Saturday, September 13, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Rayon Sports WFC yamanuye uri mu banyezamu beza muri Afurika y’Iburasirazuba wanakinnye i Burundi

radiotv10by radiotv10
11/07/2024
in FOOTBALL, SIPORO
0
Rayon Sports WFC yamanuye uri mu banyezamu beza muri Afurika y’Iburasirazuba wanakinnye i Burundi
Share on FacebookShare on Twitter

Ikipe ya Rayon Sports y’abagore ikomeje kwitegura imikino ya Afurika inagura abakinnyi bazayifasha kuzayitwaramo neza, aho ubu yaguze umunyezamu w’Ikipe y’Igihugu ya Kenya, wabaye umunyezamu mwiza inshuro eshatu muri Shampiyona yo muri Kenya, wanakiniye ikipe Buja City y’i Burundi.

Monica Karambu wakiniraga Thika Queens FC yo muri Kenya ndetse akaba anakinira ikipe y’igihugu ya Kenya, yasinyiye Rayon Sports WFC kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Nyakanga 2024.

Mu butumwa bwatangajwe n’Ubuyobozi bwa Rayon Sports WFC, buvuga ko uyu munyezamu yanabaye umunyezamu mwiza muri Shampiyona y’abagore muri kenya mu myaka inyuranye y’imikino nk’uwa 2020, uwa 2021 ndetse n’uwa 2023.

Ubuyobozi bwa Rayon bugira buti “Yamaze gutangira imyitozo, kandi azitabira imikino y’amajonjora ya Champions League CECAFA y’abagore.”

Uyu munyezamu wakiniye amakipe anyuranye muri Afurika y’Iburasirazuba nka Buja City yo mu Burundi, yaje yiyongera ku bandi bakinnyi baherutse kugurwa na Rayon Sports WFC yitegura kuzahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika CAF Champions League.

Mu bo iherutse kugura, barimo umunyezamu Ndakimana Angeline waturutse muri AS Kigali WFC, uzajya asimburanwa n’uyu Munya-Kenyakazi.

Rayon Sports WFC igiye guhagararira u Rwanda CAF Champions League izabera muri Ethiopia, nyuma y’uko yegukanye igikombe cya Shampiyona ya 2023-2024.

Rayon y’abagore yabonye umunyezamu uri mu beza mu karere

Jean Claude KANYIZO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty − four =

Previous Post

Ni uwabo nabo bakaba abe- FPR-Inkotanyi ivuga ku baturage bisanzura kuri Kagame bakanamuca mu ijambo

Next Post

Of course this novelty ‘Final Fantasy’ fork is an oversized sword replica

Related Posts

Umunyamakuru wamenyekanye muri Siporo yagaragaje abakinnyi b’ibihe byose kuri we mu Rwanda

Umunyamakuru wamenyekanye muri Siporo yagaragaje abakinnyi b’ibihe byose kuri we mu Rwanda

by radiotv10
13/09/2025
0

Umunyamakuru Mucyo Antha Biganiro wamenyekanye mu biganiro bya siporo, yashyize hanze abakinnyi 11 n’umutoza abona b’ibihe byose banyuze mu mupira...

Dore ibihano bishya bizajya bitangwa ku makosa yagaragaye mu mupira w’amaguru mu Rwanda

Dore ibihano bishya bizajya bitangwa ku makosa yagaragaye mu mupira w’amaguru mu Rwanda

by radiotv10
12/09/2025
0

Urwego rushinzwe gutegura Shampiyona y’umupira w’Amaguru 'Rwanda Premier League', rwatangaje ibihano bishya bizaja bihabwa abarenga ku mategeko n’amabwiriza mu mwaka...

Abakinnyi ba APR bavuye mu makipe y’Ibihugu barimo Mugisha wahesheje umugisha Amavubi dore uko bahagaze (AMAFOTO)

Abakinnyi ba APR bavuye mu makipe y’Ibihugu barimo Mugisha wahesheje umugisha Amavubi dore uko bahagaze (AMAFOTO)

by radiotv10
11/09/2025
0

Abakinnyi ba APR FC bavuye mu makipe y’Ibihugu, bahise basanga bagenzi babo muri Tanzania aho iyi kipe iri mu mikino...

Icyo amategeko avuga ku byo Abanyekongo bakoreye muri Sitade n’ibihano bishobora gufatwa

Icyo amategeko avuga ku byo Abanyekongo bakoreye muri Sitade n’ibihano bishobora gufatwa

by radiotv10
10/09/2025
0

Ibikorwa bidakwiye byakozwe n’abafana b’Ikipe y’Igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byo kwangiza Sitade yabo, bishobora gutuma hafatwa ibihano...

Hamenyekanye amafaranga Perezida wa FERWAFA yahaye Amavubi nk’agahimbazamusyi ayakuye ku ikofi ye

Hamenyekanye amafaranga Perezida wa FERWAFA yahaye Amavubi nk’agahimbazamusyi ayakuye ku ikofi ye

by radiotv10
10/09/2025
0

Nyuma yuko Perezida mushya w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru (FERWAFA) Shema Ngoga Fabrice yizeje Amavubi kubakandira akanyenyeri nyuma yo gutsinda Zimbabwe, amakuru...

IZIHERUKA

Nyamasheke: Abategeye abageni mu nzira bakabagira intere batawe muri yombi
MU RWANDA

Nyamasheke: Abategeye abageni mu nzira bakabagira intere batawe muri yombi

by radiotv10
13/09/2025
0

Icyo Igisirikare cya Congo-FARDC kivuga ku rupfu rutunguranye rw’Umujenerari wayoboraga Ingabo muri Uvira

Icyo Igisirikare cya Congo-FARDC kivuga ku rupfu rutunguranye rw’Umujenerari wayoboraga Ingabo muri Uvira

13/09/2025
Umunyamakuru wamenyekanye muri Siporo yagaragaje abakinnyi b’ibihe byose kuri we mu Rwanda

Umunyamakuru wamenyekanye muri Siporo yagaragaje abakinnyi b’ibihe byose kuri we mu Rwanda

13/09/2025
UPDATE: Amakuru agezweho ku basore bagaragaye bakorera ubugome umukobwa muri Kigali

UPDATE: Abagaragaye bakorera ubugome umugore banafite umuhoro byemejwe ko bose bafashwe

13/09/2025
Hagaragajwe ingano y’imyuka ihumanya ikirere yakumiriwe mu Rwanda kubera gutekesha Gaze

Hagaragajwe ingano y’imyuka ihumanya ikirere yakumiriwe mu Rwanda kubera gutekesha Gaze

13/09/2025
Ingabire Victoire yagarutse imbere y’Urukiko arugezeho icyifuzo

Igisubizo u Rwanda ruhaye u Burayi bwarutegetse gufungura umunyapolitiki Ingabire Victoire ataranaburana

12/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post

Of course this novelty 'Final Fantasy' fork is an oversized sword replica

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyamasheke: Abategeye abageni mu nzira bakabagira intere batawe muri yombi

Icyo Igisirikare cya Congo-FARDC kivuga ku rupfu rutunguranye rw’Umujenerari wayoboraga Ingabo muri Uvira

Umunyamakuru wamenyekanye muri Siporo yagaragaje abakinnyi b’ibihe byose kuri we mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.