• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

RDF yavuze ku rupfu rw’uwabaye Minisitiri w’Ingabo mu Rwanda watabarukiye mu Bubiligi

radiotv10by radiotv10
08/03/2023
in MU RWANDA, POLITIKI
0
RDF yavuze ku rupfu rw’uwabaye Minisitiri w’Ingabo mu Rwanda watabarukiye mu Bubiligi
Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwababajwe n’urupfu rwa General (Rdt) Marcel Gatsinzi wigeze kuba Minisitiri w’Ingabo, wapfiriye mu Bubiligi.

Urupfu rwa General Gatsinzi rwavuzwe cyane kuri uyu wa Kabiri tariki 07 Werurwe 2023, ariko akaba yaritabye Imana ku wa Mbere tariki 06 Werurwe.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 08 Werurwe 2023, ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwashyize hanze itangazo buvuga ko “Igisirikare cy’u Rwanda cyababajwe n’urupfu rwa Gen (Rtd) Marcel Gatsinzi. Yapfuye ku ya 06 Werurwe mu bitaro byo mu Bubiligi.”

General Gatsinzi Marcel yagize imyanya inyuranye mu buyobozi bukuru bw’ingabo z’u Rwanda irimo kuba yarabaye Ministiri w’Ingabo kuva muri 2002 kugeza muri 2010, ndetse akaba yaranabaye Minisitiri w’Ibiza n’impunzi kuva muri 2010 kugeza muri 2013.

Itangazo ry’Ingabo z’u Rwanda risoza rigira riti “RDF yihanganishije kandi ifashe mu mugongo umuryango we muri ibi bihe by’akababaro.”

Nyakwigendera General Marcel Gatsinzi atabarutse nyuma y’imyaka 10 ari mu kiruhuko cy’izabukuru, yagiyemo kuva muri 2013.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × 3 =

Previous Post

Hatahuwe amakuru mpamo kuri FARDC yavuze ko abasirikare b’u Burundi bagabweho igitero na M23

Next Post

Ubutumwa bwiza Perezida Kagame yageneye abagore ku umunsi wabo

Related Posts

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Eng.-Minister Nduhungirehe Attends Korea-Africa Foreign Ministers’ Meeting in Seoul to Address Global Challenges

Eng.-Minister Nduhungirehe Attends Korea-Africa Foreign Ministers’ Meeting in Seoul to Address Global Challenges

by radiotv10
01/06/2026
0

The Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, is currently in Seoul, South Korea, where he is...

Minisitiri Nduhungirehe ari muri Korea y’Epfo mu nama y’ubufatanye ku guhangana n’ibibazo byugarije Isi

Minisitiri Nduhungirehe ari muri Korea y’Epfo mu nama y’ubufatanye ku guhangana n’ibibazo byugarije Isi

by radiotv10
01/06/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe ari i Seoul muri Korea y’Epfo, aho yitabiriye Inama y’ubufatanye bw’iki Gihugu n’Umugabane...

Next Post
Ubutumwa bwiza Perezida Kagame yageneye abagore ku umunsi wabo

Ubutumwa bwiza Perezida Kagame yageneye abagore ku umunsi wabo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

How people stay financially stable

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.