Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, ruragira inama abakoresha imbuga nkoranyambaga kwitwararika, kuko hari ibimaze iminsi bigaragaraho binagize ibyaha, kandi ko uru rwego ruticaye ubusa, ahubwo ko hari icyo ruri kubikoraho, kuko bigomba gucika burundu.
Muri ibi byumweru bitatu, bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, bamaze iminsi mu mpaka zazamuwe na bimwe mu bitangarizwaho by’umwihariko kuri YouTube.
Habanje inkuru z’umunyamakuru akaba n’umuhanzi Nyarwaya Innocent uzwi nka Yago, wavuze ko yahunze Igihugu kubera ako yise agatsiko k’abanyamakuru bagenzi be ngo bashatse kumwivugana.
Bidateye kabiri, hazamutse inkuru z’umunyamakuru Murungi Sabin ukorera kuri YouTube, aho abakoresha imbuga nkoranyambaga bagiye bashyiraho amashusho bivugwa ko yafashwe ngo avuye guca inyuma uwo bashakanye, ndetse ko ngo yabikoranaga n’undi uzwi na we kuri YouTube.
Aya mashusho y’uyu munyamakuru wagaragaye asohoka mu nzu bivugwa ko ari ho habereye icyo gikorwa, ndetse n’andi amugaragaza aryamye hasi bigaragara ko ashobora kuba yavunitse, yakurikiwe n’ibitekerezo byinshi byose bitagaragarizwa ishingiro, aho abiganjemo abakoresha YouTube, bagiye bayavugaho ibitekerezo bitandukanye.
Nanone kandi ku mbuga nkoranyambaga, hashyizweho amafoto n’amashusho y’urukozasoni, ya bamwe mu bazwi mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr Murangira B. Thierry yavuze ko uru rwego rubona ibi byose bitangarizwa ku mbuga nkoranyambaga, kandi ko ruticaye ubusa.
Ati “Ni imyitwarire igayitse, nta bunyangamugayo burimo, ndetse ibyo bikorwa bimwe bigize ibyaha. Urabona biteye isoni biragayitse. Nka RIB rero turabibona, hari ikiri gukorwa.”
Dr Murangira B. Thierry avuga kandi ko aba bantu bakomeje kugaragara ku mbuga nkoranyambaga, biba binagaragaza imyitwarire ye mu buzima busanzwe.
Ati “Bigaragaza imico ye, bigaragaza uburere bwe, bigaragaza ndetse n’uburere umuntu afite, ni ikigero cyiza cyo kureba ikigero cy’imitekerereze ye afite. Imyitwarire ku mbuga nkoranyambaga izahita ikugaragaza nyine uwo uri we.”
Dr Murangira B. Thierry yakomeje avuga ko uretse kuba Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ruri kugira icyo rukora kuri ibi bimaze iminsi ku mbuga nkoranyambaga, ariko binagomba gucika.
RADIOTV10