Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda, bwemeje ko umusirikare wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yafatiwe ku butaka bw’u Rwanda ndetse ko yari yasinze bigaragara.
Inzego z’umutekano za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zo zari zavuze ko uyu musirikare yafatiwe ku butaka bw’u Rwanda tariki 24 Nzeri 2022 ubwo yari agiye gutashya inkwi zo gutekesha.
Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga yemeje aya makuru ko uyu musirikare wa Congo, yafashwe “yasinze ariko nta kindi gikorwa kibi yari agambiriye”
Brig Gen Rwivanga yavuze ko ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwamenyesheje itsinda rihuriweho rishinzwe kugenzura ibikorwa bya gisirikare byambukiranya imipaka mu karere (EJVM) iby’ifatwa ry’uyu musirikare wa Congo kugira ngo asubizwe iwabo.
Uyu muvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, avuga ko iki kibazo cy’uyu musirikare wafatiwe ku butaka bw’u Rwanda, ku ruhande rwa RDF, babifashe nk’ibintu bisanzwe.
RADIOTV10