Mu bikorwa byo kwiyamamariza indi manda, Perezida w’Igihugu cya Repubulika ya Centrafrique gisanzwe kirimo Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro, yavuze ko azakomeza guharanira ko kigira amahoro, kandi ko hari intambwe yatewe kubera we.
Ni ibikorwa byo kwiyamamaza byatangiye muri Repubulika ya Centrafrique, ahateganyijwe Amahoro y’Umukuru w’Igihugu, tariki 28 Ukuboza 2025.
Perezida uri ku butegetsi, Faustin-Archange Touadéra, ugiye guhatanira kuyobora indi manda, yatangiye ibikorwa byo kwiyamamaza ku wa Gatandatu, tariki ya 13 Ukuboza 2025.
Ubwo yari kuri Sitade Omnisports i Bangui, aho yagejeje ijambo ku bihumbi by’abamushyigikiye, ndetse bamwizeza ko bazitabira aya matora ku bwinshi ku buryo atsinda mu cyiciro cya mbere cyayo.
Touadéra, uri gushaka manda ya kabiri, avuga ko umutekano n’ituze ry’Igihugu ari byo ashyize imbere, ndetse abamushyigikiye bavuga ko ibyo yakoze mu guharanira amahoro n’icyizere cy’uko Igihugu cyasubirana ituze rirambye ari zo mpamvu nyamukuru zituma bazongera kumugirira icyizere kurusha abo bahanganye.
Igihe cyo kwiyamamaza kizamara ibyumweru bibiri, kije mu gihe iki Gihugu kiri mu bihe bikomeye cyane by’umutekano muke, nk’uko byatangajwe n’Umuryango w’Abibumbye, bigatera impungenge ko amatora ashobora kuzarangwa n’umutekano muke.
Icyakora abakandida, barimo na Perezida Touadéra, basabye ko ibikorwa byo kwiyamamaza bikorwa mu mahoro no mu mucyo, banasaba abaturage kugaragaza amahitamo yabo binyuze mu matora aho kuyagaragaza mu mihanda.
Shemsa UWIMANA
RADIOTV10








