Polisi yanyomoje umuhanzikazi nyarwanda wavuze ko yandikiwe kandi imodoka ye yari iparitse

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuhanzikazi Alyn Sano yavuze ko atumva ukuntu Polisi yamwandikiye kurenza umuvuduko w’imodoka kandi yari yicaye mu rugo ndetse n’imodoka iparitse, mu gihe Polisi ivuga ko nyuma yo gukurikirana ikibazo cye, basanze yarandikiwe koko, ivuga n’aho yandikiriwe.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter kuri uyu wa Gatatu tariki 08 Ugushyingo 2022, Alyn Sano yagize ati “Nicaye imuhira mbona message [ubutumwa] ngo warengeje umuvuduko kandi imodoka iparitse.”

Izindi Nkuru

Yakomeje agira ati “Biba inshuro 2 Ntanze complaint [ikirego] ngo nta kundi ugomba kwishyura, nsabye ngo banyereke ifoto barayibura mba nishyuye inshuro ebyiri harimo n’ibihano yo gutinda.”

Polisi y’u Rwanda yahise isubiza uyu muhanzikazi kuri ubu butumwa, iti Mutwandikire muduhe nimero zanyu za telefone tubavugishe dukurikirane iki kibazo. Murakoze.”

Nyuma Polisi y’u Rwanda, yongeye gutanga igitekerezo kuri ubu butumwa, igira iti “Aya makuru watangaje ntabwo ariyo. Twakurikiranye ikibazo cyawe dusanga warandikiwe kurenza umuvuduko aho bita Niboye mu Karere ka Kicukiro ndetse no gutwara ikinyabiziga kidafite icyangombwa cy’ubuziranenge.”

Nyuma Alyn Sano na we yaje kuvuga ko ikibazo cye cyakurikiranywe, bagasanga koko yarandikiwe.

Yagize ati “Uyu munsi Polisi y’u Rwanda yakurikiranye ikibazo cyanjye dusanga camera koko yafotoye imodoka yarengeje umuvuduko nubwo message yangezeho itinze nkagira ngo ntabwo ari byo nkakurikirana hakabaho gutinda kunyereka ibimenyetso. Ubu rwose byabaye clear to me ko imodoka yafotowe.”

RADIOTV10

Comments 2

  1. lg says:

    Abantu bajye birinda kutubahiriza amategeko yumuhanda bareke gukora ibyaha hanyuma ngo bahangane na Polisi banerekana ko ibarenganya cyane abitwako ali ibyamamare kandi nambere yokwandika bajye batekereza ko iyo ibyo bavuze ataribyo uretse ubushishozi bwa Polisi uwanditse aba ashobora no guhanwa nawe se umuntu imodoka ye ntigira icyangombwa cyubuziranenge aciwe ihazabu aho kwishyura ategereje ko hiyongeraho ubukererwe arengeje umuvuduko wemewe ati imodoka yanjye yari iparitse Abantu bajye bitwararika kuko akantu gato gahinduka icyaha

  2. Egide K says:

    Barakoze Rwanda Police. Muzanatubwire kuri camera ziri regle kuri 40km ahantu hatari mu rusisiro ndetse zishinze mu cyapa cya 60km. Ntibisobanutse. Murakoze

Leave a Reply to lg Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru