Ishami rya Polisi y’u Rwanda Rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda, riratangaza ko abantu 92 bafashwe ku minsi mikuru ya Noheli n’Ubunani batwaye ibinyabiziga barengeje igipimo cy’ibisindisha.
Umuvugizi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe Umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi; yavuze ko mu minsi mikuru isoza umwaka ushize wa 2025 n’itangira uwa 2026, nta mpanuka nyinshi zabayeho nk’uko byagendaga mu myaka yatambutse.
Yagize ati “Twagize impanuka ebyiri zikomeye, imwe yabereye muri Nyungwe, ni ikamyo, umushoferi yari atwaye igira ikibazo cyo kubura feri ikubita umukingo, umushoferi yitaba Imana.”
Naho indi ni iy’umunyamaguru wagonzwe n’imodoka mu Murenge wa Kanyinya mu Mujyi wa Kigali.
SP Kayigi ati “Urumva ko bitandukanye na bya bindi twabonaga cyera, aho umuntu yabaga atwaye imodoka yashyizemo abantu bagenda basakuza bishimye, barangiza wajya kumva, ukumva bakubise mu mukingo abantu barimo barakomeretse.”
Yavuze ko igabanuka ry’izi mpanuka ari umusaruro w’ubukangurambaga bwakozwe mbere y’iminsi mikuru, bwasabaga abantu kwitwararika bakirinda gutwara ibinyabiziga basinze, nubwo hari abafashwe muri iriya minsi mikuru.
Ati “Nko kuri Noheli twafunze abantu bagera muri mirongo ine na batanu (45) batwaye banyoye ibisindisha mu Gihugu hose.”
SP Emmanuel Kayigi yakomeje agira ati “Kuri Bonane dufunga mirongo ine na barindwi (47) batwara banyoye ibisindisha.”
Umuvugizi w’Ishami rya Polisi rishinzwe Umutekano wo mu muhanda, avuga ko ikibazo cy’abantu batwara ibinyabiziga banyoye ibisindisha, cyahagurukiwe, aho yanagarutse ku itegeko rishya ryatowe rijyanye n’imikoreshereze y’umuhanda, ryitezweho kuzarandura iki kibazo.
RADIOTV10










