Ikipe ya APR FC na RAYON SPORTS ntizahiriwe n’urugendo rw’i Rubavu dore ko zombi zahanganyirije ku munsi wa 23 wa Shampiyona ‘Rwanda Premier League’.
Kuri ikipe cyumweru, Rayon Sports yari yasuye Etincelles kuri Stade Umuganda, amakipe yombi aza kuhanganyiriza igitego 1-1.
Etincelles ni yo yabanje igitego yinjije ku munota wa 65 gitsinzwe n’Umunya-Mali YACOUBA NIMAGA winjiye mu kibuga asimbuye Mucyo Emmanyel, cyishyurwa na FALL NGAGNE ku munota wa 75 na we wari waje asimbuye.
Ikipe ya Rayon Sports yatangiye umukino neza ikinira ahanini mu kibuga cya Etincelles, yo yaje ubona iri kugarira cyane icungira mipira miremire inihuta.
Igice cya 2 nibwo Etincelles yakangutse, isatira Rayon Sports inayibanza igitego ndetse ihusha n’ibindi, bituma Umutoza wa Rayon Sports Bruno Ferry akora imlinduka 3 icyarimwe aho Fall Ngagne yasimbuye Asman, Habimana Yves asimbura Mugisha Didier naho Yannick Bangala aha umwanya Faustin Kitoko Likau, nyuma y’iminota mike Sindi Paul Jesus na we yinjiye mu kibuga asimbura Ndayishimiye Richard.
Izi mpinduka zagaruye Rayon Sports mu mukino, iza no kubona igitego cyo kwishyura birangira inganyije na Etincelles nk’uko byari byanagenze mu mukino ubanza wabereye i Kigali.
Abakinnyi Rayon Sports yari yabanjemo mu mukino wa shampiyona yaherukaga gukina inganya na Musanze FC, uyu munsi yahinduyemo 5.
Abakinnyi 11 babanjemo ni Kwizera Olivier, Ishimwe Ganijuru Elie, Uwumukiza Obed, Emery Bayisenge, Tchimanga Tshilembi Ramazan, Yannick Bangala, Richard Ndayishimiye, Tambwe Gloire, Aziz Bassané, Mugisha Didier na Ndikumana Asman.
Usibye Rayon Sports yanganyije na Etincelles, ku wa 6 Mukeba wayo APR FC yaguye miswi na Marines ibitego 2-2.
Marines ni yo yabibanje bya Ndombe Virgile na Mbonyumwami Thaiba, byaje kwishyurwa na Djibril Ouattara watsinze 2.
Uko imikino yose y’umunsi wa 23 yagenze
Ku wa Gatandatu
Marines 2-2 APR FC
Bugesera 2-1 Kiyovu
Gasogi 0-0 Rutsiro
Musanze 0-1 Mukura
Ku Cyumweru
Etincelles 1-1 Rayon Sports
Amagaju 2-1 Gorilla
AS Kigali 2-2 AS Muhanga
Ku wa mbere
Police vs Al-Merrikh (20h30)
Urutonde
1.Al-Hilal 45pts(-2)
2.APR FC 43pts
3.Al-Merrikh 41pts(-2)
4.Rayon Sports 38pts
5.Police FC 37pts(-1)




Jean Claude HITIMANA
RADIOTV10











