Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Rubavu: Abasenyewe na Sebeya ubwo habaga ibiza bikomeye bamaze imyaka ibiri mu rujijo

radiotv10by radiotv10
18/04/2025
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
1
Rubavu: Abasenyewe na Sebeya ubwo habaga ibiza bikomeye bamaze imyaka ibiri mu rujijo
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu bo mu Mirenge ya Nyundo na Rugerero mu Karere ka Rubavu, bangirijwe n’ibiza byatewe n’umugezi Sebeya ubwo habaga ibiza bikomeye muri 2023, baravuga ko bamaze imyaka ibiri batazi aho bazerecyeza kuko bakiba mu nzu zasenyutse.

Ni nyuma y’ibiza byabaye muri Gicurasi 2023 byibasiye Intara y’Iburengerazuba, gusa bamwe mu bahuye n’ibi biza bafashijwe gusanirwa inzu, abandi barubakirwa mu rwego rwo kubasubiza mu buzima busanzwe n’ubwo hari n’abagaragaza ko batigeze bagerwaho n’ubufasha ubwo aribwo bwose.

Bamwe mu batuye muri iyi Mirenge ya Nyundo na Rugerero bagaragaza ko bagowe no kuba mu bukode muri icyo gihe cyose bagasaba ko bakurwa mu gihirahiro.

Liliane ati “Bari baratubwiye ko bazatangira kutwubakira mu kwa mbere. Rwose kubaho mu bukode ntibinyoroheye kuko nari menyereye kuba iwanjye nta muntu ubyukira ku muryango wanjye none ubu ni buri munsi kuko nk’amafaranga y’ubukode duheruka yararangiye.”

Undi witwa Murekatete yagize ati “Twarategereje twarananiwe, twarahebye mbese muri macye twarumiwe kuko aho ntuye ni nka metero 200 ariko banze ko nubaka, badusabye ngo twerekane ibibanza batwubakire turabibura none ko byabuze tuzajya hehe?”

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper avuga ko umushinga wo kwimura aba baturage batari bafite ibibanza bubakirwaho urimbanyije, kuko byasabye igihe gihagije bitewe n’uburemere bw’ibiza byabaye n’abo byagizeho ingaruka.

Ati “Biriya biza bya 2023 byari biremereye cyane bifite imbaraga zikomeye ku buryo bitari gushoboka gukemura ibibazo mu gihe gitoya ariko bakiva mu nkambi abaturage bahise bakodesherezwa ariko Leta itangira no kubakira abari bafite ibibanza, abasigaye babikwiye rero bose bazubakirwa muri site ya Kasonga na Ruranga mu Murenge wa Rugerero kandi dufite urutonde rw’agateganyo rw’imiryango 870 kandi Leta imaze iminsi yitegura kugira ngo yishyure ingurane batangire igikorwa cyo kubaka ndetse MINEMA yamaze gushyiraho n’abakozi bazakurikirana icyo gikorwa.”

Uyu muyobozi akomeza agaragaza ko Ubuyobozi bw’Akarere bwamaze kuzuza inzu 540 z’imiryango yahuye n’ibiza byatewe n’umugezi wa Sebeya.

N’abifuza kubaka bavuga ko babujijwe gusana
Bavuga ko hakwiye kugira igikorwa

Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10

Comments 1

  1. ka says:
    10 months ago

    nta rujijo ruhari, mujye musobanuza. abasenyewe batishoboye bafashijwe kubaka abandi bagomba kwiyubakira, byagaragara ko batabishoboye, byemejwe n’inteko y’abaturage bakunganirwa ku buryo bw’umuganda. bikorwa ku busabe bw’umuntu ku giti cye. murakoze

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × 1 =

Previous Post

Umuhuza mushya mu by’u Rwanda na Congo yahuye na Tshisekedi ku nshuro ya mbere

Next Post

Icyo Rayon isaba nyuma y’icyemezo cyafashwe ku mukino wayo na Mukura n’icyo izakora nikitubahirizwa

Related Posts

Five things you must know before a job interview

Five things you must know before a job interview

by radiotv10
29/01/2026
0

An interview can feel scary, but good preparation makes it easier. Whether it’s your first interview or not, these five...

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari umunyamakuru, akaba yagizwe Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yashimiye Perezida Paul Kagame ku cyizere yamugiriye,...

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

IZIHERUKA

Five things you must know before a job interview
MU RWANDA

Five things you must know before a job interview

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

29/01/2026
Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

29/01/2026
Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

29/01/2026
Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

28/01/2026
Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Hatangajwe ikigiye gukorwa ku kibazo gitunguranye cyasize impaka ku mukino wahuzaga Rayon na Mukura

Icyo Rayon isaba nyuma y’icyemezo cyafashwe ku mukino wayo na Mukura n’icyo izakora nikitubahirizwa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Five things you must know before a job interview

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.