Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Perezida wa Pologne utegerejwe mu Rwanda yageze mu karere ruherereyemo (AMAFOTO)

radiotv10by radiotv10
05/02/2024
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Perezida wa Pologne utegerejwe mu Rwanda yageze mu karere ruherereyemo (AMAFOTO)
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Pologne, Andrzej Duda uteregerejwe mu Rwanda aho azanasura ubutaka butagatifu i Kibeho mu Karere ka Nyaruguru, yageze muri Kenya, yakirwa na Perezida w’iki Gihugu, William Ruto.

Perezida Andrzej Duda yageze muri Kenya kuri iyi Cyumweru tariki 04 Gashyantare 2024, ariko yakiriwe na Perezida William Ruto kuri uyu wa Mbere tariki 05 Gashyantare.

Andrzej Duda akiva mu Gihugu cye, Igihugu yahise ageramo ni Kenya, mu ruzinduko arimo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Perezida wa Pologne uherekejwe n’umugore we Agata Kornhauser-Duda, kuri uyu wa Mbere ubwo bakirwaga na Perezida William Ruto, bari kumwe kandi n’abandi bayobozi mu nzego nkuru z’Igihugu cya cya Pologne, aho yaganiriye na Ruto ingingo zinyuranye zirimo kongerera imbaraga umubano w’Ibihugu byombi.

Perezida Andrzej Duda kandi ategerejwe mu Rwanda no muri Tanzania, naho azagirana ibiganiro n’Abakuru b’ibi Bihugu mu gukomeza guteza imbere umubano w’Ibihugu byabo.

Nk’uko byatangajwe n’ibiro by’umukuru w’igihugu muri Pologne, Perezida Andrzej Duda azagera mu Rwanda kuri uyu wa Kabiri tariki 06 Gashyantare 2024.

Ubwo azaba ageze mu Rwanda, Perezida wa Pologne azagirana ibiganiro na mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame, ndetse banayobore isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye n’imikoranire hagati y’Ibihugu byombi.

Muri uru ruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda, Andrzej Duda na Madamu we Agata Kornhauser-Duda, bazanasura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ku Gisozi.

Andrzej Duda na Agata Kornhauser-Duda basanzwe ari Abakristu Gatulika, biteganyijwe ko tariki 08 Gashyantare bazanasura i Kibeho mu Karere ka Nyaruguru, ahazwi nko ku Butaka Butagatifu, ahabereye amabonekerwa ya Bikiramariya.

Ubwo yakirwaga na William Ruto kuri uyu wa Mbere

Bamuha ikaze
Yakiranywe icyubahiro

Perezida Ruto na Andrzej Duda bagiranye ibiganiro

Banayoboye isinywa ry’amasezerano
Banatanze imbwirwaruhame zagarutse ku mubano w’Ibihugu byombi
Bishimiye ibiganiro bagiranye

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × four =

Previous Post

Senegal: Ibyatangajwe na Perezida bigateza intugunda bigiye gufatwaho icyemezo

Next Post

Guverinoma ya Congo yeruye ivuga ko FARDC yananiwe imbere ya M23

Related Posts

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

by radiotv10
29/01/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran yatangaje ko ingabo z’igihugu ziteguye kwihutira gusubiza mu buryo bukomeye igitero icyo ari cyo cyose...

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

by radiotv10
29/01/2026
0

Yagaragaje impamvu muzi y’ibibazo byazonze DRC ihabanye n’ihora ivugwa n’ubutegetsi Umunyapolitiki Matata Ponyo Mapon wabaye mu nzego zo hejuru muri...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri Kivu ya Ruguru bwashyizweho n’Ihuriro AFC/M23, bwatanze ubufasha ku bagizweho ingaruka n’inkongi y’umuriro yabereye mu gace...

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

by radiotv10
29/01/2026
0

Matata Ponyo Mapon, a politician who held top positions in the Democratic Republic of Congo (DRC), including Prime Minister, said,...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

Eng.-AFC/M23 Provided Aid Warmly Welcomed by Victims of the Recent Fire

by radiotv10
29/01/2026
0

The Local Authorities of the North Kivu, appointed by the AFC/M23 coalition, provided assistance to people that were affected by...

IZIHERUKA

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi
MU RWANDA

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

29/01/2026
Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Guverinoma ya Congo yeruye ivuga ko FARDC yananiwe imbere ya M23

Guverinoma ya Congo yeruye ivuga ko FARDC yananiwe imbere ya M23

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.