Thursday, November 27, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Rubavu: Abataramenyekana baje bitwaje intwaro gakondo batemye abarimo abacunga umutekano

radiotv10by radiotv10
19/10/2022
in MU RWANDA
0
Rubavu: Abataramenyekana baje bitwaje intwaro gakondo batemye abarimo abacunga umutekano
Share on FacebookShare on Twitter

Mu gicuku cy’ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Ukwakira 2022, abantu bataramenyekana baje bitwaje imihoro, bateye mu Mudugudu wa Nyabagore mu Kagari ka Nengo mu Murenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu, batema abacunga umutekano barimo inkeragutabara ebyiri n’umuzamu umwe ndetse bakubita n’abaturage babiri, barabakomeretsa.

Abatuye mu Mudugudu wa Nyabagobe muri aka Kagari ka Nengo mu Murenge wa Gisenyi, babwiye RADIOTV10 ko ubu bugizi bwa nabi bwabaye kuva saa sita z’ijoro kugeza saa munani.

Bavuga ko aba bagizi ba nabi bageraga mu icumi, babanje kuza bakicara ahantu bakahamara iminota 30’, ndetse abaturage bakaba babanje gukeka ko ari abanyerondo.

Nyuma baje kwadukira umunyerondo umwe baramukubita, abaturage bahita bagira amakenga, batangira kuza gutabara, ariko uwazaga atabaye wese yakubitwaga mu gihe abandi aba bagizi ba nabi babasabaga gusubira mu nzu.

Umwe mu baturage wabonye aba bagizi ba nabi, yabwiye RADIOTV10 ko baje biteguye kubagirira nabi

Yagize ati “Aba bantu uko twababonye bari hejuru y’ubushobozi bw’abaturage, bari hejuru y’abanyerondo b’umwuga dufite.”

Yakomeje asaba inzego z’umutekano gukaza umutekano muri aka gace kuko bakurikije uburyo babonye aba bantu, batagenzwaga n’ubujura gusa ahubwo ko bwari ubugizi bwa nabi.

Yagize ati “Kuko twabonye ari ibintu bidasanzwe, kuko abajura bo ni ibisanzwe hano muri Rubavu ariko ni ba bajura baza, inkoko niba isohotse akaba arayitwaye, igitoki akaba aragiciye aragitwaye, ariko aba bo dukurikije uko twabonye ikipe, bisaba gukaza umutekano.”

Aba batemwe n’abakubiswe, bari kuvurirwa ku Bitaro bya Gisenyi byo muri uyu Murenge wa Gisenyi wabereyemo ubu bugizi bwa nabi.

Umwe mu batemwe

Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

18 − sixteen =

Previous Post

Muhoozi yateye utwatsi ibyo kuva kuri Twitter byari byemejwe na Se Museveni

Next Post

Musanze: Yafatanywe 1.500.000Frw yari yahishe muri matela bikekwa ko yibye umukoresha we

Related Posts

Ahubwo hafunzwe nke- Perezida Kagame avuga ku nsengero zafunzwe

Ahubwo hafunzwe nke- Perezida Kagame avuga ku nsengero zafunzwe

by radiotv10
27/11/2025
0

Perezida Paul Kagame avuga ko abantu badakwiye gukomeza kuzamura impaka z’igihe hazafungurirwa insengero zafunzwe, ahubwo ko bari bakwiye gutekereza ibyabateza...

Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

Rwanda’s Digital ID first phase ends with less than half of targeted citizens served

by radiotv10
27/11/2025
0

The scheduled period for collecting information and photographing residents of Huye, Gisagara, and Nyanza districts in the Southern Province for...

UPDATE: Mu rubanza rwa mbere rw’abaregwa gusakaza amashusho ya Yampano ntibaburanye

UPDATE: Mu rubanza rwa mbere rw’abaregwa gusakaza amashusho ya Yampano ntibaburanye

by radiotv10
27/11/2025
0

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ryasubitse urubanza ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo ruregwamo Ishimwe Patrick na Kalisa John bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano...

Abari abasirikare ba Israel bamugariye ku rugamba bari mu Rwanda bakinnye umukino wa gicuti

Eng.-Former Israeli Soldiers injured in combat play friendly match in Rwanda

by radiotv10
27/11/2025
0

A group of former Israel Defense Forces (IDF) soldiers, including those who were injured in combat, are on a visit...

Abari abasirikare ba Israel bamugariye ku rugamba bari mu Rwanda bakinnye umukino wa gicuti

Abari abasirikare ba Israel bamugariye ku rugamba bari mu Rwanda bakinnye umukino wa gicuti

by radiotv10
27/11/2025
0

Abahoze mu gisirikare cya Israel (IDF/Israel Defense Forces) barimo abamugariye ku rugamba bari mu ruzinduko mu Rwanda, bakinnye n’ikipe y’Igihugu...

IZIHERUKA

Ahubwo hafunzwe nke- Perezida Kagame avuga ku nsengero zafunzwe
MU RWANDA

Ahubwo hafunzwe nke- Perezida Kagame avuga ku nsengero zafunzwe

by radiotv10
27/11/2025
0

Mu birori birimo ibyamamare umuhanzi Niyo Bosco n’umukunzi we bateye intambwe nyuma yo kumugaragaza

Amatariki y’ubukwe bwa Niyo Bosco yamenyekanye

27/11/2025
Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

Rwanda’s Digital ID first phase ends with less than half of targeted citizens served

27/11/2025
UPDATE: Mu rubanza rwa mbere rw’abaregwa gusakaza amashusho ya Yampano ntibaburanye

UPDATE: Mu rubanza rwa mbere rw’abaregwa gusakaza amashusho ya Yampano ntibaburanye

27/11/2025
Abari abasirikare ba Israel bamugariye ku rugamba bari mu Rwanda bakinnye umukino wa gicuti

Eng.-Former Israeli Soldiers injured in combat play friendly match in Rwanda

27/11/2025
Amakuru agezweho ku ba mbere bakurikinyweho gusakaza amashusho ya Yampano

Amakuru agezweho ku ba mbere bakurikinyweho gusakaza amashusho ya Yampano

27/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Musanze: Yafatanywe 1.500.000Frw yari yahishe muri matela bikekwa ko yibye umukoresha we

Musanze: Yafatanywe 1.500.000Frw yari yahishe muri matela bikekwa ko yibye umukoresha we

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ahubwo hafunzwe nke- Perezida Kagame avuga ku nsengero zafunzwe

Amatariki y’ubukwe bwa Niyo Bosco yamenyekanye

Rwanda’s Digital ID first phase ends with less than half of targeted citizens served

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.