• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

RIB yafunze Animateri wiyemerera ko yakubise inshyi mu matwi umunyeshuri bikamuviramo kuvamo amaraso

radiotv10by radiotv10
21/03/2022
in MU RWANDA
0
RIB yafunze Animateri wiyemerera ko yakubise inshyi mu matwi umunyeshuri bikamuviramo kuvamo amaraso
Share on FacebookShare on Twitter

Umukozi ushinzwe gukurikirana abanyeshuri b’abahungu [Animateur] mu ishuri riherereye mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza, ari mu maboko ya RIB nyuma y’uko akubise inshyi umunyeshuri amukekaho kwiba ibiceri 200Frw bikamugiraho ingaruka zikomeye.

Uyu Animateri wo muri College Maranatha witwa Mupenzi Paul, yatawe muri yombi nyuma yo gukubita umunyeshuri amukekaho kwiba ibiceri 200 Frw byari byabuze agakeka ko ari we wabyibye.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B. Thierry yavuze ko uyu Mupenzi Paul yiyemerera ko “yakubise urushyi uwo munyeshuri ariko ngo byaramugwiririye kuko hari amafaranga 200Frw yari yabuze bikekwa ko uwo munyeshuri ari we wayatwaye.”

Mupenzi Paul watawe muri yombi mu cyumweru gishize tariki 16 Werurwe 2022, ubu afungiye kuri station ya RIB ya Busasamana.

Amakuru aturuka muri iri shuri risanzwe rikoramo uyu ukekwaho icyaha, avuga ko uyu munyeshuri akimara gukubitwa yahise ashyikirizwa umuvuzi w’ishuri ariko agasanga adafitiye ubushobozi bwo kumuvura akamwoherereza mu rindi vuriro akaza koroherwa.

Gusa ngo uyu munyeshuri yakomeje kugira ingaruka yatewe n’inshyi yakubiswe n’Animateri kuko yakomeje kuva amaraso n’amashyira mu gutwi.

Ibi byatumye Ubuyobozi bw’ishuri bufata icyemezo cyo kubimenyesha inzego zishinzwe iperereza kugira ngo zikurikirane iki kibazo, ari nab wo RIB yahise ita muri yombi Animateri Mupenzi Paul.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × 1 =

Previous Post

China: Indege yari itwaye abantu 133 yakoze impanuka ihita isandara

Next Post

U Rwanda mu Bihugu bitanu bya nyuma ku Isi mu byishimo by’abaturage

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
U Rwanda mu Bihugu bitanu bya nyuma ku Isi mu byishimo by’abaturage

U Rwanda mu Bihugu bitanu bya nyuma ku Isi mu byishimo by’abaturage

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.