Perezida w’ikipe ya Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles uzwi nka KNC, yatangaje ko hari Abakinnyi b’iyi kipe bagiye bayica ruhinganyuma bakarya amafaranga kugira ngo bayitsindishe, none akaba agiye kubasezerera.
Aganira na RADIOTV10, KNC yahamije ko yamenye amakuru ko mu mikino irenga 4 ya shampiyona hari abakinnyi ba Gasogi bakiriye amafranga ngo batsindishe iyi kipe.
Yanongeyeho kuvuga kandi ko aba bakiriye aya mafaranga, banahindukiraga bakanakangurira bagenzi babo ko na bo bakwemera bakayafata bityo bagatanga amanota.
Abajijwe niba koko afite ibihamya ko abo bakinnyi babikoze ndetse ari byo bagenderaho babasezerera, yagize ati “Hari ikosa tutakora ryo kurenganya umuntu, ariko icyo dufitiye gihamya tugomba kugikora nta kwikanga.”
KNC yongeyeho ko abakinnyi bazasezererwa muri Gasogi atari uko bose bagurishije imikino, ahubwo hari n’abazasezererwa kubera umusaruro udashimishije cyangwa abazaba basoje amasezerano.
Ikirebana n’uko Gasogi United yaba imaze amezi 3 idahemba byanatuma abakinnyi bishora mu kugurisha imikino, KNC yavuze ko icyo kitaba ikibazo ahubwo ngo no ku mukino wa Etincelles batsinzwe 5 kandi bemerewe agahimbazamusyi k’ibihumbi 150 Frw.
KNC yakanguriye n’abandi bayobozi b’amakipe ko bakwiye guhagurukira abakinnyi bakora ibintu nk’ibi we yise umwanda, ku buryo ababikora bacibwa muri shampiyona. Ati “birababaje kubona umuntu yica umwimerere w’umukino, ntibikwiye.”
Gasogi United yigeze kwicara ku mwanya wa mbere w’urutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona, imaze imikino 9 yikurikiranya idatsinda, aho ubu iri ku mwanya wa 7 n’amanota 39 mu mikino 27 imaze gukina.
Jean Claude HITIMANA
RADIOTV10
Ibi nibyo rwose kuko umwanda uri ruhago Nyarwanda uteye isoni,ibaze nawe ikipe yigeze kuyobora urutonde rw’agateganyo ikaba igeze kumwanya wa 7 kdi ntamvune zikabije bigeze bagira ,
Birababaje