Monday, January 26, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Rayon itanze igisubizo gitunguranye ku makuru atashimishije abakunzi bayo

radiotv10by radiotv10
31/03/2023
in FOOTBALL, SIPORO
0
Rayon itanze igisubizo gitunguranye ku makuru atashimishije abakunzi bayo
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma yuko haramutse havugwa amakuru ko ikipe ya Rayon Sports yatewe mpaga na Intare FC mu mikino y’Igikombe cy’Amahoro, ubuyobozi bw’iyi kipe bwateye utwatsi aya makuru buvuga ko guterwa mpaga bidakorerwa ku mbuga nkoranyambaga.

Ni umukino wazamuye impaka ndende nyuma yuko habayeho gusubikwa mu buryo butunguranye, bigatuma ubuyobozi bwa Rayon Sports butangaza ko bwikuye muri iki Gikombe cy’Amahoro kigeze muri 1/8.

Nyuma bwaje kwisubiraho buvuga ko bugarutse muri iki Gikombe nyuma yo kuganira n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA).

Gusa ubuyobozi bwa Intare FC bwo bwavuze ko iyi kipe itazakina na Rayon Sports kuko yamaze kwikura muri iki gikombe, bityo ko bazayitera mpaga.

Ibi byatumye hatumizwa inama yo kwiga kuri iki kibazo, ndetse FERWAFA itumiza ubuyobozi bw’aya makipe kugira ngo bugicoce.

Ku wa Mbere w’iki cyumweru tariki 27 Werurwe 2023, FERWAFA yatumije abayobora aya makipe ariko Uwayezu Jean Fidèle uyobora Rayon Sports aba ari we witaba gusa ategereza mugenzi we wa Intare FC araheba.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, haramutse hacaracara amakuru ko Rayon Sports yatewe mpaga muri uyu mukino ariko ubuyobozi bw’iyi kipe bwayahakanye.

Umuvugizi wa Rayon Sports, Jean Paul Nkurunziza mu kiganiro yagiranye na RADIOTV10, yahakanye aya makuru ko ibyo guterwa mpaga babyumvise ariko ko atari byo.

Yagize ati “Ayo makuru koko twayabonye ariko ntabwo twayabonye mu buryo bwa nyabwo, harimo ngo birashoboka ku mbuga nkoranyamba za Twitter. Ntabwo dutererwa mpaga ku mbuga nkoranyambaga.”

Jean Paul avuga ko ubwo basezeraga, bari bashyizemo n’ingingo ivuga ko mu gihe FERWAFA yabegera ikabereka ko impungenge zari zatumye basezera zavuyeho, bagaruka muri iri rushanwa, kandi ko byabayeho, bakabamenyesha ko bazakina tariki 27 Werurwe 2023 ariko Intare na yo ntinyurwe ikajurira ari na bwo hatumizwaga impande zombi ku wa Mbere.

Avuga ko inama y’ubujurire bw’uyu mukino bwabuzwemo Perezida wa Intare FC, ariko ko nka Rayon Sports bategereje kumenyeshwa itariki n’ikibuga bazakiniraho uyu mukino.

Adelaide ISHIMWE
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × four =

Previous Post

Impinduka ku muyobozi wa Kicukiro wemereye Perezida ko yagize ‘uburangare’

Next Post

Ibyababayeho ntibabikekaga: Ngo bemerewe inkunga ariko ihabwa abayobozi bari baje kubabarura ngo bazayihabwe

Related Posts

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

by radiotv10
25/01/2026
0

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Handball yerekeje amaso ku gikombe kiswe 'President Cup' mu mikino y'Igikombe cya Afurika, itangira itsinda...

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

by radiotv10
23/01/2026
0

Rayon Sports yatangaje ko yatandukanye na rutahizamu w’Umunya-Mali, Adama Bagayogo, wari umwe mu bakinnyi bafatwaga nk’ahazaza ha Gikundiro, nyuma y’imyaka...

Ikipe iri mu zihabwa amahirwe yo kwegukana Shampiyona y’u Rwanda yasinyishije abakinnyi bane barimo uw’izina rikomeye

Ikipe iri mu zihabwa amahirwe yo kwegukana Shampiyona y’u Rwanda yasinyishije abakinnyi bane barimo uw’izina rikomeye

by radiotv10
23/01/2026
0

Ikipe ya Police FC yemeje ko yasinyishije abakinnyi bane, barimo Rudasingwa Prince na Nshimirimana Ismail Pitchou wanyuze mu makipe ya...

Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

by radiotv10
22/01/2026
0

Minisitiri wa Siporo n'Imyidagaduro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Didier Budimbu, yashyikirije igihembo cy’imodoka nshyashya yo mu bwoko bwa...

Hemejewe amakuru yavugwaga ku itandukana rya Rayon n’umutoza wungirije Haruna Ferouz

Hemejewe amakuru yavugwaga ku itandukana rya Rayon n’umutoza wungirije Haruna Ferouz

by radiotv10
22/01/2026
0

Ubuyobozi bw'Ikipe ya Rayon Sports bwemeje ko bwatandukanye n'Umutoza Wungirije, Haruna Ferouz ku bwumvikane bw’impande zombi, nyuma yuko bivuzwe ko...

IZIHERUKA

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa
MU RWANDA

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

by radiotv10
25/01/2026
0

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

25/01/2026
Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

25/01/2026
Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

25/01/2026
Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

24/01/2026
Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

24/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ibyababayeho ntibabikekaga: Ngo bemerewe inkunga ariko ihabwa abayobozi bari baje kubabarura ngo bazayihabwe

Ibyababayeho ntibabikekaga: Ngo bemerewe inkunga ariko ihabwa abayobozi bari baje kubabarura ngo bazayihabwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.