Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yemeje ko umusore w’imyaka 22 wavugwagaho ibikorwa bigayitse birimo gufata ku ngufu abagore n’abakorwa, yarashwe nyuma yo kwiruka ashaka gucika inzego ubwo yari n’ubundi yari avuye kwiba anitwaje intwaro gakondo.
Ni nyuma yuko abaturage bo mu Kagari ka Rwaza mu Murenge wa Save mu Karere ka Gisagara, bagaragaje ikibazo cy’uyu musore witwa Nzabarinda Alphonse wari ubarembeje kubera ibikorwa bye by’urugomo.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi yemereye RADIOTV10 ko uyu musore w’imyaka 22 yarashwe ku ya 10 Gicurasi 2026 ubwo yageragezaga gutoroka inzego.
Yavuze ko “Nzabarinda yakoraga ibikorwa bigayitse byo guhungabanya umutekano n’ituze by’abaturage, birimo ubujura bwo gutega igico ndetse no gufata ku ngufu abakobwa n’abagore.”
Yakomeje agira ati “Taliki 10 Gicurasi 2026 abaturage bamenyesheje Polisi yo mu Karere ka Gisagara ko bamubonye yikoreye ibintu anitwaje intwaro gakondo arimo kwinjira mu gashamba kitwa Cyezuburo kari mu Murenge wa Save abapolisi bahageze yarababonye ariruka, umwe mu bapolisi aramurasa arapfa.”
Polisi kandi ivuga ko yasanze Nzabarinda Alphonse yari amaze igihe gito afunguwe mu Igororero rya Karubanda, aho yari yarahaniwe ibyaha by’ubujura bwitwaje intwaro gakondo.
RADIOTV10








