Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) Dr Murangira B. Thierry yasabye abakoresha imbuga nkoranyambaga n’abanyamakuru kudakomeza kuvuga ku mpaka ziri kuzamuka mu myidagaduro z’umuhanzi Danny Nanone n’umugore bivugwa ko babyaranye, abasaba kubaha agahenge kuko bafite abana bagomba kurindwa.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yabitangaje asubiza umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga wari ugize icyo avuga kuri aba bombi, aho yagereranyije imvugo izwi nka ‘Baraborabona’ n’umuhanzi Danny Nanone.
Uyu ukoresha izina nka Sir Byukavuba kuri X, yanashyize kuri uru rubuga nkoranyambaga amashusho y’umugore bivugwa ko yabyaranye na Danny Nanone.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira yavuze ko bidakwiye ko abantu bakomeza kuzana mu mbuga nkoranyambaga izi mpaka n’aba bombi.
Dr Murangira avuga ko impande zombi zaganirijwe kuri iki kibazo, bityo ko nta mpaka zari zikwiye kuzamuka kuri iki kibazo cya Danny Nanone n’uyu mugore.
Yagize ati “Impande zombi zaraganirijwe ku buryo haboneka igisubizo kirambye. Ahubwo twabasaba kubaha agahenge ko kutabahoza muri social media. bafite abana bato bakeneye kurindwa.”
Bivugwa ko ikibazo cya Danny Nanone n’uyu mugore kimaze imyaka irenga 10 kuko ibyabo byatangiye kujya mu itangazamakuru muri 2013 ndetse, bakaba baragannye inkiko.
Esther Fifi UWIZERA
RADIOTV10