Thursday, January 8, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Polisi yatangaje umubare w’abantu bafashwe kuri Noheli n’Ubunani batwaye ibinyabiziga basinze mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
07/01/2026
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Polisi yatangaje umubare w’abantu bafashwe kuri Noheli n’Ubunani batwaye ibinyabiziga basinze mu Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Ishami rya Polisi y’u Rwanda Rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda, riratangaza ko abantu 92 bafashwe ku minsi mikuru ya Noheli n’Ubunani batwaye ibinyabiziga barengeje igipimo cy’ibisindisha.

Umuvugizi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe Umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi; yavuze ko mu minsi mikuru isoza umwaka ushize wa 2025 n’itangira uwa 2026, nta mpanuka nyinshi zabayeho nk’uko byagendaga mu myaka yatambutse.

Yagize ati “Twagize impanuka ebyiri zikomeye, imwe yabereye muri Nyungwe, ni ikamyo, umushoferi yari atwaye igira ikibazo cyo kubura feri ikubita umukingo, umushoferi yitaba Imana.”

Naho indi ni iy’umunyamaguru wagonzwe n’imodoka mu Murenge wa Kanyinya mu Mujyi wa Kigali.

SP Kayigi ati “Urumva ko bitandukanye na bya bindi twabonaga cyera, aho umuntu yabaga atwaye imodoka yashyizemo abantu bagenda basakuza bishimye, barangiza wajya kumva, ukumva bakubise mu mukingo abantu barimo barakomeretse.”

Yavuze ko igabanuka ry’izi mpanuka ari umusaruro w’ubukangurambaga bwakozwe mbere y’iminsi mikuru, bwasabaga abantu kwitwararika bakirinda gutwara ibinyabiziga basinze, nubwo hari abafashwe muri iriya minsi mikuru.

Ati “Nko kuri Noheli twafunze abantu bagera muri mirongo ine na batanu (45) batwaye banyoye ibisindisha mu Gihugu hose.”

SP Emmanuel Kayigi yakomeje agira ati “Kuri Bonane dufunga mirongo ine na barindwi (47) batwara banyoye ibisindisha.”

Umuvugizi w’Ishami rya Polisi rishinzwe Umutekano wo mu muhanda, avuga ko ikibazo cy’abantu batwara ibinyabiziga banyoye ibisindisha, cyahagurukiwe, aho yanagarutse ku itegeko rishya ryatowe rijyanye n’imikoreshereze y’umuhanda, ryitezweho kuzarandura iki kibazo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eight − six =

Previous Post

Ikamyo yari ivuye muri Tanzania yakoreye impanuka ikomeye mu Rwanda

Next Post

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Related Posts

RPF-Inkotanyi approves a new organizational structure

RPF-Inkotanyi approves a new organizational structure

by radiotv10
08/01/2026
0

The Secretariat General of the FPR-Inkotanyi party has approved the establishment of a new advisory body composed of senior and...

FPR-Inkotanyi yemeje urwego rushya rw’Umuryango

FPR-Inkotanyi yemeje urwego rushya rw’Umuryango

by radiotv10
08/01/2026
0

Ubunyamabanga Bukuru bw’Umuryango FPR-Inkotanyi bwemeje ishyirwaho rw’Urwego rushya rw’inararibonye rushinzwe ubujyanama mu Banyamuryango. Ishyirwaho ry’uru rwego, rikubiye mu myanzuro y’Inama...

AMAKURU AGEZWEHO: Uwakekwagaho kwica urw’agashinyaguro uwarokotse Jenoside na we yarashwe arapfa

Hasobanuwe uko byagenze ngo haraswe uwakekwagaho ubwicanyi no kuba umujura ruharwa muri Kirehe

by radiotv10
08/01/2026
0

Umusore wakekwagaho ubwicanyi n’ubujura yakoreraga mu bice bitandukanye mu Karere ka Kirehe wari uherutse kwica umumotari akanamwiba moto, yishwe arashwe...

BREAKING: Urubanza rw’uwamenyekanye mu nzego z’ibanze uregwa ibirimo ishimishamubiri ry’igitsina rwashyize mu muhezo

BREAKING: Urubanza rw’uwamenyekanye mu nzego z’ibanze uregwa ibirimo ishimishamubiri ry’igitsina rwashyize mu muhezo

by radiotv10
08/01/2026
0

Iburanisha ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo mu rubanza ruregwamo Umuhuzabikorwa w’Ikigo Ngororamuco cya Gitagata, Sheikh Bahame Hassan wanabaye Umuyobozi w'Akarere ka...

Why Most People Struggle With Money Even When They Earn More

Why Most People Struggle With Money Even When They Earn More

by radiotv10
08/01/2026
0

For many people, earning more money feels like the ultimate solution to financial stress. A salary raise, a new job,...

IZIHERUKA

Umuhanzi n’umunyamakurukazi bazwi mu Rwanda bamaze igihe bakundana basezeranye mu mategeko
IBYAMAMARE

Umuhanzi n’umunyamakurukazi bazwi mu Rwanda bamaze igihe bakundana basezeranye mu mategeko

by radiotv10
08/01/2026
0

Umufana w’Ikipe ya Congo wabaye ikimenyabose mu Gikombe cya Afurika byarangiye ari amarira

Ibyo umukinnyi wa Algeria yakoreye imbere y’umufana utazibagirana wa Congo byatumye habaho gusaba imbabazi

08/01/2026
AFC/M23 yashyinguye mu cyubahiro abasivile bishwe urw’agashinyaguro n’ibitero by’indege i Masisi

AFC/M23 yashyinguye mu cyubahiro abasivile bishwe urw’agashinyaguro n’ibitero by’indege i Masisi

08/01/2026
Umufana wa Congo wazanye uburyo bwihariye bw’imifanire akomeje gusekerwa n’amahirwe nyuma yo kurira

Umufana wa Congo wazanye uburyo bwihariye bw’imifanire akomeje gusekerwa n’amahirwe nyuma yo kurira

08/01/2026
RPF-Inkotanyi approves a new organizational structure

RPF-Inkotanyi approves a new organizational structure

08/01/2026
FPR-Inkotanyi yemeje urwego rushya rw’Umuryango

FPR-Inkotanyi yemeje urwego rushya rw’Umuryango

08/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

INGINGO Z'INGENZI Z'IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umuhanzi n’umunyamakurukazi bazwi mu Rwanda bamaze igihe bakundana basezeranye mu mategeko

Ibyo umukinnyi wa Algeria yakoreye imbere y’umufana utazibagirana wa Congo byatumye habaho gusaba imbabazi

AFC/M23 yashyinguye mu cyubahiro abasivile bishwe urw’agashinyaguro n’ibitero by’indege i Masisi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.