Polisi ikorera mu Karere ka Rubavu, ku bufatanye n’izindi nzego n’abaturage, bangije ibiyobyabwenge n’amavuta yangiza uruhu azwi nka Mukorogo, byose bifite agaciro ka Miliyoni 798 Frw byafashwe mu bihe bitandukanye.
Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Kane tariki 26 Gicurasi 2022, gikorerwa imbere y’abaturage biganjemo urubyiruko kugira ngo bahabwe isomo ko nta n’umwe ukwiye kunywa ibi biyobyabwenge.
Ibi biyobyabwenge birimo urumogi na Kanyanga, byafatiwe mu Karere ka Rubavu ndetse nka ka Ngororero mu Ntara y’Iburengerazuba mu gihe cy’amezi umunani.
Nk’urumogi rwangijwe, rupima ibiro 10 085 bifite agaciro ka 30 242 500 Frw mu gihe amavuta yangize uruhu yangijwe ari toni 17 afite agaciro ka miliyoni 495 Frw yo yafashwe mu gihe cy’imyaka 5.
Naho abantu 103 bafatiwe mu bikorwa byo gukwirakwiza ibi biyobyabwenge ndetse n’amavuta ya mukoro, bakaba barashyikirijwe ubutabera.
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko byinshi muri ibi biyobyabwenge n’aya mavuta, byaturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Abayobozi barimo uw’Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse yasabye urubyiruko kwirinda gukoresha ibiyobyabwenge ndetse no gushyikiriza ubutumwa urubyiruko bagenzi barwo kwirinda kwishora mu bikorwa byo kubikwirakwiza kuko ari bo bakunze gukoreshwa muri ibi bikorwa.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, Superintendent of Police (SP) Twizere Karekezi Bonavanture, yagarutse ku mayeri yakoreshwa na bamwe mu bafatiwe mu bikorwa byo gukwirakwiza ibi biyobyabwenge arimo nko kuba hari ababaga babihishe mu bindi bikoresho nk’imizigo y’ibintu baba batwaye.
RADIOTV10