Umuturage wo mu Murenge wa Nyakiriba mu Karere ka Rubavu, avuga ko yishinganisha kubera amakuru yatanze yanatumye bamwe mu bayobozi b’inzego z’Umudugudu wabo bahagarikwa, bigakurikirwa no kwitwa uwigometse.
Mu mwaka ushize wa 2024, RADIOTV10 yaganiriye n’abaturage batuye mu Midugudu ya Runaba na Gisangani mu Kagari ka Bisizi, mu Murenge wa Nyakiliba mu Karere ka Rubavu ku kibazo cy’uko bakwagwa ruswa n’inzego z’ubuyobozi bw’ibanze kugira ngo bubake ariko nabwo ngo bikarangira zimwe nzu zisenywe.
Nyuma y’aho gato bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze barimo n’Umukuru w’Umudugudu wa Runaba barahagaritswe.
Munyentwari Alphonse ni umwe muri abo baturage utuye mu Mudugudu wa Runaba, ushinja uwahoze ari Umukuru w’Umudugudu kumuteranya ku buyobozi bushya ngo akitwa igihazi [umuntu wananiranye] mu buryo we afata nko kumwihimuraho kubera amakuru yatanze.
Ati “Bashyizeho abashya turabishima ariko uwo wavuyeho akomeza kumpiga akagenda anteranya mu Mudugudu ngo ndi igihazi, rero mwankorera ubuvugizi ntazapfa ntazi icyo nzira kuko nk’ubu polisi yaza ishaka abanditswe mu bihazi ugasanga barantwaye kandi ntari igihazi.”
Abaturanyi b’uyu muturage bahamya ko nta myitwarire yo kunanirana bamuziho. Havuginote Evariste ati “Nk’umuturanyi nta by’ubuhazi tumuziho kuko akorera abaturage bakamuhemba bakurikije ibyo yabakoreye kubera ko atunzwe n’akazi ko gucukura amabuye.”
Sebishyimbo Cyprien wahoze ayobora Umudugudu wa Runaba utuwemo n’uyu muturage, yahakanye ibyo amushinja anavuga ko yaba ashaka kumuharabika.
Ati “Izo nkuru aho azivana simpazi rwose ni ugushaka kumparabika kandi turaturanye nta n’icyo twapfaga gusa yaraje arandeba, nako ni miturire wampamagaye ngo ari kwa Munyentwari ndamubwira nti ‘niba ariho uri rero mumushakire akarima k’igikoni’, ubwo rero niba hari ibyo batumvikanyeho nibyo ari guheraho avuga ko namwise igihazi kandi ntiyiba sinabeshya.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakiliba, Tuyishime Jean Bosco Naho yasabye uyu muturage kwegera inzego akazigaragariza iki kibazo.
Ati “Ntabwo igihazi cyemezwa n’umuntu umwe ahubwo we niba afite ikibazo azaze tumufashe kuko ubuyobozi bw’u Rwanda ntabwo burangirira mu Mudugudu.”


Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10