Monday, January 19, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Rubavu: Abadafite amarangamuntu bavuga ko bidakwiye kubimisha uburenganzira bwo gukingirwa COVID

radiotv10by radiotv10
17/11/2021
in MU RWANDA
0
Rubavu: Abadafite amarangamuntu bavuga ko bidakwiye kubimisha uburenganzira bwo gukingirwa COVID
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Rubavu badafite ibyangombwa nk’irangamuntu, barajya kwikingiza COVID-19 bagasubizwa inyuma mu gihe bo bavuga ko bidakwiye kuko gukingirwa ari uburenganzira bwabo bityo ko batari bakwiye kubuvutswa ku maherere.

Aba baturage barimo abataye ibyangombwa byabo atari ubushake bwabo, bavuga ko ibi byago byababayeho byo guta ibyangombwa bitari bikwiye kubavutsa uburenganzira bwo gukingirwa nk’abandi.

Iradukunda Pascaline avuga ko yasiragiye mu nzego asaba ko yahabwa indi rangamuntu kuko iyo yari afite yatakaye, ariko ko yakomeje gutegereza ko ayihabwa ariko amaso akaba yaraheze mu kirere.

Ati “No kunkingira ngo ntabwo bankingira ntagira irangamuntu, mbonye irangamuntu ngo bankingira.”

Uyu muturage na bagenzi be bavuga ko batewe impungenge no kuba barangiwe gukingirwa ku buryo hari serivisi bashobora kuzimwa mu minsi iri imbere nk’uko hari ibikorwa runaka bitemerewe kujyamo abatarikingije.

CSP Tuganeyesu Oreste uyobora ibitaro bya Gisenyi avuga ko hari abaturage bari bafite amakuru y’ibihuha mu bikorwa byo gukingira COVID-19 ku buryo biri mu byababereye imbogamizi.

Avuga kandi ko inzego z’ubuyobozi zifasha abaturage kubona ibyangombwa mu buryo bwihuse kugira ngo badacikanwa n’ibi bikorwa byo gukingirwa.

Ati “Ariko aho bitanashobotse hashyizweho uburyo bwo gufata amakuru y’ingenzi agaragaza ko uwo muturage atuye mu Kagari, mu Mudugudu cyangwa mu Murenge uyu n’uyu.”

Avuga ko ikigo cy’ubuzima cyangwa ikigo cy’ubuzima bafasha bariya baturage bakabaha code bakwifashisha kugira ngo amakuru yabo azagaragare azanabafasha kubona doze ya kabiri y’urukingo.

Akomeza avuga ko “Ikibazo cyari gikomeye ni amakuru macye icyakabiri ni ibihuha” ariko ko ubu inzego zose zahagurutse zigakorana kugira ngo izi mbogamizi zose zikurweho.

Danton GASIGWA
RadioTV10/Rubavu

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × 3 =

Previous Post

Nyagatare: RIB yataye muri yombi Gitifu ukurikiranyweho gutanga ruswa

Next Post

Kigali: Bavuga ko igabanuka rya COVID rikwiye kujyana no kugabanya amande y’abarenga ku mabwiriza

Related Posts

Updates on Rwanda’s new Digital ID, set to be issued this year

Updates on Rwanda’s new Digital ID, set to be issued this year

by radiotv10
19/01/2026
0

The government of Rwanda, through the National Identification Agency (NIDA), has started the mass rollout of the Digital ID (SDID)...

Umweyo wavugije ubuhuha mu Bayobozi n’Abakozi mu Karere ka Karongi uhereye kuri Mayor

Ibikekwa ku mugabo wicanye ubugome umugore bigeze kubana na we akageragezeza kwiyahura

by radiotv10
19/01/2026
0

Umugabo wo mu Murenge wa Murundi mu Karere ka Karongi ukekwaho kwica akase ijosi umugore we na we akagerageza kwiyahura,...

Rusizi: Amakuru bahawe nyuma yo kwiyubakira isantere bakayiteza imbere yababereye urucantege

Rusizi: Amakuru bahawe nyuma yo kwiyubakira isantere bakayiteza imbere yababereye urucantege

by radiotv10
19/01/2026
0

Abatuye mu isantere ya Ruguti iri mu kagari ka Kamanu mu murenge wa Nyakabuye bavuga ko bagiye bahubaka inzu babwirwa...

Rubavu: Hari aho umukobwa agera ku myaka 20 bagatangira kumubaza impamvu yagumiwe

Rubavu: Hari aho umukobwa agera ku myaka 20 bagatangira kumubaza impamvu yagumiwe

by radiotv10
19/01/2026
0

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kanama mu Karere ka Rubavu bavuga ko umukobwa ugejeje ku myaka 20 atarashakwa...

Rusizi: Kubura udukingirizo bituma bamwe bishyira mu kaga bagakorera aho

Rusizi: Kubura udukingirizo bituma bamwe bishyira mu kaga bagakorera aho

by radiotv10
19/01/2026
0

Mu gihe urubyiruko rukangurirwa kumenya gukoresha agakingirizo neza hagamijwe guhangana n’ubwandu bushya bwiganje muri icyo cyiciro, hari bamwe bo mu...

IZIHERUKA

Impaka ziracyakomeje hagati y’abafana ba Bruce Melodie na The Ben: Noneho baravuga iki?
IBYAMAMARE

Amakuru mashya: Igitaramo cyasize impaka cya The Ben na Bruce Melodie kigiye gukurikirwa n’ibyo bazazengurukamo Igihugu

by radiotv10
19/01/2026
0

Aba-Rayon turababaye ariko dore uko mbibona- Ubutumwa bw’Umu-Rayon w’ukuri

Aba-Rayon turababaye ariko dore uko mbibona- Ubutumwa bw’Umu-Rayon w’ukuri

19/01/2026
Updates on Rwanda’s new Digital ID, set to be issued this year

Updates on Rwanda’s new Digital ID, set to be issued this year

19/01/2026
AMAFOTO: Perezida Kagame yari muri Stade mu mukino wasize amateka muri Afurika

AMAFOTO: Perezida Kagame yari muri Stade mu mukino wasize amateka muri Afurika

19/01/2026
Umweyo wavugije ubuhuha mu Bayobozi n’Abakozi mu Karere ka Karongi uhereye kuri Mayor

Ibikekwa ku mugabo wicanye ubugome umugore bigeze kubana na we akageragezeza kwiyahura

19/01/2026
Abarwanyi ba AFC/M23 bakimara kuva muri Uvira byuzuye ibintu byahise bidogera

Abarwanyi ba AFC/M23 bakimara kuva muri Uvira byuzuye ibintu byahise bidogera

19/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Kigali: Bavuga ko igabanuka rya COVID rikwiye kujyana no kugabanya amande y’abarenga ku mabwiriza

Kigali: Bavuga ko igabanuka rya COVID rikwiye kujyana no kugabanya amande y’abarenga ku mabwiriza

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amakuru mashya: Igitaramo cyasize impaka cya The Ben na Bruce Melodie kigiye gukurikirwa n’ibyo bazazengurukamo Igihugu

Aba-Rayon turababaye ariko dore uko mbibona- Ubutumwa bw’Umu-Rayon w’ukuri

Updates on Rwanda’s new Digital ID, set to be issued this year

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.