Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Perezida w’Ikipe utajya aripfana yamennye ibanga ry’urunturuntu ruyivugwamo n’ikigiye gukurikira

radiotv10by radiotv10
03/05/2023
in FOOTBALL, SIPORO
1
Perezida w’Ikipe utajya aripfana yamennye ibanga ry’urunturuntu ruyivugwamo n’ikigiye gukurikira
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida w’ikipe ya Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles uzwi nka KNC, yatangaje ko hari Abakinnyi b’iyi kipe bagiye bayica ruhinganyuma bakarya amafaranga kugira ngo bayitsindishe, none akaba agiye kubasezerera.

Aganira na RADIOTV10, KNC yahamije ko yamenye amakuru ko mu mikino irenga 4 ya shampiyona hari abakinnyi ba Gasogi bakiriye amafranga ngo batsindishe iyi kipe.

Yanongeyeho kuvuga kandi ko aba bakiriye aya mafaranga, banahindukiraga bakanakangurira bagenzi babo ko na bo bakwemera bakayafata bityo bagatanga amanota.

Abajijwe niba koko afite ibihamya ko abo bakinnyi babikoze ndetse ari byo bagenderaho babasezerera, yagize ati “Hari ikosa tutakora ryo kurenganya umuntu, ariko icyo dufitiye gihamya tugomba kugikora nta kwikanga.”

KNC yongeyeho ko abakinnyi bazasezererwa muri Gasogi atari uko bose bagurishije imikino, ahubwo hari n’abazasezererwa kubera umusaruro udashimishije cyangwa abazaba basoje amasezerano.

Ikirebana n’uko Gasogi United yaba imaze amezi 3 idahemba byanatuma abakinnyi bishora mu kugurisha imikino, KNC yavuze ko icyo kitaba ikibazo ahubwo ngo no ku mukino wa Etincelles batsinzwe 5 kandi bemerewe agahimbazamusyi k’ibihumbi 150 Frw.

KNC yakanguriye n’abandi bayobozi b’amakipe ko bakwiye guhagurukira abakinnyi bakora ibintu nk’ibi we yise umwanda, ku buryo ababikora bacibwa muri shampiyona. Ati “birababaje kubona umuntu yica umwimerere w’umukino, ntibikwiye.”

Gasogi United yigeze kwicara ku mwanya wa mbere w’urutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona, imaze imikino 9 yikurikiranya idatsinda, aho ubu iri ku mwanya wa 7 n’amanota 39 mu mikino 27 imaze gukina.

Jean Claude HITIMANA
RADIOTV10

Comments 1

  1. Ndahayo Jean de la Croix says:
    3 years ago

    Ibi nibyo rwose kuko umwanda uri ruhago Nyarwanda uteye isoni,ibaze nawe ikipe yigeze kuyobora urutonde rw’agateganyo ikaba igeze kumwanya wa 7 kdi ntamvune zikabije bigeze bagira ,
    Birababaje

    Reply

Leave a Reply to Ndahayo Jean de la Croix Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

18 − 7 =

Previous Post

Amakuru mashya ku kirego cya Moses Turahirwa ushobora kwisanga imbere y’Urukiko vuba aha

Next Post

U Rwanda rwaje mu myanya yo mu bushorishori ku Isi mu Bihugu byagize itumbagira rikabije ry’ibiciro

Related Posts

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Ikipe ya APR FC yageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Ubutwari cya 2026 nyuma yo gutsinda As Kigali ibitego 3-0...

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

by radiotv10
28/01/2026
0

Nyuma y'iminsi ari mu biruhuko iwabo mu Gihugu cya Cameroun yagiyemo nyuma y'imvune, Aziz Bassané Koulagna yagarutse mu ikipe ye...

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

by radiotv10
26/01/2026
0

Rutahizamu w’Umunya-Mali, Adama Bagayogo, uheruka gutandukana n’ikipe ya Rayon Sports, yerekeje mu ikipe ya AS Kigali, aho yasinye amasezerano y’amezi...

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

by radiotv10
25/01/2026
0

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Handball yerekeje amaso ku gikombe kiswe 'President Cup' mu mikino y'Igikombe cya Afurika, itangira itsinda...

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

by radiotv10
23/01/2026
0

Rayon Sports yatangaje ko yatandukanye na rutahizamu w’Umunya-Mali, Adama Bagayogo, wari umwe mu bakinnyi bafatwaga nk’ahazaza ha Gikundiro, nyuma y’imyaka...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
U Rwanda rwaje mu myanya yo mu bushorishori ku Isi mu Bihugu byagize itumbagira rikabije ry’ibiciro

U Rwanda rwaje mu myanya yo mu bushorishori ku Isi mu Bihugu byagize itumbagira rikabije ry’ibiciro

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.