Perezida wa Congo Brazzaville, Denis Sassou Nguesso yatangaje ko ababazwa no kuba Ibihugu byo ku Mugabane wa Afurika byararuciye bikarumira, ku bibazo by’intambara yo muri Ukraine.
Nguesso yabivugiye i Abidjan kuri uyu wa Mbere, ubwo yatangiraga urugendo rw’akazi rw’iminsi itatu muri Côte d’Ivoire, rugamije gutsura no gushimangira umubano hagati y’Ibihugu byombi.
Nguesso atangaje ibi habura iminsi micye ngo Abakuru b’Ibihugu byo ku Mugabane wa Afurika bahurire i Kiev muri Ukraine n’i Moscow mu Burusiya, mu biganiro bigamije ubuhuza no kunga u Burusiya na Ukraine kugeza ubu biri mu ntambara.
Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin na we aherutse gutangaza ko yishimiye ubushake bwagaragajwe na bimwe mu Bihugu bya Afurika bwo gushaka kunga Igihugu cye na Ukraine.
Yabitangaje nyuma y’uko mu cyumweru gishize, Perezida Cyril Ramaphosa wa Afurika y’epfo atangaje ko we n’abandi Bakuru b’Ibihugu nka Zambia, Uganda, Kenya; bumvikanye ko muri uku kwa Gatandatu bazajya mu Burusiya na Ukraine, ku mugambi wo guhuza u Burusiya na Ukraine bagahagarika intambara bamazemo umwaka.
Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10