Polisi ikorera mu Ntara y’Amajyaruguru yahakanye amakuru yavugaga ko ubwato bwarohamye mu Kiyaga cya Ruhondo mu Karere ka Musanze igahitana uwari ubutwaye, bishoboka ko bwarimo undi muntu, ivuga ko atari byo.
Ni nyuma yuko iyi mpanuka yabaye ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 24 Kanama 2025 ihitanye umusore witwa Ufitinema Marcel w’imyaka 24.
Nyuma y’iyi mpanuka yabereye mu Kiyaga cya Ruhondo mu Kagari ka Murwa mu Murenge wa Remera, bamwe mu baturage bo muri aka gace, bavugaga ko nyakwigendera ashobora kuba yari kumwe n’undi muntu ubwo iyi mpanuka yabaga.
Umuturage witwa Habumugisha Jean Nepo avuga ko amakuru y’undi muntu wari kumwe na nyakwigendera, na we yayumvanye abandi baturage.
Yagize ati “Twumvise bavuga ko Marcel yari kumwe n’umugenzi, ariko birangira umwe ari we urokotse. Kuri ubu twese turi mu gahinda gusa uwo yari atwaye na we twamubuze kandi ntitumuzi, uwarohamye na we twamubuze turamutegereje ngo turebe ko yazamuka ashyingurwe mu cyubahiro.”
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, IP Ignace Ngirabakunzi yagize ati “Hari amakuru yuko yari kumwe n’umugenzi, ariko ntabwo ari byo.”
IP Ignace Ngirabakunzi uvuga ko nyakwigendera atari yambaye umwambaro w’ubwirinzi, yatangaje ko Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu mazi, ryahise ritangira ibikorwa byo gushakisha umurambo wa nyakwigendera ariko ko kugeza mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru, wari utaraboneka.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, yasabye abaturage bakoresha inzira y’amazi, kujya bibuka kwambara umwambaro w’ubwirinzi kandi bakirinda gutwara ubwato basinze.
RADIOTV10