Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Polisi y’u Rwanda na RDF bungutse Abapolisi n’Abasirikre bazobereye gutwara amapikipiki aherekeza abanyacyubahiro

radiotv10by radiotv10
14/02/2025
in MU RWANDA
0
Polisi y’u Rwanda na RDF bungutse Abapolisi n’Abasirikre bazobereye gutwara amapikipiki aherekeza abanyacyubahiro
Share on FacebookShare on Twitter

Mu Ishuri ry’Amahugurwa rya Polisi (PTS) i Gishari mu Karere ka Rwamagana, hasojwe amahugurwa yahabwaga Abapolisi 20 n’abasirikare batanu ba RDF, yo gutwara amapikipiki yifashishwa mu bihe bitandukanye birimo ibyo guherekeza abanyacyubahiro.

Aya mahugurwa yasojwe kuri uyu wa Kane tariki 13 Gashyantare 2025 mu muhango wayobowe n’Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi y’u Rwanda (DIGP) ushinzwe ubutegetsi n’abakozi, DCG Jeanne Chantal.

Ni amahugurwa yerekeranye no gutwara amapikipiki mu bihe by’ubutabazi (Motorcycle driving in emergency situations course), aho aba bayasoje bari bayamazemo igihe kingana n’ukwezi.

Muri iki gihe bamaze muri aya mahugurwa, bahawe amasomo atandukanye arimo; ajyanye no gutwara amapikipiki yifashishwa mu gucunga umutekano wo mu muhanda, gutabara vuba ahabaye impanuka, kugendera mu muvundo, guhagarara bitunguranye no guherekeza abanyacyubahiro hifashishijwe ayo mapikipiki.

DIGP Ujeneza yavuze ko Polisi y’u Rwanda ishyira imbere kubaka ubushobozi kugira ngo ibashe gushyira mu bikorwa no gusohoza inshinganano zayo.

ati “Kugira ngo tubigereho, bisaba amahugurwa nk’aya n’ayandi yihariye ashimangira ubunyamwuga mu mikorere y’akazi. Ubumenyi n’ubuhanga mwungutse buzatanga umusaruro witezwe igihe muzaba mwabukoresheje uko bikwiye.

Yabwiye abarangije aya mahugurwa ko Polisi y’u Rwanda ibitezeho kongerera agaciro ibisanzwe bikorwa mu rwego rwo kurushaho kuzuza neza inshingano.

DIGP Ujeneza yavuze ko iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda rifunguye kandi ryakira n’abashoramari b’abanyamahanga, abayobozi n’abanyacyubahiro baza gusura Igihugu, byatumye akazi ka Polisi ko gucunga umutekano wo mu muhanda kiyongera n’inshingano zo guherekeza abo bashyitsi.

Ati “Kugira ngo ibyo byose bigende neza, moto zigira uruhare runini mu kurinda umutekano wo mu muhanda no gukemura cyangwa guhangana n’ibibazo by’umutekano biterwa n’umuvuduko, zigira ubushobozi bwo gukora ingendo no kunyura mu mihanda irimo umuvundo bityo abapolisi bakabasha gukorana ingoga no mu bihe bidasanzwe.”

Yakomeje agira ati “Kongera ibisabwa mu gucunga umutekano wo mu muhanda no kugira moto nshya zifashishwa byatumye habaho icyuho mu bumenyi; hakenerwa kongera umubare w’abapolisi bashoboye kuzikoresha neza.”

DIGP Ujeneza yashimiye imikoranire myiza iri hagati ya Carabinieri y’u Butaliyani yafatinyije na Polisi y’u Rwanda mu gutanga aya mahugurwa.

DCG Jeanne Chantal yasabye aba bapolisi kuzabyaza umusaruro ubumenyi bungutse
Bagaragaje bimwe mu byo bahuguwe
Harimo guherekeza abanyacyubahiro

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × 2 =

Previous Post

Intumwa z’Abanyamadini zaturutse Congo zaganiriye na Perezida Kagame nyuma ya Tshisekedi n’aba M23

Next Post

U Rwanda n’ikindi Gihugu cy’i Burayi baganiriye ku bibazo bya Congo

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
U Rwanda n’ikindi Gihugu cy’i Burayi baganiriye ku bibazo bya Congo

U Rwanda n’ikindi Gihugu cy’i Burayi baganiriye ku bibazo bya Congo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.