Saturday, October 18, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Polisi yanyomoje umuhanzikazi nyarwanda wavuze ko yandikiwe kandi imodoka ye yari iparitse

radiotv10by radiotv10
09/11/2022
in IMYIDAGADURO, MU RWANDA, MUZIKA
2
Polisi yanyomoje umuhanzikazi nyarwanda wavuze ko yandikiwe kandi imodoka ye yari iparitse
Share on FacebookShare on Twitter

Umuhanzikazi Alyn Sano yavuze ko atumva ukuntu Polisi yamwandikiye kurenza umuvuduko w’imodoka kandi yari yicaye mu rugo ndetse n’imodoka iparitse, mu gihe Polisi ivuga ko nyuma yo gukurikirana ikibazo cye, basanze yarandikiwe koko, ivuga n’aho yandikiriwe.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter kuri uyu wa Gatatu tariki 08 Ugushyingo 2022, Alyn Sano yagize ati “Nicaye imuhira mbona message [ubutumwa] ngo warengeje umuvuduko kandi imodoka iparitse.”

Yakomeje agira ati “Biba inshuro 2 Ntanze complaint [ikirego] ngo nta kundi ugomba kwishyura, nsabye ngo banyereke ifoto barayibura mba nishyuye inshuro ebyiri harimo n’ibihano yo gutinda.”

Polisi y’u Rwanda yahise isubiza uyu muhanzikazi kuri ubu butumwa, iti “Mutwandikire muduhe nimero zanyu za telefone tubavugishe dukurikirane iki kibazo. Murakoze.”

Nyuma Polisi y’u Rwanda, yongeye gutanga igitekerezo kuri ubu butumwa, igira iti “Aya makuru watangaje ntabwo ariyo. Twakurikiranye ikibazo cyawe dusanga warandikiwe kurenza umuvuduko aho bita Niboye mu Karere ka Kicukiro ndetse no gutwara ikinyabiziga kidafite icyangombwa cy’ubuziranenge.”

Nyuma Alyn Sano na we yaje kuvuga ko ikibazo cye cyakurikiranywe, bagasanga koko yarandikiwe.

Yagize ati “Uyu munsi Polisi y’u Rwanda yakurikiranye ikibazo cyanjye dusanga camera koko yafotoye imodoka yarengeje umuvuduko nubwo message yangezeho itinze nkagira ngo ntabwo ari byo nkakurikirana hakabaho gutinda kunyereka ibimenyetso. Ubu rwose byabaye clear to me ko imodoka yafotowe.”

RADIOTV10

Comments 2

  1. lg says:
    3 years ago

    Abantu bajye birinda kutubahiriza amategeko yumuhanda bareke gukora ibyaha hanyuma ngo bahangane na Polisi banerekana ko ibarenganya cyane abitwako ali ibyamamare kandi nambere yokwandika bajye batekereza ko iyo ibyo bavuze ataribyo uretse ubushishozi bwa Polisi uwanditse aba ashobora no guhanwa nawe se umuntu imodoka ye ntigira icyangombwa cyubuziranenge aciwe ihazabu aho kwishyura ategereje ko hiyongeraho ubukererwe arengeje umuvuduko wemewe ati imodoka yanjye yari iparitse Abantu bajye bitwararika kuko akantu gato gahinduka icyaha

    Reply
  2. Egide K says:
    3 years ago

    Barakoze Rwanda Police. Muzanatubwire kuri camera ziri regle kuri 40km ahantu hatari mu rusisiro ndetse zishinze mu cyapa cya 60km. Ntibisobanutse. Murakoze

    Reply

Leave a Reply to Egide K Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty − fifteen =

Previous Post

Perezida wa Senegal yashenguwe n’imvune ya kizigenza Sadio Mané

Next Post

Dore uko byagendekeye umugabo wateye amagi Umwami w’u Bwongereza na Madamu we

Related Posts

Ubutumwa buryohereye umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yageneye umuhanzi wamwambitse impeta

Hamenyekanye itariki y’ubukwe bw’umunyamakurukazi n’umuhanzi bazwi mu Rwanda

by radiotv10
18/10/2025
0

Umunyamakurukazi Yvonne Kayitesi uzwi nka Tessy n’umuhanzi w’umuraperi, Ishimwe Hakizimana uzwi nka Shizzo baherutse kwambikana impeta y’urukundo, bashyize hanze itariki...

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

by radiotv10
18/10/2025
0

Rwanda’s ambitious move to introduce a new digital identification system has sparked widespread curiosity among citizens and observers eager to...

Minisitiri w’Intebe yirukanye abayobozi batatu mu bigo bibiri byo ku rwego rw’Igihugu

Minisitiri w’Intebe yirukanye abayobozi batatu mu bigo bibiri byo ku rwego rw’Igihugu

by radiotv10
18/10/2025
0

Hasohotse Iteka rya Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, ryirukana abayobozi babiri mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC n’undi umwe wo mu Kigo...

Umusore arahigishwa uruhindu nyuma yo kwica ateye icyuma umukobwa bakundanaga bari banararanye

Umusore arahigishwa uruhindu nyuma yo kwica ateye icyuma umukobwa bakundanaga bari banararanye

by radiotv10
17/10/2025
0

Inzego z’umutekano n’iz’ibanze ziri gushakisha umusore wo mu Murenge wa Munyiginya mu Karere ka Rwamagana, watorotse nyuma yo gukekwaho gutera...

Sadate yaciye bugufi asaba imbabazi ku byo yavuze ku Banyekongo n’Abarundi bikazamura impaka

Sadate yaciye bugufi asaba imbabazi ku byo yavuze ku Banyekongo n’Abarundi bikazamura impaka

by radiotv10
17/10/2025
0

Umunyemari Munyakazi Sadate yemeye ko yakoresheje imvugo idakwiye kubera ibyo yatangaje ko mu bihe biri Imbere Abanyarwanda bashobora kuzaha akazi...

IZIHERUKA

Ubutumwa buryohereye umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yageneye umuhanzi wamwambitse impeta
IBYAMAMARE

Hamenyekanye itariki y’ubukwe bw’umunyamakurukazi n’umuhanzi bazwi mu Rwanda

by radiotv10
18/10/2025
0

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

18/10/2025
Minisitiri w’Intebe yirukanye abayobozi batatu mu bigo bibiri byo ku rwego rw’Igihugu

Minisitiri w’Intebe yirukanye abayobozi batatu mu bigo bibiri byo ku rwego rw’Igihugu

18/10/2025
Umusore arahigishwa uruhindu nyuma yo kwica ateye icyuma umukobwa bakundanaga bari banararanye

Umusore arahigishwa uruhindu nyuma yo kwica ateye icyuma umukobwa bakundanaga bari banararanye

17/10/2025
Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho gukaza imbaraga mu gufasha FARDC guhangana na AFC/M23

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho gukaza imbaraga mu gufasha FARDC guhangana na AFC/M23

17/10/2025
Inyeshyamba z’umutwe ukorana n’igisirikare cya Congo zasubiranyemo hagwa umukamando

Inyeshyamba z’umutwe ukorana n’igisirikare cya Congo zasubiranyemo hagwa umukamando

17/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Dore uko byagendekeye umugabo wateye amagi Umwami w’u Bwongereza na Madamu we

Dore uko byagendekeye umugabo wateye amagi Umwami w’u Bwongereza na Madamu we

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hamenyekanye itariki y’ubukwe bw’umunyamakurukazi n’umuhanzi bazwi mu Rwanda

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

Minisitiri w’Intebe yirukanye abayobozi batatu mu bigo bibiri byo ku rwego rw’Igihugu

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.