Umukobwa ukora mu kabari watangaje ko yakubiswe na Gitifu w’Umurenge wa Kanzenze akamukura iryinyo ngo amuziza ko yanze ko baryamana, ubu akaba akurikiranyweho umugambi wo kurega undi umubeshyera, yarekuwe by’agateganyo.
Uyu mukobwa witwa Uwimanimpaye Claudine yagarutsweho cyane mu mpera za Nyakanga 2022 ubwo hacicikanaga amakuru ko yakubiswe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanzenze, Nkurunziza Faustin ngo amuziza ko yanze ko baryamana.
Gusa uyu muyobozi we yateye utwatsi ibi yavugwagaho, avuga ko ari umugambi mubisha wari umaze igihe utegurwa n’abashakaga kumuharabika bamwangisha abaturage.
Uwo mukobwa yahise akorwaho iperereza, anatabwa muri yombi we n’abandi bantu bane bakurikiranyweho icyaha gucura umugambi wo kurega undi bamubeshyera.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Kanama 2022, Urukiko rw’ibanze rwa Gisenyi, rwasomye icyemezo cyarwo ku ifunga n’ifungurwa by’agateganyo, rutegeka ko aba bantu bose barimo n’uyu mukobwa, barekurwa by’agateganyo.
Uru Rukiko, ubwo rwafataga iki cyemezo, rwavuze ko nta mpamvu zikomeye zatuma abaregwa bakurikiranwa bafunze.
Mu ntangiro z’uku kwezi kwa Kanama, Uwimanimpaye Claudine yari yemereye ubuyobozi ko ibyo yavuze ku Munyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanzenze, yamubeshyeye.
Uyu mukobwa usanzwe akora mu kabari, yavugaga ko yakoze iki gikorwa cy’ubuhemu nyuma yuko abisabwe n’abakoresha be.
Ubwo yavugaga ariya makuru y’ikinyoma ko yakubiswe na Gitifu akamukura iryinyo amuziza ko yanze ko baryamana, uyu muyobozi yavuze ko ahubwo uyu mukobwa ari we wari mu makosa kuko ubwo habaga igenzura ryo kureba niba abantu bubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19, yanze kwerekana ibyangombwa bigaragaza ko yikingije agatuka abayobozi.
Gitifu Nkurunziza yavuze ko uyu mukobwa yahise ajyanwa mu kigo kinyuzwamo abantu by’igihe gito (Tansit Center), akaza kurekurwa, akigera hanze ari bwo yatangiye guhimba ariya makuru.
RADIOTV10