Sunday, June 8, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Rayon Sports WFC yamanuye uri mu banyezamu beza muri Afurika y’Iburasirazuba wanakinnye i Burundi

radiotv10by radiotv10
11/07/2024
in FOOTBALL, SIPORO
0
Rayon Sports WFC yamanuye uri mu banyezamu beza muri Afurika y’Iburasirazuba wanakinnye i Burundi
Share on FacebookShare on Twitter

Ikipe ya Rayon Sports y’abagore ikomeje kwitegura imikino ya Afurika inagura abakinnyi bazayifasha kuzayitwaramo neza, aho ubu yaguze umunyezamu w’Ikipe y’Igihugu ya Kenya, wabaye umunyezamu mwiza inshuro eshatu muri Shampiyona yo muri Kenya, wanakiniye ikipe Buja City y’i Burundi.

Monica Karambu wakiniraga Thika Queens FC yo muri Kenya ndetse akaba anakinira ikipe y’igihugu ya Kenya, yasinyiye Rayon Sports WFC kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Nyakanga 2024.

Mu butumwa bwatangajwe n’Ubuyobozi bwa Rayon Sports WFC, buvuga ko uyu munyezamu yanabaye umunyezamu mwiza muri Shampiyona y’abagore muri kenya mu myaka inyuranye y’imikino nk’uwa 2020, uwa 2021 ndetse n’uwa 2023.

Ubuyobozi bwa Rayon bugira buti “Yamaze gutangira imyitozo, kandi azitabira imikino y’amajonjora ya Champions League CECAFA y’abagore.”

Uyu munyezamu wakiniye amakipe anyuranye muri Afurika y’Iburasirazuba nka Buja City yo mu Burundi, yaje yiyongera ku bandi bakinnyi baherutse kugurwa na Rayon Sports WFC yitegura kuzahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika CAF Champions League.

Mu bo iherutse kugura, barimo umunyezamu Ndakimana Angeline waturutse muri AS Kigali WFC, uzajya asimburanwa n’uyu Munya-Kenyakazi.

Rayon Sports WFC igiye guhagararira u Rwanda CAF Champions League izabera muri Ethiopia, nyuma y’uko yegukanye igikombe cya Shampiyona ya 2023-2024.

Rayon y’abagore yabonye umunyezamu uri mu beza mu karere

Jean Claude KANYIZO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 − 2 =

Previous Post

Ni uwabo nabo bakaba abe- FPR-Inkotanyi ivuga ku baturage bisanzura kuri Kagame bakanamuca mu ijambo

Next Post

Of course this novelty ‘Final Fantasy’ fork is an oversized sword replica

Related Posts

Ubutumwa bw’imbamutima bw’umwe mu bakinnyi ngenderwaho muri Arsenal Gabriel wongereye amasezerano

Ubutumwa bw’imbamutima bw’umwe mu bakinnyi ngenderwaho muri Arsenal Gabriel wongereye amasezerano

by radiotv10
06/06/2025
0

Myugairo Gabriel Magalhães wa Arsenal FC, yongereye amasezerano muri iyi kipe azageza 2029, yavuze ko yishimiye kuguma muri iyi kipe,...

Abakinnyi b’abanyamahanga ba Rayon bari bafite icyo bayitakira baremwe agatima

Abakinnyi b’abanyamahanga ba Rayon bari bafite icyo bayitakira baremwe agatima

by radiotv10
05/06/2025
0

Abakinnyi b’abanyamahanga bakinira Rayon Sports FC bari bamaze igihe bataka kudahabwa amatike y’indege abasubiza iwabo mu biruhuko bizejwe kuyahabwa, ndetse...

Umukinnyi w’u Rwanda Djabel yatanze umucyo ku cyatumye yangirwa kwinjira muri Algeria

Umukinnyi w’u Rwanda Djabel yatanze umucyo ku cyatumye yangirwa kwinjira muri Algeria

by radiotv10
04/06/2025
0

Manishimwe Djabel uherutse guhamagarwa mu Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi ariko akangirwa kwinjira muri Algeria, yatanze umucyo ku cyatumye inzego...

Umwe mu bakinnyi b’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yabengutswe n’ikipe ikomeye muri Canada

Umwe mu bakinnyi b’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yabengutswe n’ikipe ikomeye muri Canada

by radiotv10
04/06/2025
0

Niyibizi Ramadhan ukinira ikipe y'Igihugu y'u Rwanda Amavubi, uri gusoza amasezerano ye muri APR FC, yahawe ubutumire n'ikipe  yo mu...

Volleyball: Habaye impinduka zitunguranye ku irushanwa ryaburaga iminsi ibarirwa ku ntoki ngo ritangire

Volleyball: Habaye impinduka zitunguranye ku irushanwa ryaburaga iminsi ibarirwa ku ntoki ngo ritangire

by radiotv10
03/06/2025
0

Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) ryatangaje ko bitewe n’impamvu ridashobora kugira icyo rihinduraho, irushanwa ryo Kwibuka ryari riteganyijwe...

IZIHERUKA

Kigali: Ukurikiranyweho kwicisha inzara umwana we yabyemeye avuga ko yabitewe n’umujinya w’uko nyina yamumutanye
MU RWANDA

Umusore muto arakekwaho gusambanya ku manywa y’ihangu umukecuru amusanze iwe aryamye aho arwariye

by radiotv10
07/06/2025
0

Umuhanzi uzwi mu Rwanda uri gutaramira Abanyarwanda batuye i Burari yageneye ubutumwa abatahiwe

Umuhanzi uzwi mu Rwanda uri gutaramira Abanyarwanda batuye i Burari yageneye ubutumwa abatahiwe

07/06/2025
Abofisiye Bakuru babiri mu Ngabo z’u Rwanda basoje amasomo muri Kenya nyuma y’icyumweru harangijeyo Colonel

Abofisiye Bakuru babiri mu Ngabo z’u Rwanda basoje amasomo muri Kenya nyuma y’icyumweru harangijeyo Colonel

06/06/2025
Ubutumwa bw’imbamutima bw’umwe mu bakinnyi ngenderwaho muri Arsenal Gabriel wongereye amasezerano

Ubutumwa bw’imbamutima bw’umwe mu bakinnyi ngenderwaho muri Arsenal Gabriel wongereye amasezerano

06/06/2025
Igikewaho gutera impanuka y’imodoka itwara abanyeshuri yagonze ab’irindi shuri

Igikewaho gutera impanuka y’imodoka itwara abanyeshuri yagonze ab’irindi shuri

06/06/2025
Hatanzwe umuburo nyuma y’abafashe amashusho y’umurambo w’umusore wiyahuye asimbutse igorofa i Kigali

Hatanzwe umuburo nyuma y’abafashe amashusho y’umurambo w’umusore wiyahuye asimbutse igorofa i Kigali

06/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post

Of course this novelty 'Final Fantasy' fork is an oversized sword replica

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Umusore muto arakekwaho gusambanya ku manywa y’ihangu umukecuru amusanze iwe aryamye aho arwariye

Umuhanzi uzwi mu Rwanda uri gutaramira Abanyarwanda batuye i Burari yageneye ubutumwa abatahiwe

Abofisiye Bakuru babiri mu Ngabo z’u Rwanda basoje amasomo muri Kenya nyuma y’icyumweru harangijeyo Colonel

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.