Monday, December 22, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Polisi yinjiye mu kibazo cy’ahavugwaho kuba ihuriro ry’abishoye mu rugomo i Rwamagana

radiotv10by radiotv10
10/07/2025
in MU RWANDA
0
Polisi yinjiye mu kibazo cy’ahavugwaho kuba ihuriro ry’abishoye mu rugomo i Rwamagana
Share on FacebookShare on Twitter

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko imaze guta muri yombi abantu barenga 10 bakekwaho kugira uruhare mu bikorwa by’urugomo bivugwa mu Mudugudu wa Kabenda wo mu Murenge wa Munyiginya mu Karere ka Rwamagana, uvugwaho kuba waragizwe indiri n’abishoye mu bikorwa bibi, baturuka mu tundi duce.

Polisi y’u Rwanda yatangaje ibi nyuma yuko bivuzwe ko muri uyu Mudugudu wa Kabenda mu Kagari ka Cyarubanda mu Murenge wa Munyiginya, hakomeje kugaragara urugomo rukabije rukorwa n’insoresore zananiranye.

Bamwe mu batuye muri aka gace, babwiye igitangazamakuru cyitwa BTN ko “umwana wese unaniye ababyeyi” mu tundi duce, “ahita aza gukodesha muri uyu Mudugudu”, bigatuma ibikorwa by’urugomo, birushaho kuba byinshi.

Abatuye muri uyu Mudugudu, bavuga ko hari ubusinzi bukabije bw’abanywa ibisindisha ubundi bakishora mu bikorwa biteza umutekano mucye mu baturage.

Umwe yagize ati “Hari igihe ujya kubona ukabona umuntu ntumuzi muri quartier wabaza n’Umuyobozi w’Umudugudu akakubwira ko atamuzi. Mu by’ukuri ibirara birahari tutazi aho bituruka.”

Undi muturage agira ati “Cyane ni urubyiruko rugenda ruva hirya no hino mu Mirenge itandukanye, bakaza bakahahurira bagakora urugomo […] bakaza bakarwana, urwo rugomo rukaza gutyo. Ni ukuvuga ngo umwana wananiye iwabo wenda nk’i Munyiginya araza hano muri Cyarubanda, kubera azi ko ari ho n’ibindi birara biri, bakahahurira, hasa nk’aho ari mu ihuriro ry’ibirara.”

Aba baturage bavuga ko ntako inzego z’ubuyobozi bw’ibanze zitagize ngo zihangane n’uru rubyiruko ariko bikaba byarananiranye, bagasaba ko hakwiye gushyirwa inzego z’umutekano zigahangana na bo mu buryo bwihariye.

Polisi y’u Rwanda igira icyo ivuga kuri iki kibazo, yatangaje ko yakinjiyemo, ndetse ko aba mbere bakekwaho kugira uruhare muri ibi bikorwa bibangamira abatuye muri aka gace, bamaze gutabwa muri yombi.

Uru rwego rwagize ruti “Polisi ifatanyije n’abaturage yakurikiranye iki kibazo cy’urugomo n’ubusinzi muri aka gace. Hamaze gufatwa abarenga 10 kandi ibikorwa byo gukurikirana abandi bacyekwa birakomeje.”

Polisi y’u Rwanda yoboneyeho gusaba abaturage kwirinda kwishora muri ibi bikorwa bibi by’ubusinzi n’urugomo, kuko uru rwego rwabihagurukiye, bityo ko ababirimo bazafatwa bakabiryozwa hakurikijwe amategeko.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × five =

Previous Post

Trump yongeye kuvuga ku guhura na Perezida Kagame na Tshisekedi

Next Post

Three Arsenal WFC players visited Kigali Genocide Memorial

Related Posts

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

by radiotv10
20/12/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Burusiya, Sergey Lavrov, byibanze ku guteza imbere...

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

by radiotv10
20/12/2025
0

Bamwe mu barema isoko ry’amatungo magufi ryo mu Murenge wa Kabarondo, bavuga ko babangamirwa n’uko ritazitiye, bigatuma amatungo yangiza ubusitani...

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

by radiotv10
20/12/2025
0

Rwanda’s Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, held talks with his Russian counterpart, Sergey Lavrov, focusing...

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

by radiotv10
20/12/2025
0

Gushengerera ni isengesho rikomeye muri Kiliziya Gatulika, rifasha abakristu kuganira na Yezu bucece, bamurangamiye mu isakaramentu ry’Ukarisitiya. Dore ibyo wakubahiriza...

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

by radiotv10
20/12/2025
1

Edouard Bamporiki wagize imyanya inyuranye mu nzego nkuru z’u Rwanda nko muri Guverinoma, yagaragaje ibyishimo atewe n’isabukuru y’imyaka 15 amaze...

IZIHERUKA

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze
IBYAMAMARE

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

by radiotv10
21/12/2025
0

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

20/12/2025
Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

20/12/2025
Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

20/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Three Arsenal WFC players visited Kigali Genocide Memorial

Three Arsenal WFC players visited Kigali Genocide Memorial

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.