Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwaganiriye n’abahagarariye inyungu z’igisirikare cy’ibihugu byabo muri za Ambasade zabo mu Rwanda, bubanyuriramo muri macye ibikorwa bya RDF birimo ibyo kugarura amahoro n’umutekano mu mahanga.
Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Nyakanga, ku cyicaro gikuru cy’ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali.
Iki kiganiro cyahuje abahagarariye inyungu z’ingabo z’Ibihugu byabo muri za Ambasade zabo mu Rwanda ndetse n’ishami rya RDF rishinzwe imikoranire n’ingabo z’ibindi bihugu.
Aba bahagarariye inyungu z’Igisisirikare cy’Ibihugu byabo muri za Ambasade zabo mu Rwanda, basobanuriwe ku bijyanye n’imiyoborere n’imikorere ya RDF ndetse na bimwe mu bikorwa birimo ibyo iki Gisirikare cy’u Rwanda kigiye gihuriyeho n’Igisirikare cya buri Gihugu ndetse n’ibyo gihuriyeho n’ibihugu byinshi birimo ubutumwa bwo kugarura amahoro n’umutekano muri Mozambique no muri Repubulika ya Centrafrique.
Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda kandi bwasobanuriye aba basirikare bakuru, kuri bimwe mu bikorwa by’umutekano bigezweho mu karere.
Umuyobozi w’ishami ry’Ingabo z’u Rwanda rishinzwe imikoranire mu bya gisirikare, Brig Gen Patrick Karuretwa yavuze ko ibi biganiro byubaka.
Ati “Ndetse binatanga umusaruro bigamije kongerera ubushobozi u Rwanda mu Rwego rwo kurushaho kubungabunga no gushimangira inyungu n’umutekano w’u Rwanda binyuze mu bufatanye.”
Uhagarariye inyungu z’Ingabo za Kenya muri Ambasade y’iki Gihugu mu Rwanda, yashimye ibi biganiro kuko byatumye bahuza imyumvire ku bijyanye n’umutekano mu Rwanda no mu karere.
Nyuma y’ibi biganiro, aba basirikare bahagarariye inyungu z’Ingabo z’Ibihugu byabo mu Rwanda, banasuye Ibitaro bikuru bya Gisirikare biherereye i Kanombe mu Mujyi wa Kigali.
RADIOTV10