Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

UPDATE: RDF yatangaje umubare w’Abanyarwanda bitabye Imana bazize ibisasu byarashwe mu Rwanda biturutse muri Congo

radiotv10by radiotv10
27/01/2025
in MU RWANDA, UMUTEKANO
0
UPDATE: RDF yatangaje umubare w’Abanyarwanda bitabye Imana bazize ibisasu byarashwe mu Rwanda biturutse muri Congo
Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwemeje ko hari ibisasu byarashwe na FARDC ifatanyije na FDLR aho bari i Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bikagwa ku butaka bw’u Rwanda, ndetse bigahitana ubuzima bw’Abaturarwanda batanu, bigakomeretsa abarenga 30.

Kuva mu mpera z’icyumweru gishize, abatuye mu Karere ka Rubavu mu bice byegereye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bakomeje kumva urusaku rw’imbunda mu mirwano yariho isatira umujyi wa Goma.

Uko igihe cyagiye kicuma, ni na ko imirwano yakomezaga gusatira ibice byo mu Rwanda dore ko umutwe wa M23 wariho urwanira kubohoza Umujyi wa Goma, ndetse mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere tariki 27 Mutarama 2025, uyu mutwe ukaba wemeje ko uyu mujyi wamaze kubohozwa.

Gusa kuva muri iki gitondo, Abaturarwanda begereye ibice bya DRC, bakomeje kumva urusaku rw’amasasu, aho mu bice bimwe na bimwe, urugamba rugikomeje kwambikana.

Hari n’ibisasu kandi byarasirwaga muri uru rugamba bikagwa mu Rwanda, aho Ingabo z’u Rwanda zanapfubije bimwe muri byo, zikabizimiriza mu kirere, ibintu bimenyerewe mu bwirinzi bw’ibisirikare by’Ibihugu by’ibihangange.

Ibisasu binini bibiri byaguye mu Kagari ka Mbugangari mu Murenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu, bikomeretsa abaturage b’abasivile 15 mu masaha y’igitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 27 Mutarama 2025.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga na we yemeje ko ko hari ibisasu koko byarashwe na FARDC ifatanyije na FDLR bikagwa mu Rwanda, ndetse bikagira ingaruka ku Baturarwanda bamwe.

Yagize ati “Ingabo z’icyo Gihugu FARDC zifatanyije na FDLR, zarashe ibisasu ku butaka bw’u Rwanda, abaturage batanu (5) bahasiga ubuzima n’abandi mirongo itatu na batanu (35) barakomereka, ariko barimo kwitabwaho ubu tuvuga.”

Brig Gen Ronald Rwivanga yaboneyeho kwizeza Abanyarwanda ko umutekano w’Igihugu cyabo urinze, kandi ko “RDF turakomeza gufata ingamba zose zishoboka kandi zikenewe kugira ngo hirindwe ibitero byose byambukiranya imipaka.”

Umuvugizi wa RDF yavuze kandi ko muri ibyo bisasu byarashwe biturutse muri Congo, hari ibyo RDF yabashije kuzimiriza mu kirere, ariko ko byose bitari kuzimywa ngo bishoboke. Ati “Ariko turimo kugerageza ibishoboka byose kugira ngo tuburizemo ibyo bisasu.”

Bamwe mu baturage b’i Rubavu kandi babwiye RADIOTV10 ko hari ibisasu byaguye mu ngo zabo, barimo n’uwo cyaguye muri ruganiriro, ariko ku bw’amahirwe nticyagira uwo gihitana.

Uyu muturage yagize ati “Ni igikompola kiguyemuri salo iwacu, ku bw’amahirwe ntawe gihitanye. Ni hano hafi y’amashuri yo kwa Nyiragumiriza.”

Ni mu gihe kandi abasirikare ba FARDC bakomeje guhungira mu Rwanda ku bwinshi, aho bari kwishyikiriza Inzego z’umutekano z’u Rwanda, zikabambura intwaro n’ibindi bikoresho bya gisirikare.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

15 + 1 =

Previous Post

Is History repeating itself for the same reasons?

Next Post

Rwamagana: Ibyumvikana nk’amahirwe mu buhinzi bw’umuceri byazanye imbogamizi

Related Posts

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Iby’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga y’umbyeyi we ubugirakabiri ntibivugwaho rumwe

Iby’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga y’umbyeyi we ubugirakabiri ntibivugwaho rumwe

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?
IBYAMAMARE

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

by radiotv10
28/01/2026
0

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

28/01/2026
Iby’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga y’umbyeyi we ubugirakabiri ntibivugwaho rumwe

Iby’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga y’umbyeyi we ubugirakabiri ntibivugwaho rumwe

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

28/01/2026
Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Rwamagana: Ibyumvikana nk’amahirwe mu buhinzi bw’umuceri byazanye imbogamizi

Rwamagana: Ibyumvikana nk’amahirwe mu buhinzi bw’umuceri byazanye imbogamizi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Iby’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga y’umbyeyi we ubugirakabiri ntibivugwaho rumwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.