Thursday, November 20, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Polisi y’u Rwanda yagize icyo ivuga ku mwana warashwe bikazamura umujinya n’ubushyamirane

radiotv10by radiotv10
07/10/2024
in MU RWANDA
0
Polisi y’u Rwanda yagize icyo ivuga ku mwana warashwe bikazamura umujinya n’ubushyamirane
Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi Bukuru bwa Polisi y’u Rwanda bwatangaje ko bwababajwe n’urupfu rw’umwana wigaga mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza warashwe n’Abapolisi ubwo bahanganaga n’abinjiza magendu mu Rwanda, isasu rigafata uwo mwana wajyaga ku ishuri, bigatuma abaturage bashyamirana n’abapolisi.

Iraswa ry’uyu mwana ryabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki Indwi Ukwakira 2024 mu masaha ya mu gitondo mu Murenge wa Bugeshi mu Karere ka Rubavu ubwo Abapolisi bahanganaga n’abinjizaga magendu y’imyenda ya caguwa mu Rwanda bayikuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Amakuru avuga ko mu uku kurasa kuri abo binjizaga ibicuruzwa mu buryo butemewe, Abapolisi babarasheho, isaru rikayoba rikahuranya mu kico umwana wigaga wari ugiye ku ishuri.

Ibi bikimara kuba, havutse ubushyamirane hagati y’abaturage bari hafi aho, n’abapolisi kubera umujinya w’iraswa ry’uwo muziranenge warashwe ubwo yari agiye mu masomo, aho babateye amabuye.

Ibi byatumye ubuyobozi Bukuru bwa Polisi y’u Rwanda ndetse n’ubw’inzego z’ibanze bujya kuganiriza aba baturage, bunabihanganisha kuri ibi byago.

Umuyobozi Wungirije wa Polisi ushinzwe Ibikorwa, CP Vincent Sano yavuze ko na bo babajwe n’ibi byabaye. Ati “Muri iyo operation ntabwo byadushimishije, twese tuba twababaye kubera ko byagenze gutyo.”

Yaboneyeho gusaba abaturage kutishora mu bikorwa bitemewe ari na byo byabaye intandaro y’iraswa ry’uyu mwana, aho yabanje kuvuga ko ibi byabaye mu ijoro, ariko abaturage bakazamurira rimwe amajwi bavuga ko byabaye mu gitondo amanywa yakambye.

Ati “Umutekano turawufite ibigenda nabi, ibi byabaye turabashakira umuti dufatanyije namwe mwese.”

Yavuze ko mu bikorwa by’abinjiza mu Rwanda ibicuruzwa mu buryo butemewe, ari na byo bishobora kuba icyuho cy’abahungabanya umutekano, bityo ko abantu bakwiye kubicikaho.

Ati “Umucengezi asa natwe, uramutse wirutse; umupolisi yagutandukanya n’umugizi wa nabi gute? Iyo uwo twakekaga ko ari umugizi wa nabi yirutse, nta kundi turarasa.”

Arongera ati “Ndababona mwababaye, natwe twababaye, twaretse akazi ngo tuze twifatanya namwe, ako kababaro kareke gukomeza kudufata ngo mukore amakosa.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper na we wavuze ko ubuyobozi bw’inzego z’Ibanze bwababajwe n’urupfu rw’uyu mwana, avuga ko bufatanya n’umuryango we mu bikorwa byo kumuherekeza.

Amakuru avuga kandi ko hari abandi baturage batandatu na bo bakomerekeye muri iri rasa ryabayeho, bakaba bajyanywe kwa muganga.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu yasabye abaturage kwihangana

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

17 − ten =

Previous Post

Tunisia: Ibyabanjirije gutangaza amajwi byateje impaka ku ntsinzi ya Perezida

Next Post

Rubavu: Harumvikana kutavuga rumwe ku nkoni bivugwa ko zivuza ubuhuha mu banyonzi

Related Posts

Umwe mu mihanda ihuza Intara ebyiri mu Rwanda uramara amasaha arindwi utari nyabagendwa n’ibinyabiziga

Umwe mu mihanda ihuza Intara ebyiri mu Rwanda uramara amasaha arindwi utari nyabagendwa n’ibinyabiziga

by radiotv10
20/11/2025
0

Umuhanda uhuza Uturere twa Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo, na Bugesera na Ngoma mu y’Iburasirazuba, uraza kumara amasaha arindwi (kuva saa...

Rusizi: Abavugwaho ubutekamutwe bafashwe n’uwo baraye bibye basanganwa bimwe mu byo bakoresha batuburira abantu

Rusizi: Abavugwaho ubutekamutwe bafashwe n’uwo baraye bibye basanganwa bimwe mu byo bakoresha batuburira abantu

by radiotv10
20/11/2025
0

Umugabo wo mu murenge wa Kamembe wari wibwe terefone n’abasore babiri bamutekeye umutwe ngo bakamutega ikizingo cy’amakoma azinze neza nk’amafaranga...

Umudepite mu Nteko y’u Rwanda yavugiye Aba-Rayon ikibari ku mutima

Umudepite mu Nteko y’u Rwanda yavugiye Aba-Rayon ikibari ku mutima

by radiotv10
20/11/2025
0

Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, yasabye Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB, gutabara mu muryango w’Ikipe ya Rayon Sports, kugira...

Saving culture: Why it matters and how it benefits us all

Saving culture: Why it matters and how it benefits us all

by radiotv10
20/11/2025
0

Culture is more than traditions, dances, food, or clothing. It is the identity of a people the stories they tell,...

Mushikiwabo yageneye ubutumwa Ibihugu byo muri OIF bigicumbagira mu guha ijambo abagore

Mushikiwabo yageneye ubutumwa Ibihugu byo muri OIF bigicumbagira mu guha ijambo abagore

by radiotv10
19/11/2025
0

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo, yavuze ko hari Ibihugu bikigaragaramo ubusumbane hagati y’abagabo n’abagore, akabisaba kwimakaza...

IZIHERUKA

Umwe mu mihanda ihuza Intara ebyiri mu Rwanda uramara amasaha arindwi utari nyabagendwa n’ibinyabiziga
MU RWANDA

Umwe mu mihanda ihuza Intara ebyiri mu Rwanda uramara amasaha arindwi utari nyabagendwa n’ibinyabiziga

by radiotv10
20/11/2025
0

Igitero rurangiza cy’u Burusiya kuri Ukraine cyateje impagarara

Igitero rurangiza cy’u Burusiya kuri Ukraine cyateje impagarara

20/11/2025
Rusizi: Abavugwaho ubutekamutwe bafashwe n’uwo baraye bibye basanganwa bimwe mu byo bakoresha batuburira abantu

Rusizi: Abavugwaho ubutekamutwe bafashwe n’uwo baraye bibye basanganwa bimwe mu byo bakoresha batuburira abantu

20/11/2025
Umudepite mu Nteko y’u Rwanda yavugiye Aba-Rayon ikibari ku mutima

Umudepite mu Nteko y’u Rwanda yavugiye Aba-Rayon ikibari ku mutima

20/11/2025
23 bahagarariye u Rwanda baratangira gukina Shampiyona Nyafurika y’Amagare

23 bahagarariye u Rwanda baratangira gukina Shampiyona Nyafurika y’Amagare

20/11/2025
Saving culture: Why it matters and how it benefits us all

Saving culture: Why it matters and how it benefits us all

20/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Rubavu: Harumvikana kutavuga rumwe ku nkoni bivugwa ko zivuza ubuhuha mu banyonzi

Rubavu: Harumvikana kutavuga rumwe ku nkoni bivugwa ko zivuza ubuhuha mu banyonzi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umwe mu mihanda ihuza Intara ebyiri mu Rwanda uramara amasaha arindwi utari nyabagendwa n’ibinyabiziga

Igitero rurangiza cy’u Burusiya kuri Ukraine cyateje impagarara

Rusizi: Abavugwaho ubutekamutwe bafashwe n’uwo baraye bibye basanganwa bimwe mu byo bakoresha batuburira abantu

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.