• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Rideman ari mu byishimo byo kwibaruka impanga

radiotv10by radiotv10
26/06/2021
in IBYAMAMARE, MUZIKA
0
Rideman ari mu byishimo byo kwibaruka impanga
Share on FacebookShare on Twitter

Umuraperi ukomeye mu Rwanda Gatsinzi Emery uzwi nka Riderman we n’umufasha we bari mu byishimo byo kwibaruka impanga z’abakobwa babiri.

Uyu muhanzi uvugwaho imyitwarire myiza no kuba ari inyangamugayo akaba umugabo ubereye urugo, yatangaje ko mu cyumweru gishize ari bwo we n’umufasha we bibarutse impanga.

Mu butumwa yanyujije kuri Instagram, Rideman yavuze ko ari ibyishimo bidasanzwe kuko tariki 13 Kamena 2021 “Naryamye ndi umubyeyi w’umwana umwe w’umuhungu mbyuka tariki 14 Kamena ndi umubyeyi w’abana batatu.”

Yavuze ko ubusanzwe umuntu agira inzozi ariko we atigeze arota yabyaye impanga “Sinigeze na rimwe ndota ndi umubyeyi w’impanga, ariko Imana yangize we. Yaguye umuryango wacu, iduha abakobwa babiri beza kandi ndayishimira cyane.”

See the source image

Riderman umuhanzi mu njyana ya Hip Hop unakunzwe ku butaka bw’u Rwanda

Yakomeje agira ati “Imana hejuru ya byose, amashimwe k’umubyeyi wibarutse Agasaro Nadia Farid, amashimwe ku baganga, amashimwe ku nshuti n’umuryango. Ndabakunda.”

Riderman na Miss Agasaro Nadia Farid basezeranye muri Kanama 2015, bari basanzwe bafite umwana umwe w’umuhungu ubu bakaba bagize abana batatu nyuma yo kwibaruka izi mpanga z’abakobwa babiri.

 

YANDITSWE NA: Jean Paul Mugabe/Radio&TV10 Rwanda

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

thirteen − 6 =

Previous Post

Simba SC yakomeje urugendo rugana ku gikombe cya shampiyona ya Tanzania igeze mu mahina

Next Post

Perezida Kagame yazamuye mu ntera Col. Pascal Muhizi amugira Brig. General

Related Posts

Uwamamaye mu gukora amashusho y’abahanzi nyarwanda agiye kurushingana n’umukobwa wakundanye n’ikindi cyamamare

Uwamamaye mu gukora amashusho y’abahanzi nyarwanda agiye kurushingana n’umukobwa wakundanye n’ikindi cyamamare

by radiotv10
01/06/2026
0

Uwamamaye nka Cedru mu mwuga wo gutunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi, yambitse impeta umukobwa witwa Ella wavuzweho gukundana na Lick Lick...

Super Manager yaciye amarenga y’icyo ashobora gukurikizaho nyuma y’icyemezo cy’urubanza yari yarezemo asaba miliyoni 380Frw

Super Manager yaciye amarenga y’icyo ashobora gukurikizaho nyuma y’icyemezo cy’urubanza yari yarezemo asaba miliyoni 380Frw

by radiotv10
29/05/2026
0

Umuhanzi Super Manager uzwi mu myidagaduro mu Rwanda, nyuma yo gutsinda urubanza yari yarezemo sosiyete y’itumanaho ayisaba indishyi ya Miliyoni...

Uzwi mu myidagaduro y’u Rwanda akurikiranyweho ibirimo kuruma ugutwi umugore we

Ibyagendeweho ngo Sky2 uzwi mu myidagaduro nyarwanda afungurwe

by radiotv10
26/05/2026
0

Hahirwabasenga Timothée uzwi nka Sky2 ukurikiranyweho ibyaha birimo ibishingiye ku gukubita no gukomeresta umugore we akanamuruma ugutwi, yafunguwe by’agateganyo nyuma...

DJ Pinky wagaragaye mu ifoto nkorano ateruye abanyamakuru KNC na Mutabaruka yasekewe n’amahirwe

DJ Pinky wagaragaye mu ifoto nkorano ateruye abanyamakuru KNC na Mutabaruka yasekewe n’amahirwe

by radiotv10
23/05/2026
0

Umuvangamiziki DJ Pinky uri mu bagezweho mu Rwanda, nyuma yo kugaragara mu ifoto nkorano ateruye abanyamakuru KNC na Mutabaruka, yagizwe...

Amakuru mashya: Hatangajwe ibyaha Eric Semuhungu akurikiranyweho

Impamvu urubanza rwa Eric Semuhungu rwashyizwe mu muhezo

by radiotv10
21/05/2026
0

Urubanza rw’ubujurire ku ifungwa rya Eric Semuhungu ukurikiranyweho ibyaha bishingiye ku gusambanya abahungu bagenzi be, rwashyizwe mu muhezo ku mpamvu...

Next Post
Perezida Kagame yazamuye mu ntera Col. Pascal Muhizi amugira Brig. General

Perezida Kagame yazamuye mu ntera Col. Pascal Muhizi amugira Brig. General

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.