Saturday, January 31, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Radio &Tv10 yasinye amasezerano na MNI mu rwego rwo gukomeza guteza imbere umuziki w’u Rwanda

radiotv10by radiotv10
24/06/2021
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
1
Radio &Tv10 yasinye amasezerano na MNI mu rwego rwo gukomeza guteza imbere umuziki w’u Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

MNI Ltd sosiyete yigenga ibarizwa mu Rwanda ifite intumbero yo kugira ngo uruhare mu iteramebere rya muzika Nyarwanda binyuze mu gushyiraho uburyo bwinjiriza abahanzi, yatangije ubufatanye na Radio&TV10 mu kiganiro kizaba kitwa TOP 10 POWERED BY MNI.

Ni ubufatanye bugamije  gukomeza guteza imbere indirimbo z’abahanzi nyarwanda zigaragazwa ku rutonde rw’indirimbo rwa MNI, urutonde ruzajya ruvugururwa buri gihembwe hanatangwe igihembo gikuru.

Muri macye iyi gahunda izajya itangira hatangazwa indirimbo icumi (10) zarebwe cyane mu cyumweru kuko buri munsi hazajya herekanwa indirimbo ziri gutorwa gutorwa hanyuma mu cyumweru cya kabiri indirimbo zizajya ziba ziri imbere ku rutonde n’ubundi zizajya zitangazwa hanyuma umuhanzi wagize indirimbo ya mbere ahembwe ibihumbi magana abiri na mirongo itanu by’amafaranga y’u Rwanda (250,000 FRW).Ikiganiro kizajya gica imbonankubone kuri TV10.

Hanyuma abantu bazakomeza kureba indirimbo hanaba icyo kiganro cya buri Cyumweru kigaragaza indirimo icumi zikunzwe kurusha izindi (Top 10), nyuma y’amezi atatu hahembwe umuhanzi uzajya aba ari imbere ku rutonde. Uyu muhanzi azajya ahabwa miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda (1,000,000 FRW).SPENN ni undi mufatanyabikorwa uzaba ari muri iki gikorwa.

Gaga Scott Butera, umuyobozi w’inama y’ubutegetsi muri MNI Ltd avuga kuri ubu bufatanye bwabo na Radio &TV10 yagize ati “Nka MNI twishimiye ubu bufatanye na Radio&TV10 kuko buzateza imbere gahunda yacu ya “MNI Music Chat” yo guteza imbere ibikorwa by’indashyikirwa by’abahanzi nyarwanda bagaragaza indirimbo zabo ku rubuga rwa MNI ruvugururwa buri gihembwe”

Ku rundi ruhande, Kate Gustave umuyobozi w’ishami ry’imyidagaduro kuri Radio&TV10 yavuze kuri ubu bufatanye agira ati “Twishimiye kongera iki kiganiro mu biganiro byacu by’imyidagaduro no gukomeza gushyigikira iterambere ry’umuziki w’u Rwanda”

See the source image

Kate Gustave Nkurunziza umuyobozi w’ishami ry’imyidagaduro kuri Radio &TV10 Rwanda

MNI Ltd ni sosiyete yigenga ibarizwa mu Rwanda ifite intumbero yo kugira uruhare mu iterambere rya muzika Nyarwanda binyuze mu gushyiraho uburyo bushya bwinjiriza amafaranga abahanzi nyarwanda kandi bukamenyekanisha umuziki wabo kurushaho.

Miliyoni zisanga 20 z’amafaranga y’u Rwanda zahawe abahanzi binyuze mu bihembo byatanzwe buri gihembwe ndetse n’amafaranga yinjijwe binyuze mu gutora indirimbo.

TV10 rero ni murumuna wa Radio 10 ikaba ari Televiziyo yigenga yatangiye gukorera mu Rwanda muri Gashyantare 2013. Iyi Televiziyo igaragara hose mu gihugu, ku kigero cy’100%. Iri ku murongo wa Digital ndetse igaragara ku miyoboro ya CANAL+, STARTIMES na Azam TV kandi igaragara ku buntu ku bafatabuguzi (Free to Air). Ibi bitanga amahirwe ku bantu benshi yo gukurikira gahunda n’ibiganiro TV10 ibategurira.

 

 

 

 

 

 

 

Comments 1

  1. Mugabo says:
    5 years ago

    Intambwe nziza izafasha abahanzi muri iki hatariho ibikorwa by’imyidagaduro bibahesha amafaranga.
    Si gusa ahubwo ubu bufatanye burazamura competition mu bahanzi.

    Reply

Leave a Reply to Mugabo Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

7 − six =

Previous Post

UBUTABERA : Sankara yahakanye ibyaha bibiri muri 17 akurikiranyweho

Next Post

Kwizera Olivier wa Rayon Sports aragera imbere y’ubucamanza

Related Posts

The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

by radiotv10
31/01/2026
0

In recent years, podcasts have become very popular around the world, and Rwanda is no exception. More and more young...

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

by radiotv10
30/01/2026
0

Muri gahunda nshya yiswe KGL Cine Corner yo kwerekana filimi ziba zigezweho, hagiye kwerekanwa iyitwa The RIP iri kubica bigacika...

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

by radiotv10
28/01/2026
0

Umuhanzikazi Sarah Sanyu wamamaye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi, yashyize hanze indirimbo...

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

by radiotv10
27/01/2026
1

Bamwe mu bamaze igihe bakoresha imbuga nkoranyambaga banazwi mu mwuga w’itangazamakuru, bagiriye inama utarazimaraho igihe ukomeje kunyuzaho ubutumwa buvugwaho ko...

Miss Naomie wagaragaje ibya Hoteli Château le Marara yongeye kuvuga nyuma y’icyemezo cyafashwe

Igisubizo cyihuse Miss Naomie yahaye uwibajije impamvu adatwita

by radiotv10
27/01/2026
0

Nyuma yuko hari uwanditse avuga ngo “umwaka urahise undi uratashye Miss Namie akoze ubukwe ariko nta kanunu ko gusama”, uyu...

IZIHERUKA

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI
IMIBEREHO MYIZA

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

by radiotv10
31/01/2026
0

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

31/01/2026
The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

31/01/2026
AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

30/01/2026
Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

30/01/2026
Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Kwizera Olivier wa Rayon Sports aragera imbere y’ubucamanza

Kwizera Olivier wa Rayon Sports aragera imbere y’ubucamanza

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.