Friday, November 28, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Rubavu: Hari ifunguro ritera bamwe ubushyuhe none barasaba kwegerezwa udukingirizo

radiotv10by radiotv10
27/04/2024
in MU RWANDA
0
Rubavu: Hari ifunguro ritera bamwe ubushyuhe none barasaba kwegerezwa udukingirizo
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu bakora akazi k’uburobyi bw’isambaza mu Karere ka Rabavu, bavuga ko kubera kurya iri funguro, bagira ubushyuhe bwinshi bwo gushaka imibonano mpuzabitsina, bagasaba kwegerezwa udukingirizo kuko ubwandu bwa Virusi itera SIDA muri aka gace bwakamejeje.

Abakora aka kazi k’uburyo bw’isambaza, bemera ko ubwandu bwa Virusi itera SIDA muri aka gace bukomeje gukaza umurego, bakavuga ko byose biterwa n’ubushyuhe bw’isambaza baba bariye zibageramo zigatuma imibiri yabo ishaka icyo mu ijipo no mu ipantalo.

Umwe ati “Udusambaza tukiva mu Kivu nyine dutera ubushyuhe, ubwo ni ukuvuga ko bariya bantu baba hariya ku Kivu ni ukubongerera bakagira udukingirizo kuko umubiri ni ikindi kintu. Umubiri ufatwa ku buryo butateganyijwe; hakabaho udukingirizo, hagakorwa n’ubukangurambaga bwinshi kugira ngo bashobore na bo kwirinda.”

Undi muturage ati “Iyo bomotse mu gitondo [abarobyi b’isambaza] bateka isambaza bakarya kandi isosi y’isambaza itera ubushyuhe.”

Gusa bamwe mu barobyi bavuga ko nubwo hari abakunze kwishora mu mibonano mpuzabitsina idakingiye, bagerageza kubagira inama kubagira inama.

Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Gisenyi, CSP Dr. Tuganyezu Oreste avuga ko iki kibazo kizwi kandi ko hari gahunda iri gutegurwa kugira ngo haboneke serivisi z’udukingirizo ahahurira abantu benshi biboroheye.

Yagize ati “Udukingirizo twatangirwaga mu bigo by’ubuvuzi tutagurishwa, ariko tukanatangirwa ahahurira abantu benshi ndetse no mu mafarumasi ariko tugurishwa. Twatangiye kukiganiraho n’abayobozi batandukanye twibaza ngo ese uburyo bwiza bwatuma ukeneye condom ayibona, ese hakorwa iki kugira ngo twongere twa tuzu dutangirwamo condoms? Kugeza uyu munsi dufite kamwe ariko ikigaragara ntabwo gahagije.”

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) kigaragaza ko kwirinda SIDA ari inshingano za buri wese nyamara kugeza muri 2023 hirya no hino mu Gihugu hari bene utu tuzu tw’udukingirizo 10 gusa, turimo turindwi two mu Mujyi wa Kigali, na kamwe kamwe mu mijyi ya Huye Rusizi na Rubavu.

Iyo bamaze kuroba isambaza na bo barabanza bagateka ariko ubushyuhe bwo gushaka abo baryamana bugahita buzamuka mu mubiri

INKURU MU MASHUSHO

Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × three =

Previous Post

Umufana wari warimariyemo ikipe ikomeye mu Rwanda yayiteye umugongo yerecyeza muri mucyeba

Next Post

Irebere imyitozo yo gutaba bwangu aho rukomeye y’Abapolisi 280 b’u Rwanda na Centrafrique (AMAFOTO)

Related Posts

Mu Rwanda hagiye kubakwa Amashuri Ntangarugero azoherezwamo abana bafite ubumuga bukabije

Mu Rwanda hagiye kubakwa Amashuri Ntangarugero azoherezwamo abana bafite ubumuga bukabije

by radiotv10
28/11/2025
0

Minisiteri y'Uburezi yatangaje ko hagiye kubakwa amashuri atanu y'intangarugero muri buri Ntara n'Umujyi wa Kigali, azatanga urugero mu gutanga uburezi...

Ahubwo hafunzwe nke- Perezida Kagame avuga ku nsengero zafunzwe

Ahubwo hafunzwe nke- Perezida Kagame avuga ku nsengero zafunzwe

by radiotv10
27/11/2025
0

Perezida Paul Kagame avuga ko abantu badakwiye gukomeza kuzamura impaka z’igihe hazafungurirwa insengero zafunzwe, ahubwo ko bari bakwiye gutekereza ibyabateza...

Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

Rwanda’s Digital ID first phase ends with less than half of targeted citizens served

by radiotv10
27/11/2025
0

The scheduled period for collecting information and photographing residents of Huye, Gisagara, and Nyanza districts in the Southern Province for...

UPDATE: Mu rubanza rwa mbere rw’abaregwa gusakaza amashusho ya Yampano ntibaburanye

UPDATE: Mu rubanza rwa mbere rw’abaregwa gusakaza amashusho ya Yampano ntibaburanye

by radiotv10
27/11/2025
0

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ryasubitse urubanza ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo ruregwamo Ishimwe Patrick na Kalisa John bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano...

Abari abasirikare ba Israel bamugariye ku rugamba bari mu Rwanda bakinnye umukino wa gicuti

Eng.-Former Israeli Soldiers injured in combat play friendly match in Rwanda

by radiotv10
27/11/2025
0

A group of former Israel Defense Forces (IDF) soldiers, including those who were injured in combat, are on a visit...

IZIHERUKA

Mu Rwanda hagiye kubakwa Amashuri Ntangarugero azoherezwamo abana bafite ubumuga bukabije
IMIBEREHO MYIZA

Mu Rwanda hagiye kubakwa Amashuri Ntangarugero azoherezwamo abana bafite ubumuga bukabije

by radiotv10
28/11/2025
0

Ahubwo hafunzwe nke- Perezida Kagame avuga ku nsengero zafunzwe

Ahubwo hafunzwe nke- Perezida Kagame avuga ku nsengero zafunzwe

27/11/2025
Mu birori birimo ibyamamare umuhanzi Niyo Bosco n’umukunzi we bateye intambwe nyuma yo kumugaragaza

Amatariki y’ubukwe bwa Niyo Bosco yamenyekanye

27/11/2025
Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

Rwanda’s Digital ID first phase ends with less than half of targeted citizens served

27/11/2025
UPDATE: Mu rubanza rwa mbere rw’abaregwa gusakaza amashusho ya Yampano ntibaburanye

UPDATE: Mu rubanza rwa mbere rw’abaregwa gusakaza amashusho ya Yampano ntibaburanye

27/11/2025
Abari abasirikare ba Israel bamugariye ku rugamba bari mu Rwanda bakinnye umukino wa gicuti

Eng.-Former Israeli Soldiers injured in combat play friendly match in Rwanda

27/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Irebere imyitozo yo gutaba bwangu aho rukomeye y’Abapolisi 280 b’u Rwanda na Centrafrique (AMAFOTO)

Irebere imyitozo yo gutaba bwangu aho rukomeye y’Abapolisi 280 b’u Rwanda na Centrafrique (AMAFOTO)

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Mu Rwanda hagiye kubakwa Amashuri Ntangarugero azoherezwamo abana bafite ubumuga bukabije

Ahubwo hafunzwe nke- Perezida Kagame avuga ku nsengero zafunzwe

Amatariki y’ubukwe bwa Niyo Bosco yamenyekanye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.