Wednesday, December 10, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

RIB yagize icyo isaba abakomeje kuzamura impaka ziri kuvugwa mu myidagaduro

radiotv10by radiotv10
20/03/2025
in MU RWANDA
0
Amakuru agezweho: Herekanywe batandatu bakurikiranyweho ubwambuzi na Telefone zibiwe ahantu hatandukanye harimo mu nsengero
Share on FacebookShare on Twitter

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) Dr Murangira B. Thierry yasabye abakoresha imbuga nkoranyambaga n’abanyamakuru kudakomeza kuvuga ku mpaka ziri kuzamuka mu myidagaduro z’umuhanzi Danny Nanone n’umugore bivugwa ko babyaranye, abasaba kubaha agahenge kuko bafite abana bagomba kurindwa.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yabitangaje asubiza umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga wari ugize icyo avuga kuri aba bombi, aho yagereranyije imvugo izwi nka ‘Baraborabona’ n’umuhanzi Danny Nanone.

Uyu ukoresha izina nka Sir Byukavuba kuri X, yanashyize kuri uru rubuga nkoranyambaga amashusho y’umugore bivugwa ko yabyaranye na Danny Nanone.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira yavuze ko bidakwiye ko abantu bakomeza kuzana mu mbuga nkoranyambaga izi mpaka n’aba bombi.

Dr Murangira avuga ko impande zombi zaganirijwe kuri iki kibazo, bityo ko nta mpaka zari zikwiye kuzamuka kuri iki kibazo cya Danny Nanone n’uyu mugore.

Yagize ati “Impande zombi zaraganirijwe ku buryo haboneka igisubizo kirambye. Ahubwo twabasaba kubaha agahenge ko kutabahoza muri social media. bafite abana bato bakeneye kurindwa.”

Bivugwa ko ikibazo cya Danny Nanone n’uyu mugore kimaze imyaka irenga 10 kuko ibyabo byatangiye kujya mu itangazamakuru muri 2013 ndetse, bakaba baragannye inkiko.

Esther Fifi UWIZERA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

19 + 11 =

Previous Post

Hagaragajwe gahunda y’uko abanyeshuri biga bacumbikiwe bazataha

Next Post

Icyo u Rwanda rwizeza Ababiligi nyuma yuko ruciye umubano n’Igihugu cyabo

Related Posts

AMAKURU AGEZWEHO: Uwakekwagaho kwica urw’agashinyaguro uwarokotse Jenoside na we yarashwe arapfa

Hemejwe amakuru y’umupolisi w’u Rwanda warashe abantu babiri barimo DASSO nawe agahita yirasa

by radiotv10
10/12/2025
0

Polisi y’u Rwanda yemeje ko Umupolisi wo mu Murenge wa Boneza mu Karere ka Rutsiro, yarashe abantu babiri barimo Umu-DASSO...

BREAKING: U Rwanda rusohoye itangazo ruvuga ku bimaze iminsi muri Kivu y’Epfo runasubiza ku binyoma rwongeye kwegekwaho

BREAKING: U Rwanda rusohoye itangazo ruvuga ku bimaze iminsi muri Kivu y’Epfo runasubiza ku binyoma rwongeye kwegekwaho

by radiotv10
10/12/2025
0

Guverinoma y’u Rwanda iratangaza ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo idakwiye kwegeka ku Rwanda ibikorwa byo kurenga ku gahenge, nyuma...

Imirwano muri Congo ikomeje guca ibintu, Abanyekongo benshi bari gukiza amagara bahungira mu Rwanda

Eng.-Rwanda speaks out on the recent South Kivu bombing from Burundi and responds to the accompanying false claims

by radiotv10
10/12/2025
0

The Government of Rwanda states that the Democratic Republic of Congo (DRC) cannot place on Rwanda any cross-border violations following...

Ikibazo u Rwanda rwabajije Congo yakinnye ku mubyimba Abanyekongo baruhungiyemo

Ibi birahagije: Ubutumwa Umuvugizi w’u Rwanda yageneye uwa Congo nyuma yo kongera kuzamura ibinyoma

by radiotv10
10/12/2025
0

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yavuze ko igihe kigeze ngo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ihagarike ibinyoma byayo,...

U Rwanda rwagaragaje ibizagenerwa abimukira baturutse mu Bwongereza bazatangira kuza ejo

Eng.-Rwanda Government Spokesperson condemns the new false accusations raised by the DRC

by radiotv10
10/12/2025
0

Rwanda Government Spokesperson, Yolande Makolo, has said that it is time for the Democratic Republic of Congo (DRC) to stop...

IZIHERUKA

Amakuru agezweho: Bidasubirwa AFC/M23 yemeje ifatwa ry’umujyi wa Uvira
AMAHANGA

Amakuru agezweho: Bidasubirwa AFC/M23 yemeje ifatwa ry’umujyi wa Uvira

by radiotv10
10/12/2025
0

AFC/M23 yagaragaje intwaro yambuye Ingabo z’u Burundi inerekana gihamya ko ari zo bamaze iminsi bahanganye

AFC/M23 yagaragaje intwaro yambuye Ingabo z’u Burundi inerekana gihamya ko ari zo bamaze iminsi bahanganye

10/12/2025
Eng.-Breaking: AFC/M23 confirms the capture of Uvira City

Eng.-Breaking: AFC/M23 confirms the capture of Uvira City

10/12/2025
Umva igisubizo umuhanzikazi Alyn Sano yasubije abajijwe niba akiri ISUGI

Umva igisubizo umuhanzikazi Alyn Sano yasubije abajijwe niba akiri ISUGI

10/12/2025
Iby’ingenzi ku runturuntu rututumba mu ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi

Iby’ingenzi ku runturuntu rututumba mu ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi

10/12/2025
AMAKURU AGEZWEHO: Uwakekwagaho kwica urw’agashinyaguro uwarokotse Jenoside na we yarashwe arapfa

Hemejwe amakuru y’umupolisi w’u Rwanda warashe abantu babiri barimo DASSO nawe agahita yirasa

10/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ibirambuye ku cyatumye u Rwanda ruhagarika imikoranire n’u Bubiligi

Icyo u Rwanda rwizeza Ababiligi nyuma yuko ruciye umubano n’Igihugu cyabo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amakuru agezweho: Bidasubirwa AFC/M23 yemeje ifatwa ry’umujyi wa Uvira

AFC/M23 yagaragaje intwaro yambuye Ingabo z’u Burundi inerekana gihamya ko ari zo bamaze iminsi bahanganye

Eng.-Breaking: AFC/M23 confirms the capture of Uvira City

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.