Thursday, December 18, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

RDF yavuze ku rupfu rw’uwabaye Minisitiri w’Ingabo mu Rwanda watabarukiye mu Bubiligi

radiotv10by radiotv10
08/03/2023
in MU RWANDA, POLITIKI
0
RDF yavuze ku rupfu rw’uwabaye Minisitiri w’Ingabo mu Rwanda watabarukiye mu Bubiligi
Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwababajwe n’urupfu rwa General (Rdt) Marcel Gatsinzi wigeze kuba Minisitiri w’Ingabo, wapfiriye mu Bubiligi.

Urupfu rwa General Gatsinzi rwavuzwe cyane kuri uyu wa Kabiri tariki 07 Werurwe 2023, ariko akaba yaritabye Imana ku wa Mbere tariki 06 Werurwe.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 08 Werurwe 2023, ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwashyize hanze itangazo buvuga ko “Igisirikare cy’u Rwanda cyababajwe n’urupfu rwa Gen (Rtd) Marcel Gatsinzi. Yapfuye ku ya 06 Werurwe mu bitaro byo mu Bubiligi.”

General Gatsinzi Marcel yagize imyanya inyuranye mu buyobozi bukuru bw’ingabo z’u Rwanda irimo kuba yarabaye Ministiri w’Ingabo kuva muri 2002 kugeza muri 2010, ndetse akaba yaranabaye Minisitiri w’Ibiza n’impunzi kuva muri 2010 kugeza muri 2013.

Itangazo ry’Ingabo z’u Rwanda risoza rigira riti “RDF yihanganishije kandi ifashe mu mugongo umuryango we muri ibi bihe by’akababaro.”

Nyakwigendera General Marcel Gatsinzi atabarutse nyuma y’imyaka 10 ari mu kiruhuko cy’izabukuru, yagiyemo kuva muri 2013.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fourteen − nine =

Previous Post

Hatahuwe amakuru mpamo kuri FARDC yavuze ko abasirikare b’u Burundi bagabweho igitero na M23

Next Post

Ubutumwa bwiza Perezida Kagame yageneye abagore ku umunsi wabo

Related Posts

Why young adults should embrace short courses in today’s fast-changing World

Why young adults should embrace short courses in today’s fast-changing World

by radiotv10
18/12/2025
0

In a world that keeps changing faster than ever, young adults are under increasing pressure to keep up. Technology, job...

Menya ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri ya nyuma ya 2025 ya Guverinoma y’u Rwanda

Menya ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri ya nyuma ya 2025 ya Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
18/12/2025
0

Inama y’Abaminisitiri ya nyuma y'umwaka wa 2025, yaranzwe n’ibikorwa binyuranye birimo kugezwaho isinywa ry’amasezerano y’Amahoro n’Ubufatanye mu by’Ubukungu hagati y’u...

Gicumbi: Umuyobozi w’Ishuri akurikiranyweho gusambanya umwana amwizeza ibitangaza adafitiye ubushobozi

Umwarimu yatawe muri yombi nyuma yo gusaba umwana kujya iwe kumusura bagatindana

by radiotv10
18/12/2025
0

Umwarimu wigisha mu ishuri ry’Imyuga n’Ubumenyingiro (TSS) rya Mutenderi mu Karere ka Ngoma, yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana w’umukobwa...

Icyo Polisi y’u Rwanda ivuga ku bapolisi bagaragaye bashyira umuntu muri Pandagari mu buryo budakwiye

Icyo Polisi y’u Rwanda ivuga ku bapolisi bagaragaye bashyira umuntu muri Pandagari mu buryo budakwiye

by radiotv10
18/12/2025
0

Polisi y’u Rwanda yavuze ko Abapolisi bagaragaye bashyira umuntu muri pandagari mu Karere ka Rubavu, batangiye gukurikiranwa kuko uburyo babikozemo...

Hari Akarere mu Rwanda kagiye kubarura abashomeri badafite akazi bagatuyemo

Hari Akarere mu Rwanda kagiye kubarura abashomeri badafite akazi bagatuyemo

by radiotv10
17/12/2025
0

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwamenyesheje abagatuye ko hagiye gukorwa igikorwa cyo kubarura abashomeri badafite akazi bari hagati y’imyaka 16 na...

IZIHERUKA

Why young adults should embrace short courses in today’s fast-changing World
IMIBEREHO MYIZA

Why young adults should embrace short courses in today’s fast-changing World

by radiotv10
18/12/2025
0

Menya ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri ya nyuma ya 2025 ya Guverinoma y’u Rwanda

Menya ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri ya nyuma ya 2025 ya Guverinoma y’u Rwanda

18/12/2025
Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

AFC/M23 yemeje ko abarwanyi bayo batangiye kuva muri Uvira inavuga igihe bose bazaba bahavuye

18/12/2025
Gicumbi: Umuyobozi w’Ishuri akurikiranyweho gusambanya umwana amwizeza ibitangaza adafitiye ubushobozi

Umwarimu yatawe muri yombi nyuma yo gusaba umwana kujya iwe kumusura bagatindana

18/12/2025
Icyo Polisi y’u Rwanda ivuga ku bapolisi bagaragaye bashyira umuntu muri Pandagari mu buryo budakwiye

Icyo Polisi y’u Rwanda ivuga ku bapolisi bagaragaye bashyira umuntu muri Pandagari mu buryo budakwiye

18/12/2025
Inyongera ya 50%: dore agahigo k’amafaranga azahabwa amakipe azitabira igikombe cy’isi cya 2026

Inyongera ya 50%: dore agahigo k’amafaranga azahabwa amakipe azitabira igikombe cy’isi cya 2026

17/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ubutumwa bwiza Perezida Kagame yageneye abagore ku umunsi wabo

Ubutumwa bwiza Perezida Kagame yageneye abagore ku umunsi wabo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Why young adults should embrace short courses in today’s fast-changing World

Menya ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri ya nyuma ya 2025 ya Guverinoma y’u Rwanda

AFC/M23 yemeje ko abarwanyi bayo batangiye kuva muri Uvira inavuga igihe bose bazaba bahavuye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.