yavugaga ko Ibihugu bitari bikwiye kohereza ingabo zijya gufatanya n’ubutegetsi bwa Congo bwariho burwanya abanyagihugu b’iki Gihugu bunakorana n’umutwe w’Abajenosideri wa FDLR ugambiriye guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Ibyo Umukuru w’u Rwanda yatangazaga kandi, byaje kugaragara ko ari ko bikwiye kugenda, kuko umuryango wa SADC waje gufata icyemezo cyo guhagarika buriya butumwa ndetse ubu ingabo zawo zari muri Congo zikaba zaratangiye gutaha zinanyuze mu Rwanda rwazemereye inzira, ndetse n’ejo hashize hakaba hari izatashye.
Ni mu gihe icyo gihe Perezida wa Afurika y’Epfo, na we yatangazaga ibindi byumvikanaga ko bitari mu murongo w’uko u Rwanda rwabibonaga, byanatumye hari abakeka ko hagati ye na Perezida Kagame baba baragiranye ibibazo.
Kuri uyu wa Mbere tariki 12 Gicurasi 2025 ubwo Perezida Paul Kagame na mugezi we Cyril Ramaphosa batangaga ikiganiro mu Ihuriro Africa CEO Forum muri Côte d’Ivoire, Perezida wa Afurika y’Epfo yatanze umucyo ku bakeka ko hagati ye na Perezida Kagame haba harimo ikibazo, avuga ko ntakibazo na gito gihari.
Yariho yuzuza ku byari bimaze gutangazwa na Perezida Kagame ku mbaraga ziri gukoreshwa mu gushaka umuti w’ibibazo biri mu burasirazuba bwa DRC.
Ramaphosa yagize ati “Ndifuza kuzuza aho kunyuranya n’ibyo Perezida Kagame avuga, ibiganiro biri gukorwa ku rwego rw’Umugabane yaba ibiganiro bya Nairobi cyangwa ibiganiro bya Luanda ndetse n’ibiganiro by’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, byabaye umusingi w’ingenzi mu kubaka amasezerano y’amahoro ndetse no kugarura icyizere, kugeza ku mishyikirano yemeranyijweho y’agahenge hagati y’impande zihanganye kugeza no gucyura ingabo za SADC nk’uko turi kuzicyura.”
Akomeza agaruka ku byatangajwe kuri izi ngabo, byanatumye hari abakeka ko hagati ye na Perezida Kagame havutse igitotsi, ati “Abantu bashobora gukeka ko hagati ya Kagame na njye harimo amakimbirane, bamwe muri mwe hari n’abakeka ko niduhura haza guturika ibishashi kandi murabibona ko twicaye twegeranye.” Uwari uyoboye ibigabiro yahise anasaba abari mu cyumba kigari cyaberagamo ibi biganiro kwishimira kubona aba Bakuru b’Ibihugu byombi bicaranye, ndetse na bo bahita bakoma amashyi.
Perezida Cyril Ramaphosa yakomeje avuga ko kuba Igihugu cye cyari cyohereje ingabo muri buriya butumwa bwa SADC byanatumye hazamuka ako gatotsi, cyari kigamije gutanga umusanzu mu gushaka umuti w’ibibazo biri mu burasirazuba, ariko ko cyo n’ibindi bihuriye muri SADC, byabonye ko hari izindi nzira zakoreshwa atari iz’imbaraga za gisirikare, kandi ko ziri gutanga umusaruro.
Yavuze ko ibi byose bigenda bigaragaza ko ibisubizo by’ibibazo bya Afurika bigomba kuva muri uyu Mugabane ubwawo, kandi ko n’ibisubizo by’ibibazo byo muri Congo bizava mu Banyafurika.

RADIOTV10