Mu rwego rwo gukomeza gushimangira ubufatanye n’imikoranire myiza hagati y’inzego z’umutekano n’abaturage, Inzego z’Umutekano z’u Rwanda (RSF) ziri mu bikorwa byo kurwanya iterabwoba no kugarura umutekano mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique, zakoze igikorwa cyo gushyikiriza urubyiruko rwo mu midugudu ya Josina Machel na Philippe Nyusi ibikoresho by’imikino.
Ibyo bikoresho birimo imipira, imyambaro y’imikino, inkweto n’ibindi bikenerwa mu mikino itandukanye, byose bigamije guteza imbere ibikorwa by’urubyiruko no kubahuza mu bikorwa bitera ubusabane.
Nyuma yo gutanga ibyo bikoresho, habaye umukino w’umupira w’amaguru wahuje urubyiruko rwo muri iyo midugudu yombi mu rwego rwo kurushaho kubaka ubufatanye. Umukino warangiye amakipe anganyije igitego 1-1.
Iki gikorwa cyitabiriwe n’abayobozi barimo Xavier Abdala, Umunyamabanga w’Ishyaka FRELIMO mu Karere ka Mocímboa da Praia, Vicente Alfândega, Umuvugizi w’Umujyi wa Mocímboa da Praia, na Quizito Constancio, umwe mu bayobozi b’Umudugudu wa Josina Machel.
Vicente Alfândega yashimye ibikorwa bya RSF, avuga ko u Rwanda rukomeje kugira uruhare rukomeye mu kugarura umutekano no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage ba Mozambique.



RADIOTV10








