Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye yikomye abaherutse gukwirakwiza ibihuha ko yari ahiritswe ku butegetsi ari mu mahanga, avuga ko ababivuze ari abagamije guhindanya isura y’u Burundi.
Mu byumweru bibiri bishize nibwo inkuru yasakaye ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru, ivuga ko i Burundi hari gututumba umwuka wo guhirika Perezida Ndayishimiye ku butegetsi, bikozwe n’igisirikare.
Icyo gihe byavuzwe we ari muri Cuba aho yanavuye yerecyeza i New York muri Leta Zunze Ubumwe za America mu Nteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye.
Gusa Guverinoma yahise ibinyomoza, ivuga ko intebe ya Ndayishimiye itigeze inyeganyega.
Ubwo yageraga mu gihugu kuri iki Cyumweru akubutse muri Leta Zunze Ubumwe za America, Perezida Ndasyishimiye yavuze ko abakwije ibihuha ko yahiritswe ku butegetsi ari abanzi b’Abarundi kandi bakozwe n’isoni.
Ndayishimiye yavuze ko ntawuzahirwa no gusiga isura mbi u Burundi kandi ibyo bamwifurije bidateze kuba, asaba Abarundi kuryama bakizigura kuko ntakibazo cyumutekano mucye kiri mu Gihugu cyabo.
Eugenie NYIRANSABIMANA
RADIOTV10