Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Polisi y’u Rwanda yagize icyo ivuga ku mwana warashwe bikazamura umujinya n’ubushyamirane

radiotv10by radiotv10
07/10/2024
in MU RWANDA
0
Polisi y’u Rwanda yagize icyo ivuga ku mwana warashwe bikazamura umujinya n’ubushyamirane
Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi Bukuru bwa Polisi y’u Rwanda bwatangaje ko bwababajwe n’urupfu rw’umwana wigaga mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza warashwe n’Abapolisi ubwo bahanganaga n’abinjiza magendu mu Rwanda, isasu rigafata uwo mwana wajyaga ku ishuri, bigatuma abaturage bashyamirana n’abapolisi.

Iraswa ry’uyu mwana ryabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki Indwi Ukwakira 2024 mu masaha ya mu gitondo mu Murenge wa Bugeshi mu Karere ka Rubavu ubwo Abapolisi bahanganaga n’abinjizaga magendu y’imyenda ya caguwa mu Rwanda bayikuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Amakuru avuga ko mu uku kurasa kuri abo binjizaga ibicuruzwa mu buryo butemewe, Abapolisi babarasheho, isaru rikayoba rikahuranya mu kico umwana wigaga wari ugiye ku ishuri.

Ibi bikimara kuba, havutse ubushyamirane hagati y’abaturage bari hafi aho, n’abapolisi kubera umujinya w’iraswa ry’uwo muziranenge warashwe ubwo yari agiye mu masomo, aho babateye amabuye.

Ibi byatumye ubuyobozi Bukuru bwa Polisi y’u Rwanda ndetse n’ubw’inzego z’ibanze bujya kuganiriza aba baturage, bunabihanganisha kuri ibi byago.

Umuyobozi Wungirije wa Polisi ushinzwe Ibikorwa, CP Vincent Sano yavuze ko na bo babajwe n’ibi byabaye. Ati “Muri iyo operation ntabwo byadushimishije, twese tuba twababaye kubera ko byagenze gutyo.”

Yaboneyeho gusaba abaturage kutishora mu bikorwa bitemewe ari na byo byabaye intandaro y’iraswa ry’uyu mwana, aho yabanje kuvuga ko ibi byabaye mu ijoro, ariko abaturage bakazamurira rimwe amajwi bavuga ko byabaye mu gitondo amanywa yakambye.

Ati “Umutekano turawufite ibigenda nabi, ibi byabaye turabashakira umuti dufatanyije namwe mwese.”

Yavuze ko mu bikorwa by’abinjiza mu Rwanda ibicuruzwa mu buryo butemewe, ari na byo bishobora kuba icyuho cy’abahungabanya umutekano, bityo ko abantu bakwiye kubicikaho.

Ati “Umucengezi asa natwe, uramutse wirutse; umupolisi yagutandukanya n’umugizi wa nabi gute? Iyo uwo twakekaga ko ari umugizi wa nabi yirutse, nta kundi turarasa.”

Arongera ati “Ndababona mwababaye, natwe twababaye, twaretse akazi ngo tuze twifatanya namwe, ako kababaro kareke gukomeza kudufata ngo mukore amakosa.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper na we wavuze ko ubuyobozi bw’inzego z’Ibanze bwababajwe n’urupfu rw’uyu mwana, avuga ko bufatanya n’umuryango we mu bikorwa byo kumuherekeza.

Amakuru avuga kandi ko hari abandi baturage batandatu na bo bakomerekeye muri iri rasa ryabayeho, bakaba bajyanywe kwa muganga.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu yasabye abaturage kwihangana

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty − 16 =

Previous Post

Tunisia: Ibyabanjirije gutangaza amajwi byateje impaka ku ntsinzi ya Perezida

Next Post

Rubavu: Harumvikana kutavuga rumwe ku nkoni bivugwa ko zivuza ubuhuha mu banyonzi

Related Posts

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Abantu babiri bo mu Ntara y’Iburengerazuba n’iy’Amajyepfo, bitabye Imana bakubiswe n’inkuba, barimo umwana w’imyaka itandatu, mu gihe hari abandi bahungabanye...

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari umunyamakuru, akaba yagizwe Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yashimiye Perezida Paul Kagame ku cyizere yamugiriye,...

Five things you must know before a job interview

Five things you must know before a job interview

by radiotv10
29/01/2026
0

An interview can feel scary, but good preparation makes it easier. Whether it’s your first interview or not, these five...

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

IZIHERUKA

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda
MU RWANDA

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

29/01/2026
Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

29/01/2026
Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

29/01/2026
Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

29/01/2026
Five things you must know before a job interview

Five things you must know before a job interview

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Rubavu: Harumvikana kutavuga rumwe ku nkoni bivugwa ko zivuza ubuhuha mu banyonzi

Rubavu: Harumvikana kutavuga rumwe ku nkoni bivugwa ko zivuza ubuhuha mu banyonzi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.