Perezida wa Guinea-Bissau, Umaro Sissoco Embaló uherutse gukorerwa ibikorwa byari bigamije kumuhirika ku butegetsi ariko bigapfuba, yageze mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, mu ruzinduko rw’iminsi itatu.
Perezida Umaro Sissoco Embaló yageze ku Kibuga Mpuzamahanga cya Kanombe mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 07 Weruwe 2022.
Ubwo yageraga ku Kibuga cy’Indege cya Kanombe, yakiriwe na Ministiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta.
Biteganyijwe ko Umaro Sissoco Embaló yakirwa na Perezida Paul Kagame mu biro bye muri Village Urugwiro bakagirana ibiganiro byibanda ku mubona n’imikoranire y’Ibihugu byombi.
Perezida Umaro Sissoco Embaló aje mu Rwanda nyuma y’iminsi micye, akorewe ibikorwa byari bigamije kumuhirika ku butegetsi ariko bikaburizwamo.
Mu ntangiro z’ukwezi gushize kwa Gashyantare 2022, ubwo Perezida Umaro Sissoco Embaló yari kumwe n’abagize Guverinoma ye bose, bagabweho igitero cy’abari bagamije kubica, bashaka kumuhirika ku butegetsi.
Nyuma y’iki gikorwa, Perezida Umaro Sissoco Embaló yatangaje ko abageageje kumuhirika ku buetegetsi bafite aho bahuriye n’ibikorwa by’ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge.
Guverinoma y’iki Gihugu yatangaje ko abantu 11 bapfiriye muri biriya bikorwa.
RADIOTV10