Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yerecyeje muri Tanzania, aho yitabiriye irahira rya mugenzi we wa Madamu Samia Suluhu Hassan watorewe kuyobora iki Gihugu, akaba agiye kurahira mu muhango ubera mu muhezo.
Ibi byatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu mu Burundi mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 03 Ugushyingo 2025, mu itangazo ryanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga.
Iri tangazo rivuga ko “Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi Nyakubahwa, Evariste Ndayishimiye yafashe urugendo rumwerecyeza i Dodoma kuri iyi tariki ya 03/11 mu birori vyo kwimika Nyakubahwa Suluhu Samia Umukuru w’Igihugu cya Tanzaniya.”
Madamu Samia Suluhu Hassan agiye kurahirira kuyobora Abanya-Tanzania nyuma y’umunsi umwe Komisiyo y’Amatora muri kiriya Gihugu itangaje ibyavuye mu matora, aho yatsinze ku majwi 97,66%.
Ibirori by’irahira rya Perezida wa Tanzania byari bisanzwe bibera ahakoraniye imbaga nyinshi, ibyo kuri iyi nshuro birabera mu muheezo mu Mujyi wa Dodoma, mu rwego rwo kurinda umutekano, dore ko muri iki Gihugu hamaze iminsi hari imyigaragambyo yadutse kubera amatora.
RADIOTV10










