Sunday, November 2, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Rubavu: Habonetse inzu yarimo magendu y’inzoga zirimo izikomeye n’imivinyu bya 50.000.000Frw

radiotv10by radiotv10
31/10/2022
in MU RWANDA
0
Rubavu: Habonetse inzu yarimo magendu y’inzoga zirimo izikomeye n’imivinyu bya 50.000.000Frw
Share on FacebookShare on Twitter

Mu Murenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu, hatahuwe inzu yarimo ibicuruzwa bifite agaciro ka Miliyoni 50 Frw byinjiye mu Gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko bivuye muri DRCongo, bigizwe n’inzoga zirimo izikomeye (Liquors) ndetse n’imivinyu (Wines).

Izi nzoga zatahuwe n’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya magendu n’ibindi byaha (ASOC) rizisanze mu nzu iherereye mu Mudugudu wa Munini mu Kagari ka Rubavu mu Murenge wa Gisenyi muri iki cyumweru.

Izi nzoga zinjijwe mu Gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko, zirimo izikomeye zizwi nka Liquor, nka Hennessy, Moet, na Jameson.

Chief Inspector of Police (CIP) Mucyo Rukundo, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Iburengerazuba, yavuze ko izi nzoga zafashwe ku wa Gatatu w’iki cyumweru tariki 26 Ukwakira 2022 nyuma yuko abaturage batanze amakuru.

Yagize ati “Abapolisi bageze kuri iyo nzu, mu kuyisaka, bayisangamo inzoga z’ubwoko butandukanye zinjijwe mu buryo bwa magendu.”

yavuze ko ako kanya hahise hafatwa uwitwa Mbarushimana Danny wasanzwe muri iyo nzu, akabwira Polisi ko yari yahawe akazi n’uwitwa Gakwaya Silas ko kurinda iyi nzu.

Uyu wafashwe wavuze ko yari yaremerewe kujya ahembwa ibihumbi 30 Frw ku kwezi, yemereye Polisi ko izi nzoga zinjijwe mu Rwanda zivuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu masaha y’ijoro.

IGITEGANYWA N’ITEGEKO

Itegeko ry’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda, ingingo yaryo ya 199 rivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara.

Imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu nayo itezwa cyamunara ndetse n’umushoferi wayo agacibwa amande angana n’ibihumbi 5$.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 + nineteen =

Previous Post

Perezida Kagame muri Mozambique yaganiriye na mugenzi we Nyusi (AMAFOTO)

Next Post

Perezida Biden yishimiye gusinya amasezerano y’i Kigali anaha Isi isezerano rikomeye

Related Posts

Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

by radiotv10
01/11/2025
0

The nationwide identity verification and photo registration exercise for Rwanda’s new digital ID system began in Huye, Gisagara and Nyanza...

Unpaid internships in Rwanda: Are young people being exploited?

Unpaid internships in Rwanda: Are young people being exploited?

by radiotv10
01/11/2025
0

There’s a growing buzz and growing worry about internships in Rwanda that pay little or nothing. For many graduates, internships...

Ukekwaho Jenoside umaze imyaka 31 yihishahisha yafatiwe ku Murenge yagiye kwaka serivisi ahita atanga amakuru y’ibanze

Ukekwaho Jenoside umaze imyaka 31 yihishahisha yafatiwe ku Murenge yagiye kwaka serivisi ahita atanga amakuru y’ibanze

by radiotv10
01/11/2025
0

Umugabo w’imyaka 62 y’amavuko ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yafatiwe ku Biro by'Umurenge wa Rubengera mu Karere ka...

Eng.-Genocide suspect arrested after 31 years in hiding

Eng.-Genocide suspect arrested after 31 years in hiding

by radiotv10
01/11/2025
0

A 62-year-old man suspected of taking part in the 1994 Genocide against the Tutsi was arrested at the Rubengera Sector...

Akazi k’Ingabo z’u Rwanda mu rugamba rwo guhashya ibyihebe muri Mozambique kongeye kuzirikanwa

Akazi k’Ingabo z’u Rwanda mu rugamba rwo guhashya ibyihebe muri Mozambique kongeye kuzirikanwa

by radiotv10
31/10/2025
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Mozambique, Gen Júlio dos Santos Jane wasuye inzego z’Umutekano z’u Rwanda ziri mu mujyi wa wa...

IZIHERUKA

The Weekend Reset: How disconnecting can help you start Monday stronger
IMYIDAGADURO

The Weekend Reset: How disconnecting can help you start Monday stronger

by radiotv10
02/11/2025
0

Abayobozi ba AFC/M23 mu muhango wo guherekeza Musenyeri w’i Goma wanitabiriwe n’Umushumba wo mu Rwanda

Abayobozi ba AFC/M23 mu muhango wo guherekeza Musenyeri w’i Goma wanitabiriwe n’Umushumba wo mu Rwanda

01/11/2025
Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

01/11/2025
BREAKING: Ibyavuye mu matora ya Perezida muri Tanzania byatangajwe

BREAKING: Ibyavuye mu matora ya Perezida muri Tanzania byatangajwe

01/11/2025
Unpaid internships in Rwanda: Are young people being exploited?

Unpaid internships in Rwanda: Are young people being exploited?

01/11/2025
Ukekwaho Jenoside umaze imyaka 31 yihishahisha yafatiwe ku Murenge yagiye kwaka serivisi ahita atanga amakuru y’ibanze

Ukekwaho Jenoside umaze imyaka 31 yihishahisha yafatiwe ku Murenge yagiye kwaka serivisi ahita atanga amakuru y’ibanze

01/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida Biden yishimiye gusinya amasezerano y’i Kigali anaha Isi isezerano rikomeye

Perezida Biden yishimiye gusinya amasezerano y’i Kigali anaha Isi isezerano rikomeye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

The Weekend Reset: How disconnecting can help you start Monday stronger

Abayobozi ba AFC/M23 mu muhango wo guherekeza Musenyeri w’i Goma wanitabiriwe n’Umushumba wo mu Rwanda

Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.