Muri Kenya hatangiye imyitozo ya gisirikare izwi nka Justified Accord (JA23), yitabiriwe n’ingabo z’u Rwanda, iza Leta Zunze Ubumwe za America, iza Uganda, iza Djibouti ndetse n’iza Kenya zayakiriye.
Nkuko tubikesha ibyatangajwe n’urubuga rwa Minisiteri y’Ingabo muri Kenya twifashishije twandika iyi nkuru nk’urubuga rwa RADIOTV10, iyi myitozo iri kubera mu ishuri rya gisirikare ryo muri Kenya rya School of Infantry, Isiolo, yatangiye kuri uyu wa Mbere tariki 13 Gashyantare 2023, izamara ibyumweru bibiri.
Ni imyitozo igamije kongerera imbaraga mu mikoranire mu bya gisirikare no mu bikorwa bihuriweho n’ingabo hagati y’Ibihugu ndetse no guhamya ubufatanye mu guhangana n’ibibazo by’amakimbirane.
Ubwo yatangizaga iyi myitozo, Lieutenant Colonel Peter Mwangi wo mu gisirikare cya Kenya, yashimangiye ko iyi myitozo igira uruhare mu gukomeza gushyira mu bikorwa amasezerano aba ari hagati y’ingabo z’Ibihugu bitandukanye mu guhangana n’ibibazo birimo n’intambara.
Yagize ati “Ibyerekeye no kuyobora ibikorwa bya gisirikare ku rwego rwose, bigaragazwa n’umusaruro ushimishije mu gushyira mu bikorwa intego za gisirikare. Akamaro ka mbere gahuriweho mu guha imbaraga igisirikare bisaba ko uyoboye abasirikare aha imyitozo y’ibanze abasirikare.”
Igikorwa cyo gutangiza iyi myitozo kandi cyanitabiriwe n’umuyobozi Wungirije w’imyitozo mu gisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za America, Colonel Jasson Porter ndetse n’abahagarariye ubuyobozi bw’Ingabo z’Ibihugu byayitabiriye.
RADIOTV10