Friday, December 12, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Rubavu: Hari ahavugwa urugomo rw’abantu bataramenyekana baba banitwaje intwaro gakondo

radiotv10by radiotv10
14/05/2025
in MU RWANDA
0
Rubavu: Hari ahavugwa urugomo rw’abantu bataramenyekana baba banitwaje intwaro gakondo
Share on FacebookShare on Twitter

Abatuye mu Murenge wa Nyundo mu Karere ka Rubavu, bavuga ko batagipfa kunyura mu nzira iva isantere ya Mahoko yerecyeza mu mirima y’icyayi ya Kagera kubera urugomo rw’abantu bataramenyekana, bahategera abahisi n’abagenzi bitwaje ibirimo imihoro, ubundi bakabambura ibyabo bakanabakubita ku buryo hari n’abahasiga ubuzima.

Ntawumvayino Sebuhinja wo mu Kagari ka Bahimba wakorewe urugomo aha hantu ubugirakabiri ndetse agakomeretswa n’abo bagizi ba nabi, avuga ko abo bantu bataramenyekana bamutegaga ubwo yabaga ageze ahantu hahinze icyayi.

Ati “Numva bamfashe inkoni zimereye nabi ngize ngo nabaza ngo muri kunziza iki baba barantemye, nari mfite iradiyo n’itoroshi barabinyaka barirukanka.”

Ni ikibazo gitakwa n’abatuye mu Tugari twa Mukondo, Kigarama na Bahimba bakunze kunyura mu muhanda uva mu isantere ya Mahoko werecyeza mu Murenge wa Nyabirasi mu Karere ka Rutsiro, bavuga ko uretse kwabamburwa n’aba banyarugomo binatuma badakora bisanzuye kubera ubwoba.

Imanizabayo Claudine ati “Bafite amatoroshi yaka kurusha moto, barakubwira ngo icyo ufite cyose shyira hasi maze waba ntacyo ufite bakagukubita, waba umunyamahirwe bakagusiga uri muzima  ariko hari n’ubwo baguhwanyirizamo.”

Mbonyinshuti Jean Bosco ati “Baba bitwaje imipanga n’inkoni bakaza bakagotera abantu muri iki cyayi kuko nta n’abantu baba bahaturiye benshi, natwe tuba twahahamutse iyo saa moya zitugereyeho bityo rero tugakora amasaha make kugira ngo tutahagirira ibibazo.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyundo, Nyiransengiyumva Monique avuga ko uru rugomo rwigeze kubaho mu myaka myinshi ishize ariko ko rudaherutse.

Ati “Uko hateye koko tutahashyize imbaraga hari abahahohotererwa kuko hadatuwe, ni yo mpamvu twahashyize irondo kuko hahurira Bahimba, Mukondo na Kigarama ariko kandi mu gihe bwije cyane tuzavugana n’abaturage bajye bareka kuhanyura kuko n’ubundi twabitiranya n’ibisambo.”

Ni mu gihe abaturage bo muri uyu Murenge wa Nyundo bavuga ko uru rugomo rwatangiye kugira ubukana mu myaka itarenze ibiri ishize, kandi ko ikibabaje n’abarukora batajya bafatwa.

Ni ahantu mu masaha y’umugoroba haba hateye ubwoba
Bamwe mu bahakorewe urugomo batubwiye uko byabagendekeye
Hari n’uwahatemewe arakomereka

Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × five =

Previous Post

Past.Julienne yashyize umucyo ku bitangazwa ku mbuga nkoranyambaga bamwe bakagira ngo ni we

Next Post

Ubuhamya bw’awari umukunzi w’umuhanzi w’ikirangirire P.Diddy bwahishuye byinshi ku byo aregwa

Related Posts

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

by radiotv10
12/12/2025
0

Abasirikare 21 065 mu Ngabo z’u Rwanda, bazamuwe mu mapeti, barimo 10 260 bahawe ipeti rya Sergeant bakuwe ku rya...

Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

by radiotv10
12/12/2025
0

Umugabo wo mu Murenge wa Gakeshyi mu Karere ka Gakenke, yafatanywe ibilo 17 by’ikiyobyabwenge cy’urumogi na Litiro 14 za Kanyanga,...

Uko byagenze ngo imodoka y’urwego rwa Leta muri Kigali ikore impanuka ikomeye

Uko byagenze ngo imodoka y’urwego rwa Leta muri Kigali ikore impanuka ikomeye

by radiotv10
12/12/2025
0

Imodoka y’isuku n’umutekano y’Umurenge wa Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, yakoreye impanuka mu Murenge wa Kimisagara,...

Kigali: Umugore yafatanywe urumogi rwinshi yari yarahishe mu mayeri adasanzwe

Kigali: Umugore yafatanywe urumogi rwinshi yari yarahishe mu mayeri adasanzwe

by radiotv10
12/12/2025
0

Umugore w’imyaka 40 y’amavuko utuye mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, yafatanywe udupfunyika tw’urumogi...

Minisitiri Maj.Gen.(Rtd) Murasira yeretse abashoramari uko Nyaruguru abereye imboni yababera amahirwe

Minisitiri Maj.Gen.(Rtd) Murasira yeretse abashoramari uko Nyaruguru abereye imboni yababera amahirwe

by radiotv10
12/12/2025
0

Minisitiri w’Ibikorwa by'Ubutabazi, Maj. Gen. (Rtd) Albert Murasira akaba n’Imboni y’Akarere ka Nyaruguru, yasabye abashoramari gushora imari muri aka Karere,...

IZIHERUKA

America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze
AMAHANGA

America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze

by radiotv10
12/12/2025
0

Dore ubutumwa umuhanzikazi Aline Gahongayire yigeneye ku isabukuru ye

Dore ubutumwa umuhanzikazi Aline Gahongayire yigeneye ku isabukuru ye

12/12/2025
Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

12/12/2025
Agezweho ku mutoza mushya ushobora gutoza Rayon Sports

Agezweho ku mutoza mushya ushobora gutoza Rayon Sports

12/12/2025
Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

12/12/2025
Uko byagenze ngo imodoka y’urwego rwa Leta muri Kigali ikore impanuka ikomeye

Uko byagenze ngo imodoka y’urwego rwa Leta muri Kigali ikore impanuka ikomeye

12/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ubuhamya bw’awari umukunzi w’umuhanzi w’ikirangirire P.Diddy bwahishuye byinshi ku byo aregwa

Ubuhamya bw’awari umukunzi w’umuhanzi w’ikirangirire P.Diddy bwahishuye byinshi ku byo aregwa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze

Dore ubutumwa umuhanzikazi Aline Gahongayire yigeneye ku isabukuru ye

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.