Friday, January 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

RIB yeruriye abibasira Jolly na Muheto ku bya Prince Kid ko bashobora gukurikiranwa

radiotv10by radiotv10
11/10/2022
in MU RWANDA
1
RIB yeruriye abibasira Jolly na Muheto ku bya Prince Kid ko bashobora gukurikiranwa
Share on FacebookShare on Twitter
  • Dr Murangira ati “Igihe cya ‘warning’ kigiye guhagarara ubundi itegereko ryirwanirire.”

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwaburiye abibasira abatanze amakuru ku byaha bya ruswa y’igitsina, byumwihariko ku bakomeje kuvuga ku batanze amakuru kuri Prince Kid ukekwaho ishimishamubiri, ko bashobora kwisanga bakoze ibyaha, kandi ko igihe cy’umuburo kigiye kurangira ubundi Itegeko rikirwanirira.

Byatangajwe n’Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry mu kiganiro yagiranye na YouTube Channel yitwa Isimbi, twifashishije twandika inkuru nka RADIOTV10.

Ni ikiganiro cyagarukaga ku cyaha cya ruswa y’igitsina n’icyo kwaka ishimishamubiri rishingiye ku gitsina, bikomeje gufata indi sura.

Dr Murangira avuga ko abatwama abantu bakorerwa ihohoterwa rishingiye kuri ruswa y’igitsinda, hari igihe bisanga bari gukora ibyaha birimo nko gutangaza ibihuha.

Avuga ko abakomeza kuvuga abo bantu bakorewe iryo hohoterwa, harimo n’abakora ibyaha bishingiye ku ikoranabuhanga batabizi, nko kuba uwo muntu uba uvugwa, bagenda bamufotora ku buryo na we bituma yisanga ariho adatekanye.

Ati “Mu byukuri ibyo ni umuco mubi, ibyo bintu byo gutanga inkwenene, guha akato umuntu ngo ni uko yavuze abandi, kuba yarabashije kwanga gutanga ruswa y’igitsina…mu byukuri uwo muntu ni we wari ukwiye gushyigikirwa kuko yakoze igikorwa cy’ubutwari abandi baba batinye gukora.”

Dr Murangira agaruka ku bakomeje kugaruka ku rubanza ruregwamo Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid, aho bamwe mu bavugwa muri uru rubanza, bagizwe iciro ry’imigani kuko bemeye gutanga amakuru.

Avuga ko ikibabaje ari uko biri gutambuka muri bimwe mu binyamakuru no ku mbuga nkoranyambaga, ati “Sinzi niba muba mwabuze content [amakuru], abo bafata amasaaha abiri baganira ku muntu! Mbona mwarabihaye n’imitwe ngo za operasiyo zaki…ntabwo ari byo rwose.”

Kuva Prince Kid yatabwa muri yombi ndetse n’aho aburaniye mu mizi, imwe mu mirongo ya YouTube, yagiye itambutswaho ibiganiro byibasira Miss Mutesi Jolly ndetse na Miss Muheto Nshuti Divine, babashinja kuba ari bo bafungishije uyu musore ukekwaho ibyaha birimo kwaka ishimishamubiri rishingiye ku gitsina.

Bamwe mu batanga ibyo biganiro, bavuga ko Miss Jolly ari we wacuze umugambi wo gufungisha Prince Kid mu gihe Miss Muheto bamwita umugambanyi.

Dr Murangira avuga ko abakomeje kuvuga ibi bari bakwiye kwitonda bagategereza ko Ubucamanza busoza akazi kabwo kuko ari bwo bufite mu biganza ububasha bwo kugaragaza niba uwo bavuga ko arengana koko niba ari byo.

Ati “Icya kabiri ntabwo bikwiye ko umuntu yakwikorera undi atazi n’aho ibintu biherereye.”

Avuga ko abakomeje kuvuga cyane kuri iki kibazo bibwira ko bari gusesengura no kugaragaza ukuri, bashobora kwisanga bakoze biriya byaha birimo gutangaza ibihuha.

Ati “Dutanga warning [umuburo] cyane ariko ngira ngo igihe kigiye kugera ko igihe cya warning no kwigisha gihagarara noneho itegeko rigahaguruka rikirwanirira.”

Urubanza rwa Prince Kid rwatumye abatangaza ariya makuru bongera guhaguruka, rwabaye mu cyumweru gishize, tariki 05 Ukwakira 2022, rwahise runapfundikirwa nyuma yuko Ubushinjacyaha busabye Urukiko ko rwazamuhamya ibyaha bumushinja, rukamukatira gufungwa imyaka 16.

RADIOTV10

Comments 1

  1. MUGIRANEZA Thierry says:
    3 years ago

    abo Bantu nibareke urukiko rukore akazi karwo bareke kujya birirwa bakwena abanyarwandakazi,kkukise batavuze abandi bagabo nuko princ kid bamwaga,haricyo bapfaga? nge ndumva habaho kwakira ibyabaye ubwo niyaminsi nyine.

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × three =

Previous Post

Rurangiranwa Jimmy Gatete utaherukaga mu Rwanda yahasesekaye

Next Post

Abanyekongo bakubye hafi kabiri Abanyarwanda bose bafite ibibazo byo mu mutwe

Related Posts

Perfecting Your Body: The Pros and Cons of Cosmetic Surgery

Perfecting Your Body: The Pros and Cons of Cosmetic Surgery

by radiotv10
02/01/2026
0

In today’s world, more and more people are turning to surgery to improve the way they look. From nose jobs...

Habaye impanuka idasanzwe muri Kigali ku munsi wa mbere w’umwaka

Habaye impanuka idasanzwe muri Kigali ku munsi wa mbere w’umwaka

by radiotv10
01/01/2026
0

Mu Murenge wa Gatenga mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, habaye impanuka y’imodoka bikekwa ko yari yacitse feri,...

Ahazaza dukwiriye harashoboka- Perezida Kagame yageneye Abanyarwanda ubutumwa busoza 2025 buzanabaherekeza muri 2026

Ahazaza dukwiriye harashoboka- Perezida Kagame yageneye Abanyarwanda ubutumwa busoza 2025 buzanabaherekeza muri 2026

by radiotv10
01/01/2026
0

Mu butumwa busoza umwaka wa 2025, Perezida Paul Kagame yibukije Abanyarwanda ko uyu mwaka waranzwe n’urusobe rw’ibyiza n’ibitari byiza, ariko...

12 Simple Habits to Make Your Brain Happier Every Day

12 Simple Habits to Make Your Brain Happier Every Day

by radiotv10
01/01/2026
0

Feeling happy doesn’t always have to depend on what happens around you. Scientists say you can actually train your brain...

Minisitiri Nduhungirehe yahishuye icyihishe inyuma y’ihagarikwa ry’uwari Umuvugizi w’Igisirikare cya Congo

Minisitiri Nduhungirehe yahishuye icyihishe inyuma y’ihagarikwa ry’uwari Umuvugizi w’Igisirikare cya Congo

by radiotv10
31/12/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, avuga ko ihagarikwa rya Général Major Sylvain Ekenge ku mwanya w’Umuvugizi w’Igisirikare...

IZIHERUKA

Perfecting Your Body: The Pros and Cons of Cosmetic Surgery
IMIBEREHO MYIZA

Perfecting Your Body: The Pros and Cons of Cosmetic Surgery

by radiotv10
02/01/2026
0

Umunyamakuru umaze imyaka ine asezeye igitangazamakuru yakoreraga agiye kumvikana ku yindi radio mu Rwanda

Umunyamakuru umaze imyaka ine asezeye igitangazamakuru yakoreraga agiye kumvikana ku yindi radio mu Rwanda

02/01/2026
Ikipe y’Igihugu iherutse gusezererwa mu cy’Afurika yafatiwe icyemezo cy’agateganyo Kapiteni wayo afatirwa icya burundu

Ikipe y’Igihugu iherutse gusezererwa mu cy’Afurika yafatiwe icyemezo cy’agateganyo Kapiteni wayo afatirwa icya burundu

02/01/2026
Impaka ziracyakomeje hagati y’abafana ba Bruce Melodie na The Ben: Noneho baravuga iki?

Impaka ziracyakomeje hagati y’abafana ba Bruce Melodie na The Ben: Noneho baravuga iki?

02/01/2026
Amakuru agezweho ku mugabo wari waciye igikuba kubera ibyo yari yatangaje

Amakuru agezweho ku mugabo wari waciye igikuba kubera ibyo yari yatangaje

02/01/2026
Habaye impanuka idasanzwe muri Kigali ku munsi wa mbere w’umwaka

Habaye impanuka idasanzwe muri Kigali ku munsi wa mbere w’umwaka

01/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Abanyekongo bakubye hafi kabiri Abanyarwanda bose bafite ibibazo byo mu mutwe

Abanyekongo bakubye hafi kabiri Abanyarwanda bose bafite ibibazo byo mu mutwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Perfecting Your Body: The Pros and Cons of Cosmetic Surgery

Umunyamakuru umaze imyaka ine asezeye igitangazamakuru yakoreraga agiye kumvikana ku yindi radio mu Rwanda

Ikipe y’Igihugu iherutse gusezererwa mu cy’Afurika yafatiwe icyemezo cy’agateganyo Kapiteni wayo afatirwa icya burundu

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.