Saturday, December 20, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Rubavu: Hari uvuga ko yishinganisha kubera ibyakurikiye amakuru yatanze

radiotv10by radiotv10
07/04/2025
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Rubavu: Hari uvuga ko yishinganisha kubera ibyakurikiye amakuru yatanze
Share on FacebookShare on Twitter

Umuturage wo mu Murenge wa Nyakiriba mu Karere ka Rubavu, avuga ko yishinganisha kubera amakuru yatanze yanatumye bamwe mu bayobozi b’inzego z’Umudugudu wabo bahagarikwa, bigakurikirwa no kwitwa uwigometse.

Mu mwaka ushize wa 2024, RADIOTV10 yaganiriye n’abaturage batuye mu Midugudu ya Runaba na Gisangani mu Kagari ka Bisizi, mu Murenge wa Nyakiliba mu Karere ka Rubavu ku kibazo cy’uko bakwagwa ruswa n’inzego z’ubuyobozi bw’ibanze kugira ngo bubake ariko nabwo ngo bikarangira zimwe nzu zisenywe.

Nyuma y’aho gato bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze barimo n’Umukuru w’Umudugudu wa Runaba barahagaritswe.

Munyentwari Alphonse ni umwe muri abo baturage utuye mu Mudugudu wa Runaba, ushinja uwahoze ari Umukuru w’Umudugudu kumuteranya ku buyobozi bushya ngo akitwa igihazi [umuntu wananiranye] mu buryo we afata nko kumwihimuraho kubera amakuru yatanze.

Ati “Bashyizeho abashya turabishima ariko uwo wavuyeho akomeza kumpiga akagenda anteranya mu Mudugudu ngo ndi igihazi, rero mwankorera ubuvugizi ntazapfa ntazi icyo nzira kuko nk’ubu polisi yaza ishaka abanditswe mu bihazi ugasanga barantwaye kandi ntari igihazi.”

Abaturanyi b’uyu muturage bahamya ko nta myitwarire yo kunanirana bamuziho. Havuginote Evariste ati “Nk’umuturanyi nta by’ubuhazi tumuziho kuko akorera abaturage bakamuhemba bakurikije ibyo yabakoreye kubera ko atunzwe n’akazi ko gucukura amabuye.”

Sebishyimbo Cyprien wahoze ayobora Umudugudu wa Runaba utuwemo n’uyu muturage, yahakanye ibyo amushinja anavuga ko yaba ashaka kumuharabika.

Ati “Izo nkuru aho azivana simpazi rwose ni ugushaka kumparabika kandi turaturanye nta n’icyo twapfaga gusa yaraje arandeba, nako ni miturire wampamagaye ngo ari kwa Munyentwari ndamubwira nti ‘niba ariho uri rero mumushakire akarima k’igikoni’, ubwo rero niba hari ibyo batumvikanyeho nibyo ari guheraho avuga ko namwise igihazi kandi ntiyiba sinabeshya.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakiliba, Tuyishime Jean Bosco Naho yasabye uyu muturage kwegera inzego akazigaragariza iki kibazo.

Ati “Ntabwo igihazi cyemezwa n’umuntu umwe ahubwo we niba afite ikibazo azaze tumufashe kuko ubuyobozi bw’u Rwanda ntabwo burangirira mu Mudugudu.”

Munyentwari Alphonse avuga ko amakuru yatanze akomeje kumugiraho ingaruka
Abaturanyi be bavuga ko nta ngeso mbi bamuziho

Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × three =

Previous Post

Bavuze impamvu ituma barenga ku mabwiriza ya Leta bakajya gusengera ahatemewe

Next Post

Ikitaratwishe ngo kiturangize cyaradukomeje- Perezida Kagame yashimangiye ko ntacyo Abanyarwanda batabasha guhangana nacyo

Related Posts

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

by radiotv10
20/12/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Burusiya, Sergey Lavrov, byibanze ku guteza imbere...

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

by radiotv10
20/12/2025
0

Bamwe mu barema isoko ry’amatungo magufi ryo mu Murenge wa Kabarondo, bavuga ko babangamirwa n’uko ritazitiye, bigatuma amatungo yangiza ubusitani...

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

by radiotv10
20/12/2025
0

Rwanda’s Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, held talks with his Russian counterpart, Sergey Lavrov, focusing...

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

by radiotv10
20/12/2025
0

Gushengerera ni isengesho rikomeye muri Kiliziya Gatulika, rifasha abakristu kuganira na Yezu bucece, bamurangamiye mu isakaramentu ry’Ukarisitiya. Dore ibyo wakubahiriza...

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

by radiotv10
20/12/2025
1

Edouard Bamporiki wagize imyanya inyuranye mu nzego nkuru z’u Rwanda nko muri Guverinoma, yagaragaje ibyishimo atewe n’isabukuru y’imyaka 15 amaze...

IZIHERUKA

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days
AMAHANGA

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

by radiotv10
20/12/2025
0

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

20/12/2025
Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

20/12/2025
Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

20/12/2025
Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

20/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ikitaratwishe ngo kiturangize cyaradukomeje- Perezida Kagame yashimangiye ko ntacyo Abanyarwanda batabasha guhangana nacyo

Ikitaratwishe ngo kiturangize cyaradukomeje- Perezida Kagame yashimangiye ko ntacyo Abanyarwanda batabasha guhangana nacyo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.