Arafunze ariko impano iracyahari: Ndimbati muri Gereza yakinnye umukino usa na Film

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Uwihoreye Jean Bosco wamamaye nka Ndimbati mu mwuga wo gukira film, ubu akaba akurikiranyweho gusambanya umwana, aho afungiye muri Gereza ya Nyarugenge, yagaragaye akina ikinamico itanga inyigisho.

Ndimbati wafatiwe icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo iminsi 30 tariki 28 Werurwe 2022, agiye kuzuza amezi abiri afatiwe iki cyemezo yajuririye ariko na bwo ubujurire bwe bugateshwa agaciro n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.

Izindi Nkuru

Ndimbati ufungiye muri Gereza ya Nyarugenge aho ategereje kuburana mu mizi ku cyaha cyo gusambanya umwana utarageza imyaka y’ubukure akanamutera inda, muri iyi Gereza ni na ho yagaragariye akina iyi kinamico.

Uyu mukino yakinnye ubwo habaga umuhango wo gusoza amasomo y’imyuga yahabwaga zimwe mu mfungwa n’abagororwa barenga 600 bamaze amezi atandatu bigishwa imyunga.

Uyu mukino Ndimbati yagaragayemo akina nk’uko yari asanzwe amenyerewe mu gukina film n’amakinamico, wagaragazaga uburyo imfungwa n’abagororwa bashobora kunguka ubumenyi muri aya masomo kandi bukazabafasha kwiteza imbere igihe bazaba barangije ibihano byabo.

Muri uyu mukino Ndimbati yanagizemo uruhare mu kuwandika, hari aho aba yitwa Tawuneri, aho yitaba umuntu kuri telefone, agatungurwa n’amakuru bamubwiye.

Aho akina agira ati “Ngo bavuye mu ishuri, ngo yabaye indaya! Oya ntabwo bishobora, ngo ni we usigaye ucuruza urumogi. Oya ntabwo bishoboka.”

Nyuma y’uyu muhango Ndimbati yakiniyemo uyu mukino, yagize icyo abwira abanyamakuru ku buzima abayemo aho afungiye muri Gereza, aho yavuze ko bimwe mu byo akunze gukora ari siporo ubundi akigisha abafungwa bagenzi be gukina amakinamico na film.

Ndimbati yakinnye umukino muri Film asetsa benshi

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru