Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Rubavu: Hangijwe ibiyobyabwenge na mukorogo bifite agaciro ka Miliyoni hafi 800Frw

radiotv10by radiotv10
26/05/2022
in MU RWANDA
0
Rubavu: Hangijwe ibiyobyabwenge na mukorogo bifite agaciro ka Miliyoni hafi 800Frw
Share on FacebookShare on Twitter

Polisi ikorera mu Karere ka Rubavu, ku bufatanye n’izindi nzego n’abaturage, bangije ibiyobyabwenge n’amavuta yangiza uruhu azwi nka Mukorogo, byose bifite agaciro ka Miliyoni 798 Frw byafashwe mu bihe bitandukanye.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Kane tariki 26 Gicurasi 2022, gikorerwa imbere y’abaturage biganjemo urubyiruko kugira ngo bahabwe isomo ko nta n’umwe ukwiye kunywa ibi biyobyabwenge.

Ibi biyobyabwenge birimo urumogi na Kanyanga, byafatiwe mu Karere ka Rubavu ndetse nka ka Ngororero mu Ntara y’Iburengerazuba mu gihe cy’amezi umunani.

Nk’urumogi rwangijwe, rupima ibiro 10 085 bifite agaciro ka 30 242 500 Frw mu gihe amavuta yangize uruhu yangijwe ari toni 17 afite agaciro ka miliyoni 495 Frw yo yafashwe mu gihe cy’imyaka 5.

Naho abantu 103 bafatiwe mu bikorwa byo gukwirakwiza ibi biyobyabwenge ndetse n’amavuta ya mukoro, bakaba barashyikirijwe ubutabera.

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko byinshi muri ibi biyobyabwenge n’aya mavuta, byaturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Abayobozi barimo uw’Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse yasabye urubyiruko kwirinda gukoresha ibiyobyabwenge ndetse no gushyikiriza ubutumwa urubyiruko bagenzi barwo kwirinda kwishora mu bikorwa byo kubikwirakwiza kuko ari bo bakunze gukoreshwa muri ibi bikorwa.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, Superintendent of Police (SP) Twizere Karekezi Bonavanture, yagarutse ku mayeri yakoreshwa na bamwe mu bafatiwe mu bikorwa byo gukwirakwiza ibi biyobyabwenge arimo nko kuba hari ababaga babihishe mu bindi bikoresho nk’imizigo y’ibintu baba batwaye.

Urumogi rwafashwe mu mezi umunani ashize
Rwangijwe rutwikwa
Hafashwe na mukorogo nyinsi
Polisi yatanze ubutumwa
Umuyobozi w’Akarere yasabye urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eleven − four =

Previous Post

Hamenyekanye igihano cyakatiwe uwateye icyuma mugenzi we bari bararanye irondo akamwica

Next Post

Arafunze ariko impano iracyahari: Ndimbati muri Gereza yakinnye umukino usa na Film

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Arafunze ariko impano iracyahari: Ndimbati muri Gereza yakinnye umukino usa na Film

Arafunze ariko impano iracyahari: Ndimbati muri Gereza yakinnye umukino usa na Film

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.