Mu Ishuri ry’Amahugurwa rya Polisi (PTS) i Gishari mu Karere ka Rwamagana, hasojwe amahugurwa yahabwaga Abapolisi 20 n’abasirikare batanu ba RDF, yo gutwara amapikipiki yifashishwa mu bihe bitandukanye birimo ibyo guherekeza abanyacyubahiro.
Aya mahugurwa yasojwe kuri uyu wa Kane tariki 13 Gashyantare 2025 mu muhango wayobowe n’Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi y’u Rwanda (DIGP) ushinzwe ubutegetsi n’abakozi, DCG Jeanne Chantal.
Ni amahugurwa yerekeranye no gutwara amapikipiki mu bihe by’ubutabazi (Motorcycle driving in emergency situations course), aho aba bayasoje bari bayamazemo igihe kingana n’ukwezi.
Muri iki gihe bamaze muri aya mahugurwa, bahawe amasomo atandukanye arimo; ajyanye no gutwara amapikipiki yifashishwa mu gucunga umutekano wo mu muhanda, gutabara vuba ahabaye impanuka, kugendera mu muvundo, guhagarara bitunguranye no guherekeza abanyacyubahiro hifashishijwe ayo mapikipiki.
DIGP Ujeneza yavuze ko Polisi y’u Rwanda ishyira imbere kubaka ubushobozi kugira ngo ibashe gushyira mu bikorwa no gusohoza inshinganano zayo.
ati “Kugira ngo tubigereho, bisaba amahugurwa nk’aya n’ayandi yihariye ashimangira ubunyamwuga mu mikorere y’akazi. Ubumenyi n’ubuhanga mwungutse buzatanga umusaruro witezwe igihe muzaba mwabukoresheje uko bikwiye.
Yabwiye abarangije aya mahugurwa ko Polisi y’u Rwanda ibitezeho kongerera agaciro ibisanzwe bikorwa mu rwego rwo kurushaho kuzuza neza inshingano.
DIGP Ujeneza yavuze ko iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda rifunguye kandi ryakira n’abashoramari b’abanyamahanga, abayobozi n’abanyacyubahiro baza gusura Igihugu, byatumye akazi ka Polisi ko gucunga umutekano wo mu muhanda kiyongera n’inshingano zo guherekeza abo bashyitsi.
Ati “Kugira ngo ibyo byose bigende neza, moto zigira uruhare runini mu kurinda umutekano wo mu muhanda no gukemura cyangwa guhangana n’ibibazo by’umutekano biterwa n’umuvuduko, zigira ubushobozi bwo gukora ingendo no kunyura mu mihanda irimo umuvundo bityo abapolisi bakabasha gukorana ingoga no mu bihe bidasanzwe.”
Yakomeje agira ati “Kongera ibisabwa mu gucunga umutekano wo mu muhanda no kugira moto nshya zifashishwa byatumye habaho icyuho mu bumenyi; hakenerwa kongera umubare w’abapolisi bashoboye kuzikoresha neza.”
DIGP Ujeneza yashimiye imikoranire myiza iri hagati ya Carabinieri y’u Butaliyani yafatinyije na Polisi y’u Rwanda mu gutanga aya mahugurwa.



RADIOTV10