Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye yavuze ko igihe cyose u Rwanda rutarohereza abakekwaho ibyaha bikomeye bakoroye mu Burundi, iki Gihugu kizakomeza kurubona nk’urugifitiye umwenda, icyakora ngo umubano wo uzakomeza.
Yabivuze ubwo yagarukaga ku biganiro bya Leta y’u Burundi n’iy’u Rwanda ku koherezwa kw’abo bantu bavuye mu Burundi bagerageje guhirika ubutegetsi muri 2015.
Ndayishimiye avuga ko ibiganiro biri kugenda neza, kandi ko uko byagenda kose ngo u Rwanda rugomba kohereza abo bantu bakajya kuburanishirizwa mu Burundi.
Perezida Ndayishimiye yabitangaje mu kiganiro yagiranye na BBC, avuga ko hari impamvu nyinshi zizatuma u Rwanda rwubahiriza ubusabe bw’u Burundi.
Yagize ati “Icyo cyarenze Abakuru b’Ibihugu, ubu abahanga ni bo bari kucyigaho ngo barebe uko byakorwa neza.”
Yakomeje avuga ko nubwo ibyo bikiganirwaho, ariko Ibihugu byo byamaze gutera intambwe ishimishije yo kubana.
Ati “Umuntu rero ntimuguma muhanganye mu gihe mugana ku gisubizo, urabizi ko umuntu wakoze iki nta Gihugu na kimwe ashobora guhungiramo, agomba kujya gucirirwa urubanza muri icyo Gihugu uko byagenda kose. Kandi ubutabera ntibujya mu biganiro, ngo uvuge ngo ndica umuntu hanyuma njye mu biganiro.
None ubu nakubwinga ngo gufata umuntu akabigura; Igihugu kikangwa n’ikindi Gihugu kubera umuntu uzapfa ejo. Yewe nta n’ubwo uba uzi aho azapfira. Ese aramutse agupfiriye mu ntoki! Uzi ko ari wowe twahita tuvuga ko watwiciye umuntu? Ni yo mpamvu ntekereza ko byoroshye. Bagomba gucirwa imanza uko byagenda kose. Igihe cyose bazaba bataraza, hariho ideni rizaba rigihari.”
Abo bakekwaho umugambi wo gutembagaza abutegetsi nibashyikirizwa inkiko z’u Burundi, ngo kuva uwo munsi Kigali- Gitega bazasubira kuba abavandimwe.
Ibiganiro byahuje impande zombi mu bihe bitandukanye, byasize umupaka wo ku butaka uhuza Ibihugu byombi wongeye kuba nyabagendwa. Icyakora baherutse kuvuga ko hakiri icyuho mu bucuruzi bw’Ibihugu byombi.
David NZABONIMPA
RADIOTV10