Monday, September 9, 2024

Rema yaciye agahigo muri Afurika binyuze kuri Alubumu yise Rave & Roses

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuhanzi Rema ukomoka muri Nigeria, umaze kuba icyamamare mpuzamahanga, yongeye guca agahigo abikesheje alubumu ye yitwa ‘Rave & Roses’ nyuma y’uko ibaye iya mbere yo muri Afurika yumvishwe n’abantu benshi muri uyu mwaka wa 2023.

Divine Ikubor wamamaye mu muziki ku izina rya Rema, ni umwe mu bahanzi nyafurika bahiriwe n’umwaka wa 2023 dore ko indirimbo ye ‘Calm Down’ yamuhesheje ibihembo byinshi ndetse akanaca agahigo ko kuba umuhanzi nyafurika wa mbere uririmbye mu bihembo bya Ballon d’Or.

Kuri ubu Rema yongeye guca akandi gahigo mbere y’uko umwaka wa 2023 urangira. Ibi arabikesha album ye yise ‘Rave & Roses’ yabaye iya mbere yo muri Afurika  yumvishwe n’abantu benshi kurusha izindi zasohotse muri uyu mwaka. Abantu Miliyari 3.84 nibo bumvishe iyi album ya Rema ku va ku itariki 25 Mata 2023 yasohoka.

Iyi album kandi ni nayo ya mbere yumvishwe cyane ikoze mu njyana ya ‘Afro Beat’. Abandi bahanzi nyafurika bafite album zumvishwe cyane mu 2023 harimo Kizz Daniel aho album ye yise ‘Maverick’ yumvishwe n’abantu Miliyari 1.59 nk’uko Daily Africa yabitangaje.

RADIOTV10RWANDA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts