Tuesday, January 20, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Rayon Sports WFC bikomeje kwanga mu mikino ihagarariyemo u Rwanda

radiotv10by radiotv10
21/08/2024
in FOOTBALL, SIPORO
0
Rayon Sports WFC bikomeje kwanga mu mikino ihagarariyemo u Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Ikipe ya Rayon Sports WFC yatsinzwe umukino wa kabiri mu mikino y’ijonjora ry’ibanze ry’irushanwa Nyafurika CAF Champions League y’Abagore, ubwo yakinaga na Kenya Police Bullets FC yayitsinze igitego 1-0.

Iyi mikino y’ijinjora rya mbere muri CAF Women’s Champions League, iri kubera muri Ethiopia, aho uyu mukino wari uwa kabiri kuri Rayon Sports WFC.

Iki gitego Rayon Sports WFC yatsinzwe na Kenya Police Bullets FC yo muri Kenya, cyabonetse mu minota ya mbere y’uyu mukino, kuko umukinnyi Purity Anyetu yagitsinze ku munota wa 6’.

Abakinnyi ba Rayon Sports WFC bakoresheje ibishoboka byose ngo bishyure iki gitego cyabonetse hakiri kare, ariko biranga, bituma uyu mukino urangira ari 1-0.

Uyu mukino ubaye uwa kabiri Rayon Sports WFC itsinzwemo muri iyi mikino, dore ko uwa mbere yari yatsinzwe na CBE yo muri Ethiopia ibitego 3-2.

Uku gutsindwa umukino wa kabiri, byatumye Rayon Sports WFC ikomeza kugana ahabi muri iyi mikino Nyafurika ya CAF Women’s Champions League.

Nyuma yo gutsindwa umukino wa Kabiri, iyi kipe ya Rayon Sports WFC yahise itakaza amahirwe yo kuzahagararira aka karere muri Champions League ya Africa yose, aho amakipe azajya aba yaturutse mu bice bitandukanye bya Afurika, aka karere ka CECAFA aho ikipe iri gukinira kazahagararirwa n’ikipe izatwara igikombe.

Jean Claude KANYIZO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

14 − two =

Previous Post

Harumvikana ibisa nko guterana amagambo hagati y’ababyeyi n’abakobwa babo bashinja ingeso batabifuzaho

Next Post

Congo n’u Rwanda bagarutse ku meza y’ibiganiro ku nshuro ya gatatu mu kwezi kumwe

Related Posts

Icyumvikana mu butumwa bw’umukinnyi wa Maroc wahushije penaliti

Icyumvikana mu butumwa bw’umukinnyi wa Maroc wahushije penaliti

by radiotv10
20/01/2026
0

Umukinnyi wa Real Madrid n'Ikipe y'Igihugu ya Maroc, Brahim Diaz wahushije penalitiki ku mukino wa nyuma w'Igikombe cya Afurika, yanditse...

Hatangajwe icyemezo cyafashwe ku bitaranyuze APR byatumye hari n’abafana bigaragambya

Hatangajwe icyemezo cyafashwe ku bitaranyuze APR byatumye hari n’abafana bigaragambya

by radiotv10
20/01/2026
0

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryemeje ko igitego cyanzwe cya APR FC mu mukino wayihuje na El Merrikh SC,...

Rayon yagize ibindi byago nyuma y’iminsi micye ipfushije uwari Umuganga wayo

Rayon yagize ibindi byago nyuma y’iminsi micye ipfushije uwari Umuganga wayo

by radiotv10
19/01/2026
0

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangaje ko Umutoza mukuru w’iyi Kipe, Bruno Ferry yapfushije umubyeyi we Jean Pierre Ferry, nyuma y'iminsi...

AMAFOTO: Perezida Kagame yari muri Stade mu mukino wasize amateka muri Afurika

AMAFOTO: Perezida Kagame yari muri Stade mu mukino wasize amateka muri Afurika

by radiotv10
19/01/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wa nyuma w’Igikombe cya Afurika warangiye Ikipe y’Igihugu ya Senegal icyegukanye, nyuma y’imvururu zawuranze kubera...

Aba-Rayon turababaye ariko dore uko mbibona- Ubutumwa bw’Umu-Rayon w’ukuri

Aba-Rayon turababaye ariko dore uko mbibona- Ubutumwa bw’Umu-Rayon w’ukuri

by radiotv10
19/01/2026
0

Ndi umukunzi wa Rayon Sport w'akadosohoka, nimbivuga mubyumve nk’Ukuri kuzuye. Niba hari igihe nshobona kubona ibyishimo bisendereye ni igihe iyi...

IZIHERUKA

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe
MU RWANDA

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

by radiotv10
20/01/2026
0

Dear Gen Z, do we ever think about the impact of what we say or post on social media?

Dear Gen Z, do we ever think about the impact of what we say or post on social media?

20/01/2026
Uganda Elections: Observers of GEOM Note Challenges, But Vote Declared Free and Fair

Uganda Elections: Observers of GEOM Note Challenges, But Vote Declared Free and Fair

20/01/2026
Abasirikare b’u Rwanda bagiye gutanga ubufasha ku Gihugu cyashegeshwe n’ibiza batangiye kubutanga

Abasirikare b’u Rwanda bagiye gutanga ubufasha ku Gihugu cyashegeshwe n’ibiza batangiye kubutanga

20/01/2026
AMAFOTO: Irebere ibihe byiza Ambasaderi w’Igihugu kimwe mu Rwanda akomeje kuhagirira bikamunyura

AMAFOTO: Irebere ibihe byiza Ambasaderi w’Igihugu kimwe mu Rwanda akomeje kuhagirira bikamunyura

20/01/2026
Ibyamenyekanye ku cyatumye umuhanzi The Ben asiba ubutumwa bwateje urujijo

Ibyamenyekanye ku cyatumye umuhanzi The Ben asiba ubutumwa bwateje urujijo

20/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Congo n’u Rwanda bagarutse ku meza y’ibiganiro ku nshuro ya gatatu mu kwezi kumwe

Congo n’u Rwanda bagarutse ku meza y’ibiganiro ku nshuro ya gatatu mu kwezi kumwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Dear Gen Z, do we ever think about the impact of what we say or post on social media?

Uganda Elections: Observers of GEOM Note Challenges, But Vote Declared Free and Fair

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.