• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

UPDATE: RDF yatangaje umubare w’Abanyarwanda bitabye Imana bazize ibisasu byarashwe mu Rwanda biturutse muri Congo

radiotv10by radiotv10
27/01/2025
in MU RWANDA, UMUTEKANO
0
UPDATE: RDF yatangaje umubare w’Abanyarwanda bitabye Imana bazize ibisasu byarashwe mu Rwanda biturutse muri Congo
Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwemeje ko hari ibisasu byarashwe na FARDC ifatanyije na FDLR aho bari i Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bikagwa ku butaka bw’u Rwanda, ndetse bigahitana ubuzima bw’Abaturarwanda batanu, bigakomeretsa abarenga 30.

Kuva mu mpera z’icyumweru gishize, abatuye mu Karere ka Rubavu mu bice byegereye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bakomeje kumva urusaku rw’imbunda mu mirwano yariho isatira umujyi wa Goma.

Uko igihe cyagiye kicuma, ni na ko imirwano yakomezaga gusatira ibice byo mu Rwanda dore ko umutwe wa M23 wariho urwanira kubohoza Umujyi wa Goma, ndetse mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere tariki 27 Mutarama 2025, uyu mutwe ukaba wemeje ko uyu mujyi wamaze kubohozwa.

Gusa kuva muri iki gitondo, Abaturarwanda begereye ibice bya DRC, bakomeje kumva urusaku rw’amasasu, aho mu bice bimwe na bimwe, urugamba rugikomeje kwambikana.

Hari n’ibisasu kandi byarasirwaga muri uru rugamba bikagwa mu Rwanda, aho Ingabo z’u Rwanda zanapfubije bimwe muri byo, zikabizimiriza mu kirere, ibintu bimenyerewe mu bwirinzi bw’ibisirikare by’Ibihugu by’ibihangange.

Ibisasu binini bibiri byaguye mu Kagari ka Mbugangari mu Murenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu, bikomeretsa abaturage b’abasivile 15 mu masaha y’igitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 27 Mutarama 2025.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga na we yemeje ko ko hari ibisasu koko byarashwe na FARDC ifatanyije na FDLR bikagwa mu Rwanda, ndetse bikagira ingaruka ku Baturarwanda bamwe.

Yagize ati “Ingabo z’icyo Gihugu FARDC zifatanyije na FDLR, zarashe ibisasu ku butaka bw’u Rwanda, abaturage batanu (5) bahasiga ubuzima n’abandi mirongo itatu na batanu (35) barakomereka, ariko barimo kwitabwaho ubu tuvuga.”

Brig Gen Ronald Rwivanga yaboneyeho kwizeza Abanyarwanda ko umutekano w’Igihugu cyabo urinze, kandi ko “RDF turakomeza gufata ingamba zose zishoboka kandi zikenewe kugira ngo hirindwe ibitero byose byambukiranya imipaka.”

Umuvugizi wa RDF yavuze kandi ko muri ibyo bisasu byarashwe biturutse muri Congo, hari ibyo RDF yabashije kuzimiriza mu kirere, ariko ko byose bitari kuzimywa ngo bishoboke. Ati “Ariko turimo kugerageza ibishoboka byose kugira ngo tuburizemo ibyo bisasu.”

Bamwe mu baturage b’i Rubavu kandi babwiye RADIOTV10 ko hari ibisasu byaguye mu ngo zabo, barimo n’uwo cyaguye muri ruganiriro, ariko ku bw’amahirwe nticyagira uwo gihitana.

Uyu muturage yagize ati “Ni igikompola kiguyemuri salo iwacu, ku bw’amahirwe ntawe gihitanye. Ni hano hafi y’amashuri yo kwa Nyiragumiriza.”

Ni mu gihe kandi abasirikare ba FARDC bakomeje guhungira mu Rwanda ku bwinshi, aho bari kwishyikiriza Inzego z’umutekano z’u Rwanda, zikabambura intwaro n’ibindi bikoresho bya gisirikare.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

6 + 4 =

Previous Post

Is History repeating itself for the same reasons?

Next Post

Rwamagana: Ibyumvikana nk’amahirwe mu buhinzi bw’umuceri byazanye imbogamizi

Related Posts

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Next Post
Rwamagana: Ibyumvikana nk’amahirwe mu buhinzi bw’umuceri byazanye imbogamizi

Rwamagana: Ibyumvikana nk’amahirwe mu buhinzi bw’umuceri byazanye imbogamizi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.