Perezida wa Pologne, Andrzej Duda uteregerejwe mu Rwanda aho azanasura ubutaka butagatifu i Kibeho mu Karere ka Nyaruguru, yageze muri Kenya, yakirwa na Perezida w’iki Gihugu, William Ruto.
Perezida Andrzej Duda yageze muri Kenya kuri iyi Cyumweru tariki 04 Gashyantare 2024, ariko yakiriwe na Perezida William Ruto kuri uyu wa Mbere tariki 05 Gashyantare.
Andrzej Duda akiva mu Gihugu cye, Igihugu yahise ageramo ni Kenya, mu ruzinduko arimo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba.
Perezida wa Pologne uherekejwe n’umugore we Agata Kornhauser-Duda, kuri uyu wa Mbere ubwo bakirwaga na Perezida William Ruto, bari kumwe kandi n’abandi bayobozi mu nzego nkuru z’Igihugu cya cya Pologne, aho yaganiriye na Ruto ingingo zinyuranye zirimo kongerera imbaraga umubano w’Ibihugu byombi.
Perezida Andrzej Duda kandi ategerejwe mu Rwanda no muri Tanzania, naho azagirana ibiganiro n’Abakuru b’ibi Bihugu mu gukomeza guteza imbere umubano w’Ibihugu byabo.
Nk’uko byatangajwe n’ibiro by’umukuru w’igihugu muri Pologne, Perezida Andrzej Duda azagera mu Rwanda kuri uyu wa Kabiri tariki 06 Gashyantare 2024.
Ubwo azaba ageze mu Rwanda, Perezida wa Pologne azagirana ibiganiro na mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame, ndetse banayobore isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye n’imikoranire hagati y’Ibihugu byombi.
Muri uru ruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda, Andrzej Duda na Madamu we Agata Kornhauser-Duda, bazanasura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ku Gisozi.
Andrzej Duda na Agata Kornhauser-Duda basanzwe ari Abakristu Gatulika, biteganyijwe ko tariki 08 Gashyantare bazanasura i Kibeho mu Karere ka Nyaruguru, ahazwi nko ku Butaka Butagatifu, ahabereye amabonekerwa ya Bikiramariya.
RADIOTV10