Saturday, January 24, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

RIB yeruriye abibasira Jolly na Muheto ku bya Prince Kid ko bashobora gukurikiranwa

radiotv10by radiotv10
11/10/2022
in MU RWANDA
1
RIB yeruriye abibasira Jolly na Muheto ku bya Prince Kid ko bashobora gukurikiranwa
Share on FacebookShare on Twitter
  • Dr Murangira ati “Igihe cya ‘warning’ kigiye guhagarara ubundi itegereko ryirwanirire.”

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwaburiye abibasira abatanze amakuru ku byaha bya ruswa y’igitsina, byumwihariko ku bakomeje kuvuga ku batanze amakuru kuri Prince Kid ukekwaho ishimishamubiri, ko bashobora kwisanga bakoze ibyaha, kandi ko igihe cy’umuburo kigiye kurangira ubundi Itegeko rikirwanirira.

Byatangajwe n’Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry mu kiganiro yagiranye na YouTube Channel yitwa Isimbi, twifashishije twandika inkuru nka RADIOTV10.

Ni ikiganiro cyagarukaga ku cyaha cya ruswa y’igitsina n’icyo kwaka ishimishamubiri rishingiye ku gitsina, bikomeje gufata indi sura.

Dr Murangira avuga ko abatwama abantu bakorerwa ihohoterwa rishingiye kuri ruswa y’igitsinda, hari igihe bisanga bari gukora ibyaha birimo nko gutangaza ibihuha.

Avuga ko abakomeza kuvuga abo bantu bakorewe iryo hohoterwa, harimo n’abakora ibyaha bishingiye ku ikoranabuhanga batabizi, nko kuba uwo muntu uba uvugwa, bagenda bamufotora ku buryo na we bituma yisanga ariho adatekanye.

Ati “Mu byukuri ibyo ni umuco mubi, ibyo bintu byo gutanga inkwenene, guha akato umuntu ngo ni uko yavuze abandi, kuba yarabashije kwanga gutanga ruswa y’igitsina…mu byukuri uwo muntu ni we wari ukwiye gushyigikirwa kuko yakoze igikorwa cy’ubutwari abandi baba batinye gukora.”

Dr Murangira agaruka ku bakomeje kugaruka ku rubanza ruregwamo Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid, aho bamwe mu bavugwa muri uru rubanza, bagizwe iciro ry’imigani kuko bemeye gutanga amakuru.

Avuga ko ikibabaje ari uko biri gutambuka muri bimwe mu binyamakuru no ku mbuga nkoranyambaga, ati “Sinzi niba muba mwabuze content [amakuru], abo bafata amasaaha abiri baganira ku muntu! Mbona mwarabihaye n’imitwe ngo za operasiyo zaki…ntabwo ari byo rwose.”

Kuva Prince Kid yatabwa muri yombi ndetse n’aho aburaniye mu mizi, imwe mu mirongo ya YouTube, yagiye itambutswaho ibiganiro byibasira Miss Mutesi Jolly ndetse na Miss Muheto Nshuti Divine, babashinja kuba ari bo bafungishije uyu musore ukekwaho ibyaha birimo kwaka ishimishamubiri rishingiye ku gitsina.

Bamwe mu batanga ibyo biganiro, bavuga ko Miss Jolly ari we wacuze umugambi wo gufungisha Prince Kid mu gihe Miss Muheto bamwita umugambanyi.

Dr Murangira avuga ko abakomeje kuvuga ibi bari bakwiye kwitonda bagategereza ko Ubucamanza busoza akazi kabwo kuko ari bwo bufite mu biganza ububasha bwo kugaragaza niba uwo bavuga ko arengana koko niba ari byo.

Ati “Icya kabiri ntabwo bikwiye ko umuntu yakwikorera undi atazi n’aho ibintu biherereye.”

Avuga ko abakomeje kuvuga cyane kuri iki kibazo bibwira ko bari gusesengura no kugaragaza ukuri, bashobora kwisanga bakoze biriya byaha birimo gutangaza ibihuha.

Ati “Dutanga warning [umuburo] cyane ariko ngira ngo igihe kigiye kugera ko igihe cya warning no kwigisha gihagarara noneho itegeko rigahaguruka rikirwanirira.”

Urubanza rwa Prince Kid rwatumye abatangaza ariya makuru bongera guhaguruka, rwabaye mu cyumweru gishize, tariki 05 Ukwakira 2022, rwahise runapfundikirwa nyuma yuko Ubushinjacyaha busabye Urukiko ko rwazamuhamya ibyaha bumushinja, rukamukatira gufungwa imyaka 16.

RADIOTV10

Comments 1

  1. MUGIRANEZA Thierry says:
    3 years ago

    abo Bantu nibareke urukiko rukore akazi karwo bareke kujya birirwa bakwena abanyarwandakazi,kkukise batavuze abandi bagabo nuko princ kid bamwaga,haricyo bapfaga? nge ndumva habaho kwakira ibyabaye ubwo niyaminsi nyine.

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

19 + six =

Previous Post

Rurangiranwa Jimmy Gatete utaherukaga mu Rwanda yahasesekaye

Next Post

Abanyekongo bakubye hafi kabiri Abanyarwanda bose bafite ibibazo byo mu mutwe

Related Posts

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye

by radiotv10
24/01/2026
0

Abaturage bo mu Murenge wa Save, mu Karere ka Gisagara, baravuga ko bahuye n’ikibazo gikomeye mu buhinzi nyuma yuko urubura...

Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

by radiotv10
24/01/2026
0

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare-NISR, igaragaza ko mu gihembwe cya kane cya 2025, ubushomeri mu rubyiruko bwagabanutseho 3% kuko bwageze kuri...

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

by radiotv10
24/01/2026
0

Bamwe mu bahinzi bo mu Murenge wa Kanama mu Karere ka Rubavu bavuga ko nubwo bashyiriweho nkunganire ya Leta ku...

Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

by radiotv10
24/01/2026
0

Umugabo n’umugore we bo mu Mujyi wa Kigali, bamaranye itanu babana, umwe afite ubwandu bwa Virusi itera SIDA undi atabufite,...

Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

by radiotv10
23/01/2026
0

Intumwa z’Umuryango w’Ingabo Zihora ziteguye Gutaba mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba (Eastern Africa Standby Force-EASF), zagiriye uruzinduko mu Rwanda rugamije...

IZIHERUKA

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye
IMIBEREHO MYIZA

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye

by radiotv10
24/01/2026
0

Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

24/01/2026
Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

24/01/2026
Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

24/01/2026
Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

24/01/2026
Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

23/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Abanyekongo bakubye hafi kabiri Abanyarwanda bose bafite ibibazo byo mu mutwe

Abanyekongo bakubye hafi kabiri Abanyarwanda bose bafite ibibazo byo mu mutwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.