Sunday, January 25, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

RDF ntiyitabiriye inama yabereye muri DRCongo y’Abagaba Bakuru b’Ingabo bo muri EAC

radiotv10by radiotv10
07/06/2022
in MU RWANDA
0
RDF ntiyitabiriye inama yabereye muri DRCongo y’Abagaba Bakuru b’Ingabo bo muri EAC
Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda ntibwitabiriye inama yabereye i Goma muri DRCongo yahuje Abagaba Bakuru b’Ingabo bo mu Bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, yafatiwemo imyanzuro yo gushyiraho igisirikare gihuriweho cyo kurwanya imitwe yitwaje intwaro iri muri Congo.

Iyi nama ije ikurikira iy’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba yabaye muri Mata 2022, igafatirwamo ibyemezo bisaba imitwe yitwaje intwaro yose iba muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, gushyira hasi intwaro.

Iyi myanzuro y’Inama y’Abakuru b’Ibihugu byo muri EAC, ivuga ko imitwe ikomoka muri DRC igomba kwitabira ibiganiro n’ubutegetsi bw’Igihugu kugira ngo igaragaze ibyo irwanira, naho ikomoka hanze igahita itaha.

Mu Mujyi wa Goma, hateraniye indi nama y’Abagaba Bakuru b’Ingabo bo mu Bihugu bigize EAC uretse u Rwanda rutayitabiriye, yafatiwemo ibyemezo na byo bigamije kurandura imitwe yitwaje intwaro.

Iyi nama yari iyobowe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za DRC, Gen Célestin Mbala Musense yitabiriwe n’ibindi Bihugu byose birimo iki cya DRC cyayakiriye, u Burundi, Kenya, Tanzania, Uganda na Sudani y’Epfo.

Iyi nama yemeje ko hashyirwaho itsinda ry’Igisirikare gihuriweho n’ingabo z’Ibihugu bigize EAC, rigamije kurandura imitwe yitwaje Intwaro iri mu ri DRCongo.

Ubwo yatangizaga iyi nama, Gen Célestin Mbala yagize ati “dushingiye ku myanzuro y’Abakuru b’Ibihugu bya EAC yabereye i Nairobi, Perezida wa DRC yansabye kubatumira muri iyi nama igamije gushakira hamwe uko twashyira mu bikorwa ibyemezo byafashwe.”

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Kenya, Robert Kibochi yavuze ko ibibazo by’umutekano n’ituze mu Burasirazuba bwa DRC biri mu bihangayikishije akarere kuko ari ho ndiri y’ibibazo by’umutekano mucye bikunze kugaragara mu bindi Bihugu bigize akarere.

Yagize ati “Nk’akarere tugomba gushyira hamwe imbaraga tukarandura ibibazo by’umutekano tukagarura amahoro n’ituze mu Burasirazuba bwa DRC kugira ngo turusheho gufasha abaturage bacu gukomeza kubyaza umusaruro ukwihuza kwacu.”

Iyi nama y’Abagaba Bakuru b’Ingabo bo mu Bihugu bya EAC, irakurikirwa n’indi nama y’impuguke mu bya gisirikare n’umutekano zo muri aka karere baza gushyiraho gahunda n’imirongo y’uburyo iri tsinda rihuriweho n’Igisirikare rizakora.

U Rwanda rutitabiriye iyi nama y’ubuyobozi bw’Ingabo zo mu Bihugu bigize EAC, rumaze iminsi rufitanye ibibazo na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bishingiye ku birego, ibihugu byombi bishinjanya.

DRC ishinja u Rwanda gutera inkunga umutwe wa M23, na rwo rugashinja iki Gihugu cyo mu Burengerazuba bw’u Rwanda gufatanya n’umutwe wa DFLR mu bikorwa byo gushotora u Rwanda.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × two =

Previous Post

Umuti w’ikibazo si ukunyamagana cyangwa kwinjira mu ntambara n’u Rwanda-Ambasaderi w’u Rwanda muri DRC

Next Post

Umunyamakurukazi ukomeye mu Rwanda yambitswe impeta n’umusore w’ibogari basanzwe bafitanye umwana

Related Posts

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

by radiotv10
25/01/2026
0

Umugabo witwa Sindayiheba Jean de Dieu wo mu kagari ka Mataba mu murenge wa Nkungu, arahigishwa uruhindu nyuma yo gukubita...

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

by radiotv10
25/01/2026
0

Umusore witwa Mugisha Gakuba David uba muri Leta Zunze Ubumwe za America, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) akurikiranyweho...

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

by radiotv10
25/01/2026
0

Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yahaye inshingano abasirikare babiri barimo Brig Gen Godfrey Gasana, wagizwe Umupilote...

Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

by radiotv10
24/01/2026
0

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare-NISR, igaragaza ko mu gihembwe cya kane cya 2025, ubushomeri mu rubyiruko bwagabanutseho 3% kuko bwageze kuri...

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

by radiotv10
24/01/2026
0

Bamwe mu bahinzi bo mu Murenge wa Kanama mu Karere ka Rubavu bavuga ko nubwo bashyiriweho nkunganire ya Leta ku...

IZIHERUKA

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo
MU RWANDA

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

by radiotv10
25/01/2026
0

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

25/01/2026
Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

25/01/2026
Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

25/01/2026
Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

24/01/2026
Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

24/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umunyamakurukazi ukomeye mu Rwanda yambitswe impeta n’umusore w’ibogari basanzwe bafitanye umwana

Umunyamakurukazi ukomeye mu Rwanda yambitswe impeta n’umusore w’ibogari basanzwe bafitanye umwana

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.